Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

ABAKUNDARWANDA NI BANTU KI?

Byanditswe na Dr Innocent Biruka

Nimuhorane Imana !

Abo duhanganye baradutuka, ndetse ahubwo baratuvuma, usibye ko umuntu uvuma undi aba yivuma ubwe, kuko twese twabyawe n’ababyeyi. Baratubatiza amazina y’inyoni zose : ngo turi interahamwe, ibipinga, abafudereri, abicanyi, ibisambo, amabandi, ingurube, abajinga, ingarisi, ibigarasha, umwanda, inyanazimbwa, inyangarwanda n’andi mazina yose y’udusimba two mu mibyuko. Nyamara rwose nkubwize ukuli kandi nkurahire, turi Abakundarwanda. Reka ahubwo ngushushanyirize umukundarwanda, igira hino mukwereke wese kuko naramubonye ndamumenya kandi yaranyuze nanjye mpita ndahirira kuba umukundarwanda. Izo nyamibwa z’abakundarwanda rero mugabo wa mama, uzazibwirwa n’ibi bikurikira : abakundarwanda ntibahekenya amenyo barisekera n’ubwo inkuba zaba zikubita, barakundana bagakundirana niyo ya freedom fighting spirit ujya wumva, baranamiza bakareba kure ngo batere imbere aho kuba imbata y’amazimwe n’ubutiriganya, bagumya ibanga bagatsimbarara ku mihigo nk’abaryankuna nyabo, bimakaza igikorwa aho gushyira imbere amabondo, bakunda inyoko-muntu n’abo bahanganye ku rugamba babafata nk’abavandimwe kuko umubi ni Kagame niwe uryanishije abanyarwanda ; abakundarwanda barahiriye kuruharanira kandi bakarurasanira kugeza ruvuye mu nzara z’abagome rukaba u Rwanda rwa bose rukunze bose kandi rubaha amahirwe amwe ; abakundarwanda banze kuba imbata z’umugome Kagame, ngo aho gucaguzwa nka Rucagu bazemera bicwe baveho ; abakundarwanda ntibifurizanya ikibi nta n’uwishimira ibyago by’undi ahubwo baratabarana ; abakundarwanda ntibarobanura hutu na tutsi kuko irondakoko ritokoza ubwonko... Ngwino rero, urakaza neza nawe winjire mu muryango mugari w’Abakundarwanda.

Innocent Biruka, 05/02/2019

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article