Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

BANYARWANDA MWARIHANGANYE !

Byanditswe na Dr. Innocent Biruka 

Nimuhorane Imana !

Mwihanganiye ibitutsi : kwitwa igicucu kandi uzi ubwenge, ukitwa ikigoryi kandi uri intyoza, ukitwa igipinga kandi wemera Imana, ukitwa imbwa kandi ntawe ugutunze, ukitwa impumyi kandi urikanuye, ukitwa umujyinga kandi uri umujyambere, ukitwa interahamwe kandi uri intama y’Imana, ukitwa umwicanyi kandi wararokoye abantu, ukaba umucakara kandi uri iwawe, ukaba umunyamahanga kandi uri i Rwanda ;
Mwihanganiye itekinika : ukabwirwa ko uri mu muvuduko w’iterambere ukikiriza kandi usama ubuyaga, ukabwirwa ko uri Singapour ukikiriza kandi urwaje bwaki, ukabwirwa ko warokowe jenoside ukikiriza kandi uwo ubikubwira ari we watanze abawe ;
Mwihanganiye kunyagwa ibyanyu : bakaguca indishyi mbonezamusaruro zishingiye ku busa, bakagusenyera ku maherere ukishyura cya gikoko ngo ni gateripirari, bakakwishyuza amadeni utariye ukaryozwa ibyo utazi, bagateza cyamunara ibyawe utaburanye ;
Mwihanganiye inkoni : ugakubitirwa mu maso y’umugore n’abana ngo ufite umwanda kandi ari ubukene, ugaterwa imigeri ya botine n’inkoramaraso y’umudasso ngo ntiwagiye mu kiriyo kandi wowe iminsi yawe yose ari ikiriyo, ugakubitwa na mudugudu ngo ntiwatanze mituweli kandi ari uko waciye ukubili n’icyitwa ifaranga ;
Mwihanganiye umunyururu : ugafungwa uzira amavuko utagira icyaha, ugafungwa uzira ibitekerezo byawe nyamara ab’ibikorwa by’ubuhonyozi bidegembya, ugafungirwa uwari ukugize ntacyo uzi yakoze.
Banyarwanda, bavandimwe, twatojwe gukubitwa umusaya umwe tugatega n’uwundi, aliko uyu muco ukwiye gucika i Rwanda, kuko kworora ubusumbane n’akarengane nacyo ari icyaha, kuko twese Imana yaturemye mu ishusho ryayo. Nimumenye ko mufite uburenganzira ntavogerwa, uwo ari we wese ushaka kububavutsa mumwiyame kabone n’ubwo yaba yitwaje itegeko rya Leta, kuko ubutegetsi ni ubwa rubanda kandi mbere na mbere Leta ni mwebwe.

Innocent Biruka, 20/02/2019

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article