Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Impuruza ku mpirimbanyi z'agateka ka rubanda : nitwamagane ubwicanyi bubera mu Rwanda

Umusomyi wa TFR yatwandikiye agira ati:

"Ndatanga impuruza ku mpirimbanyi z'agateka ka rubanda n'abanyepolitike, aha buri wese yisuzume niba akora akazi ke bihagije. Bishoboka gute ko abanyarwanda bicwa buri munsi ku isi yose na Leta y'Igisuti ariko ntihakorwe ubuvugizi ngo amahanga abavugirize induru. Iyo numva impuguke z'umuryango mpuzamahanga(UN) zijya gukora iperereza ry'abapfa kuki batajya mu Rwanda. Ngendeye uko mbona abishwe umunsi ku munsu ntaho bahuriye n'abicwa i Burundi. Nk'impirimbanyi ya rubanda ni ugushyiramo akabaraga izo mpuguke zikajya gukora iperereza ku mpfu za politike ziba i Rwanda niba koko leta y'u Burundi itaragambaniwe na bampatsibihugu. Nta munyarwanda, umurundi cyangwa umunyafurika wagombye kwicwa azira ibitekerezo cyangwa uko yavutse ariko ibihugu bibazwe kimwe umunru ni nk'undi kuko bose basiga impfubyi n'abapfakazi yewe n'agahinda ku babyeyi inshuti n'abavandimwe. Birakwiye ko intsinzi ya rubanda yigaragaza".

Umusomyi wa TFR_INFO Tribune Franco-Rwandaise

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article