Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Rwanda: FPR INKOTANYI IRAKORA YA  POLITIKI YO GUHONGA, GUHINGA WAKWANGA UGAHUNGA

ITANGAZO N°008/PS.IMB/NB/2018:"ISHYAKA FPR INKOTANYI RIRAKORA YA  POLITIKI YO GUHONGA,GUHINGA WAKWANGA UGAHUNGA!"

Rishingiye ku magambo y'iterabwoba  yuje urwango ari kuvugwa n'abayobozi batandukanye b'Ishyaka FPR INKOTANYI aho badatinya kuvuga ko Mme Victoire INGABIRE ashobora gusubizwa muri gereza cyangwa agategekwa gahunga;

Rimaze kubona ko iryo terabwoba rishingiye gusa y'uko Mme Victoire INGABIRE yanze kwemera ko yatse imbabazi nyuma yo gufungurwa;

Ishyaka PS Imberakuri riramenyesha abarwanashyaka baryo,impirimbanyi za demokarasi n'amahanga ibikurikira:

Ingingo ya mbere:

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ibivugwa n'Ishyaka FPR INKOTANYI ko Mme Victoire INGABIRE yatse imbabazi kugira ngo afungurwe ari ukwigiza nkana kuko atigeze yemera na rimwe ibyaha byose byacuzwe na FPR INKOTANYI. Aha, Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko  "gusaba imbazi zitangwa na Prezida wa Repubulika" bitandukanye no gusaba imbabazi z'ibyaha bamuhimbiye.

Ingingo ya 2:

Ishyaka PS Imberakuri  ritewe impungenge n'amagambo yuje urwango n'iterabwoba y'abayobozi ba FPR INKOTANYI badatinya kuvuga ko Victoire INGABIRE bashobora kumusubiza mu gihome cyangwa bakamucira ishyanga. Aha Ishyaka PS Imberakuri riributsa FPR INKOTANYI ko Mme Victoire INGABIRE  ari umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya FPR INKOTANYI bityo kutabona ibintu kimwe nayo cyangwa kwanga gukeza ubuhake dore ko inafite abahakwa benshi atari  uguca inka amabere.

Ingingo ya 3:

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga aya magambo y'iterabwoba arimo n'urwango  FPR INKOTANYI ifitiye abatavugarumwe nayo yibutsa ku buryo budasubirwaho  ya politiki  ya cyera aho bamwe mu  Banyarwanda bahatirwaga "guhinga, guhonga, bakwanga bagahunga! Ubu FPR INKOTANYI nayo iri gusaba abatavugarumwe nayo ko bagomba: kuyipfukamira, kuyisenga bakwanga bakerekezwa gereza cg bakameneshwa bagahunga igihugu!

Ingingo ya 4:

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye guhatira ishyaka FPR INKOTANYI gufungura urubuga rwa politiki kandi rikumva ko kutavuga rumwe naryo  ari bwo buryo bwonyine buboneye bwo kubaka u Rwanda kuko kubibona ukundi ni ugukomeza kugira u Rwanda gereza yagutse bityo na Mme Victoire INGABIRE akaba atarafunguwe ahubwo yaba yarahinduriwe gereza.

Ingingo ya 5

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye gusaba ibihugu by'amahanga n'imiryango mpuzamahanga byafashije FPR INKOTANYI kugera ku butegetsi, bikomeje no kuyitera inkunga mu buryo butandukanye kwamagana amagambo y'iterabwoba n'urwango ari gukwirakwizwa na FPR INKOTANYI no kuyihatira kwemera gufungura urubuga rwa politiki nk'uko bibikora ku bindi bihugu byo mu Karere nk'u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyane  ko u Rwanda ruri inyuma y'ibi bihugu mu kwimakaza demokarasi n'indi migenzo myiza iranga ubumuntu. Gukomeza guceceka bifatwa nko gushyigikira igitugu cya Leta ya FPR INKOTANYI.

"TWESE TURI  VICTOIRE INGABIRE!"

Bikorewe i Kigali,kuwa kuwa 20 Nzeri 2018

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article