Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

IBIHEMBO BYA BIHEMU

Byanditswe na Dr Innocent Biruka

Nimuhorane Imana !

Kanyamugenge wo mu Mukindo ngo yasanze impyisi yakomeretse yihishe mu mukoki. Ni uko ngo ayibonye ivirirana ayigirira ibambe, niko kwihuta ageze iwe ayisera igikoma aribyo ayibagira n’itungo arayigemurira ngo izanzamuke. Ntiyibagiwe no kuyishyuhiriza amazi ayivugutira n’umuti womora, ni uko arayishyira barupyisi ari yo bihehe, mu cyivugo cyayo ikaba kandi bihemu-bihemukira-ababyeyi. Ikimubona atungutse rero nyarupyisi yakubise agatwenge n’ubwo yari yanegekaye, naho Kanyamugenge ayumvise arishima ati « ooooooh impyisi ni umwana mwiza dore iranaseka ikagira urugwiro..., aliko rwose abantu ko bakabije ubugome nk’impyisi igwa neza itya kuki bayanga bakanayivuma ?» Ubwo ga amaze kuyigabulira ayinyujijeho n’utuzi dushyushye arayikanda nezaaaa ayomora ibikomere, arangije ayita ku bitugu ngo ayijyane iwe izahave imaze gutora agatege. Nibwo ahuye n’umuntu wa mbere arataraka ariyamira ati « Mbe Kanyamugenge icyo uhetse ni igiki ? » Naho we ati « Abantu b’abagome muhora mubeshyera impyisi muyivuga nabi aliko jyewe nihuriye nayo, rwose ni umwana mwiza cyane ahubwo nyijyanye iwanjye nyondore dore ko abantu bene wanyu bayikomerejeje. Ni uko wa muntu aramwihanangiriza ngo ajugunye icyo gikoko cy’ikigome yiyirukire naho Kanyamugenge ati « vuga uvuye aho wa mugome we !» Ubwo arateraguza yigiye imbere ahura n’undi muntu, arongera ahura n’uwa gatatu bose bamucyaha ngo ajugunye impyisi ahunge, bose akabita ibicucu by’abagome. Ni uko bageze imbere impyisi imushinga imikaka ku gakanu igira iti : « wa kivume we igihe abantu bene wanyu bakubwiriye ntiwumva ? Niba uri igipfamatwi rero dore icyo ukwiye ! » Ni uko impyisi iramutatamura iramurya sijye wahera. Kanyamugenge, ni abacikacumu mwese mugipfukamiye Kagame, ni PM Ngirente n’abasope bari muli Leta ye, ni mwese mukimugaragiye kandi mumuzi : nizere ko mwicaye mwararaze, kuko muririwe ntimuraye.

Innocent Biruka, 12/02/2019

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article