Umusomyi wa Tribune Franco-Rwandaise yatwandikiye avuga uko yabonye u Rwanda mu mwaka wa 2018
Uko abanyapolitiki banyarutsa mu gutabara u Rwanda.
Ni ikintu gitegeranyijwe amatsiko menshi n'ubwuzu.
Ejo nabonye amakuru ko ka ka machine kitwa yego katangiye gukora kuri taxi voiture.
Ubu ku mugoroba ugomba gutanga 10.5% y'ayo wakoreye.
Nta kukazimya, nta kugakura online, ubikoze acibwa 200,000 frw.
Hari benshi bamaze kuyacibwa.
Mu Rwanda turiho ubuzima bubi kuruta uko mubikeka, turarushwa agaciro n'abanyamahanga.
Kandi nsinzi niba hari uzarokoka ubuzima bubi tubayeho, twabaye imfungwa z'abenegihugu.
Akamashini ka taxi gafite camera igukurikirana iba muri RURA na police. Izo ni inzego za Leta mu bucuruzi.
Niyo waba wigiriye muri gahunda zawe karabara. Mbese dufashwe bugwate n'ibyacu.
Ni uburyo bwo kutunyunyuza ariko hagamijwe no kudukura ku isoko ngo hazasigare hakora za modoka za V.W ngo ziri guteranyirizwa mu gihugu.
Uyu mwaka urangiye hakozwe ibintu byinshi kandi by'ingenzi mu buzima bw'igihugu cy'u Rwanda. Muri byotwavuga ibi : Urangiye hemejwe bidasubirwaho ko Kagame n'abafatanyabikorwa be bagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya génocide.
Urangiye ugaragaje ko Kagame afite ubwoba ndetse atangiye kuba umunyantege nke nyuma y'ibikorwa byinshi bibi yatsindiwemo cyangwa agafatirwa mu cyuho.
Urangiye amahanga agaragaje umuhate wayo wo gukomera kuri Kagame no kumukorera ubuvugizi batitaye kubimuvugwaho bibwira ko bazakomeza kumubyaza inyungu nko mu bihe byashize,
Urangiye umubare utari muto w'abanyarwanda bari mu gihugu mbere ya 1994, cyane abatutsi bitandukanyije na Kagame na FPR ndetse biyemeje no kumurwanya,
Urangiye Kagame yemeye ko hari abamurwanya bitwaje intwaro ndetse ko baherutse guhitana bamwe mu basirikare be,
Urangiye icyerekezo FPR iganishamo abanyarwanda kimenyekanye nk'uko byavuzwe mu mwiherero w'abayobozi:
bwaki
amavunja
kugwingira
gutituka ku ireme ry'uburezi
Ku rwego mpuzamahanga ibihugu byinshi byagaragaje ubushake bwo kwitandukanya n'agasuzuguro k'ibihugu bya EU na USA.
Aha twavuga nka RCA, RDC n'u Burundi.
RDC yanze inkunga y'amahanga mu matora, yanga ubufasha bwa MONUSCO, ifunga la maison Shengeni, yirukana uhagarariye EU, yangira indorerezi za France24, RFI n'iradio imwe yo mu Bubiligi ndetse na centre Carter...
N'ubwo ntashima cyane imikorere ya Kinshasa ariko kuri jye ibyo byemezo ndabishima.
Bahanuye ibyango ariko ndabona bishobora kuburizwamo, bakamwara.
Niba nta byago bibaye bizagora kariya kadwi k'abahezanguni b'abazungu kugaruka mu karere. Najewe vyanezereza cane gose.
Igihe c'agasuzuguro caraheze.
U Burundi bwo bwateye intambwe nziza aho bwarengukije Bernard Maingain na Gakunzi.
Gakunzi uriya naramukurikiye cyane kuri France 24 mu 2015, yari mu bihe bye byiza nka ba Rudatsimburwa Albert i Kigali.
Icyo nifuza muri ruriya rubanza ni uko bishobotse mwakwegera u Burundi, abantu nka Charles Kambanda bakabyiga neza ku buryo ruriya rubanza rwarenga ingingo yo gutuka umukuru w'igihugu kuko nta gaciro kanini yagira ahubwo bigahuzwa n'umugambi wa génocide n'umuco wo kudahana mu karere k'ibiyaga bigari.
Uko utegurwa n'uko ukorwa.
Ndabamenyesha ko ruriya rubanza u Burundi ni burutsinda, Kagame na Leta ye bizaba bitsinzwe nabyo kdi izaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugamba rwo kwibohora.
Icyashoboka gukorwa cyose cyakorwa.
Umwaka mwiza.
Inshuti ya Tribune Franco-Rwandaise