Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Ifoto ya Callixte Nsabimana alias Sankara

Ifoto ya Callixte Nsabimana alias Sankara

Twisegure

Kuba ikinyamakuru TFR gisohoye iyi nkuru si ugushyigikira ibyanditsemo, ahubwo ni ukugira ngo tugaragaze ko ingoma ya Kagame yadagazwe nyuma y'aho ingabo za FLN zigabiye ibitero ku gisilikare cya Paul Kagame. Ikintu gitera umuntu nka Rangira Adrien wabaye depite kandi uzi ubwenge kwihakana murumuna we, akavuga ko ba se bababyara bavukana, yarangiza akavuga ko ntaho bahuriye ku maraso, nta kindi uretse igitutu yashyizweho n'ingoma y'agatsiko k'abicanyi b'indobanure kugira ngo yangishe Callixte Nsabimana Sankara abanyarwanda.

Uyu muco wo kwihakana umuvandimwe we Rangira Adrien yagaragaje, akamwita Interahamwe ngo nuko avugira inzirakarengane z'amoko yose atavanguye, ni uwo kwamaganwa n'abakunda ubumwe, amahoro n'ubwiyunge hagati y'abanyarwanda. Abiyemeje kurwanya ivanguramoko ingoma ya Kagame ikomeje gucengeza mu rubyiruko agamije guheza no kwangisha igice kinini cy'abanyarwanda bazira ubwoko bwabo, twe abiyemeje kurwanya ivanguramoko mu Rwanda dukwiye gushyigikira uyu musore Callixte Sankara n'abandi banyapolitike bose bagaragaza urukungo bafitiye abanyarwanda b'amoko yose, badatonesheje bamwe ngo bapyinagaze abandi.

Rangira Adrien aremeza ko se wa Sankara na se wa Rangira bavukana. Nyamara agahindukira ati "Njye simpuje amaraso na Nsabimana, nta buvandimwe; nta nubwo duhuje imirongo ya politiki. Iyo abantu bahuje amaraso wenda ugira uko wabagereranya ariko ntayo." 

N'umwana w'igitambambuga yakwumva icyihishe inyuma y'aya magambo agayitse ya Rangira. Umuntu yamwumva, si we ni igitutu yashyizweho n'ingoma y'igitugu ya Paul Kagame n'agatsiko k'abicanyi b'indobanure bamushagaye.

Ubwanditsi bwa TFR

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article