Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Ubuhamya bugaragaza ukuntu Polo Kagame yahatiye umwamikazi Gicanda gutaha mu Rwanda bucya ngo jenoside itangire
Ubuhamya bugaragaza ukuntu Polo Kagame yahatiye umwamikazi Gicanda gutaha mu Rwanda bucya ngo jenoside itangire

Source:http://www.inyabutatu.org/index.php/image-gallery/scenery/82-homepage/143-amaraso-y-ababuze-ubuzima-bwabo-kubera-paul-kagame-yamuviriyemo-imivumo-ikomeje-kumukurikirana

AMARASO Y'ABABUZE UBUZIMA BWABO KUBERA PAUL KAGAME YAMUVIRIYEMO IMIVUMO IKOMEJE KUMUKURIKIRANA

Ubuhamya bwa Rukirumurame  Antoni

Bavandimwe mwashyizeho Radio Inyabutatu dukunda cyane tubashimira inkunga yanyu ku mateka y'igihugu cyacu kuko kuvugisha ukuri ku mateka udakurura wishyira ariyo ntwaro ya mbere. Ikaramu hamwe n'itangazamakuru uvugisha ukuri ntaho ubogamiye nta n’uwo ukingiye ikibaba nk’uko mubikora kuri Radio Inyabutatu no kuri site inyabutatu.org nibyo igihugu cyacu gikeneye! Harakabaho itangazamakuru ryigenga! Ntawabona icyo arigereranya na ryo!

Ntabatindiye rero, nifuzaga ko mwagerageza gusesengura amagambo numvise ndi i Buruseli mbere gato ko jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda itangira. Iyo jenoside yatangiye ari uko Paul Kagame amaze guhanura indege ya Habyarima Juvenali yatikiriyemo n'abarikumwe nawe bose nk’uko yaba BBC, yaba Lt Aloys Ruyenzi cyangwa Juge Brugiere, yaba Radio Inyabutatu ikoresha shortwave cyangwa internet, yaba General Kayumba Nyamwasa na Dr. Theogene Rudasingwa bose babyemeje banerekana ibimenyetso simusiga bishinja Kagame guhanura iyo ndege yabaye imbarutso ya jenoside.

Ayo magambo nifuza ko mwasesengura mukayaganiraho kugirango n'abandi banyarwanda bazabyumve nabo bayasesengure uko babyumva ni aya:

Oya, nta gusaba ko viza ye yongerwa KUKO BYAVUGIKA NABI agomba guhita ataha muRwanda. Nguko uko Paul Kagame wari uyoboye inyeshyamba za FPR yasubije mushiki we Katty wari umubajije niba basaba inzego zibishinjwe z'Ububiligi kwongera viza ya nyina wabo Umwamikazi Gicanda yaracumbikiye icyo gihe.

Njyewe, Rukirumurame  Antoni, nari i Buruseli icyo gihe umwamikazi Gicanda yari mu Bubiligi kwa Katty. Nk’uko Gicanda yari umubyeyi mwiza wakundwaga n'abanyarwanda b'ingeri zose, ntitwasibaga kujya kuganira nawe ari nako twamukanguriraga kudasubira mu Rwanda kubera umwuka mubi wari uhari icyo gihe kuko za grenades zahitanaga abantu batari bake buri munsi, abandi baricwaga hirya no hino mu gihugu nka ba Felisiyani Gatabazi, Emmanuel Gapyisi, n’abandi.

Kuko rero viza y'umubyeyi Gicanda yari irangiye  twamubwiraga ayo magambo mu minsi yanyuma tumusezeraho birunvikana rero ko ariho Paul Kagame yavuze ngo  Kwongera viza ye BYAVUGIKA NABI!

Umwamikazi Gicanda yasubiye mu Rwanda nk’uko inyeshyamba Paul Kagame yabyifuzaga, bidatinze Paul Kagame ahita ahanura indege y'umukuru w'igihugu, aba aciye akagozi ko gutangiza jenoside yahitanye umwamikazi Gicanda n'abatutsi bari imbere mu Rwanda n'ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu, igihugu gicura imiborogo, Paul Kagame asimbuka imirambo y'abatutsi bari imbere abyina intsinzi n'agatsiko ke yigamba ko ntawe urya umuleti atabanje kumena amagi!  Paul kagame yashakaga kuvuga iki ngo BYAVUGIKA NABI? Mubikoreho ubushakashatsi, mubisesengure, maze mugerageze kubidusobanurira.

Sinarangiza iyi baruwa mbandikiye ntagize icyo mvuga ku magambo Paul Kagame aherutse kuvugira i Butare asura abanyeshuri bo muli Kaminuza aho yavuze ko nawe afite benewabo baguye muri jenoside mu mashyamba yegereye Kaminuza.

Ntagishya yavuze aho kuba hari benewabo baguye mu mashyamba ari iruhande rwa Kaminuza. Gusa, nk’uko mwabivuze neza kuri Radio Inyabutatu, abo ni benewabo nyine ariko si nyina umubyara, si abana be, si umugore we, si umuryango w'umugore we, si inkoramutima ze, si bashiki be, kuko yahanuye indege azi ko abo maze kuvuga bari hanze y'u Rwanda, azi ko batari gutikirira muri jenoside, ngo bakorerwe ibyamfurambi, basigarane ubumuga ubuzima bwabo bwose cyangwa ngo bicwe urubozo nk’uko abatutsi bari mu Rwanda yabatanzeho ibitambo kugirango yicare m’ Urugwiro asigare avungurira abarokotse utumanyu tw'ibisigazwa bye anabacyurira ko FPR yabagize icyo baricyo akabishongoraho abasesereza avuga ngo nibafungire akababaro kabo mu kabati kandi biheshe agaciro.

Nyamara icyo yabagize nta kindi uretse kuba imfubyi, abapfakazi, ibimuga, ibikange; abatemeye kuba inkomamshyi ze, akabafunga, akabaritura igihe ashakiye, abagize amahirwe bakamuhunga.

Murakoze, Rukirumurame  Antoni.

Vedasiti Rwankubara utuye mu Rwanda yatwandikiye agira ati:

Nanjye ndi mu bantu bakurikirana Radiyo Inyabutatu, mboneyeho umwanya wo kubashimira, mukomereze aho.

Ntiriwe mvuga menshi, nagirango muzangereze ubutumwa bwanjye ku mubyeyi Mukashema Esperance, mama wa Richard Sheja. Nemeranywa n’uyu mubyeyi rwose ko Paul Kagame atariwe mucunguzi w'abatutsi bari imbere mu Rwanda ahubwo yaratumarishije, umucikacumu utabyumva nk’uko mbyunva ni uko yahahamutse jenoside ikaba yaramusize ari icyotanzi.  Icyakora hari bamwe muri twe barengeje kuba inkomamashyi bamira bunguri za nyigisho za Paul Kagame wuririye ku mirambo y'abacu agatinyuka akadushinyagurira ngo abapfuye barapfuye ahasigaye niturebe imbere tumukomere amashyi.

Nabonye yarifotoje ari mu nka ze ahubwo zimwe azigabira perezida Museveni ntamenye ko twe abarokotse tuba dushirira imbere iyo twibutse ukuntu yacengeye Interahamwe akazidushumuriza amaze guhanura indege ya Habyarimana akica abayirimo bose. Interahamwe zishe ababyeyi bacu urwagashinyaguro zibicisha amabuye bari mu inka zabo nazo zitagiraga uko zisa! Ikindi kidushengura umutima, ni iyo we n'umugore we biha gushyira indabyo ku nzibuco za jenoside kandi ariwe wakomye imbarutso ya jenoside abizi kandi abishaka abana benshi bakayitikiriramo none asigaye yirirwa arata abana be nka uriya mukobwa we Ange.

Ange akwiye kumenya ko abakobwa benshi bamurusha uburanga baguye muri jenoside cyangwa bakorewe ibyamfurambi muri jenoside ise Paul Kagame afitemo uruhare rukomeye.  Kugirango Ange Kagame yumve neza ibyo mubwira azitegereze Portia Mbabazi Karegeya,  umukobwa wa Patrick  Karegeya Paul Kagame aherutse kunigisha imigozi muri Afurika y’Epfo, azitegereze abakobwa ba Rwigara Asinapaul Paul Kagame aherutse kugira imfubyi, azitegereze abana ba  General Fred Rwigema, n'abandi bana benshi ntarondora amazina ngo nyarangize Paul Kagame yagize imfubyi.

Ange Kagame nacishe make agendeshe akariro gake amenye ko iyo tumubona yiyerekana we n'abasaza be dushirira iyo kandi ko ikidutera kwandika ibi nta kindi  uretse umuvumo ukomeje gukurikarana ise Paul Kagame  kubera amaraso y'abacu amwuzuye mu ntoki azajya yisasira ndetse  anayiyorose nibucya ayafatemo petit dejeuner ubuzima bwe bwose we n'umuryango we nk’uko madamu Karegeya yabivuze igihe Paul Kagame yaramaze kumupfakaza akanagira abana be imfubyi.

Murakoze, Rwankubara Vedasiti

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
Rukirumurame Antoni, Rwankubara Vedasiti, grand merci pour cette information qui, à mes yeux, est la preuve de la nature intrinsèque de Kagamé.
Kagame a envoyé sciemment à mort sa tante maternelle. Il savait que son agissement irréparable sera en tout état de cause lourde de conséquence non seulement pour sa tante mais également pour le Rwanda et les Rwandais.
Aucun homme qui a une âme ne peut imaginer une seconde que Kagame a envoyé sciemment à la mort sa propre tante, la sœur de sa mère. Il est conséquemment responsable de sa mort.
Je suis stupéfait. Si Kagamé a, à son actif, des millions de cadavres de Rwandais, Hutu, Tutsi et Twa, je ne pouvais imaginer qu'y figure également la reine Gicanda, une femme, simple, ouverte modeste et humble, qui était respectée par tous les Rwandais qui la connaissaient y compris les autorités rwandaises, de Kayibanda à Habyarimana.
J'ai maintes fois dit expressément que, dans l'intérêt des générations actuelles et futures, les Rwandais intellectuellement outillés doivent être en état de parler contradictoirement sans tabou des causes et conséquences du drame qui a endeuillé à notre pays. Il faut qu'ils puissent s'asseoir ensemble et se dire la Vérité en face au lieu de se jeter la responsabilité ou criminaliser la parole de ceux qui osent dire la Vérité.
Notre pays vient du fond des âges. Sa singularité est que les Rwandais ont des liens séculaires complexes et divers d'une part et au Rwanda, tout le monde connaît qui est qui, qui fait ou a fait quoi, de sorte qu'un Rwandais ne peut mentir un autre Rwandais relativement au drame rwandais d’autre part.
Un père de famille digne de ce nom œuvre pour ses postérités. Il est irresponsable de ne pas dire la Vérité à ses progénitures nées après 1994 ou qui, en raison de leur âge, n'étaient pas en état de comprendre le fond et la forme du drame rwandais.
En effet, dans le Rwanda tel qu'il a toujours été, tout agissement tyrannique de ses dirigeants contre le Peuple ou tous ceux qui ont une autre vision sur la gestion de notre pays ne peut certainement pas rester sans conséquence sur ses enfants et le Rwanda à moyen et à long terme.
Au regard de l'histoire de notre pays, le Rwanda éternel, histoire que Kagamé a entendu réviser et créer une autre histoire, version FPR, malheur à celui qui prétend diviser les Rwandais en plusieurs factions pour ses petits intérêts.
Certains parlent de réconciliation. Il me semble qu'il ne s'agit intrinsèquement pas d'un problème Hutu-Tutsi. Le problème est Kagamé et ses courtisans.
Alors que Kagamé et son FPR sont plus riches que le Rwanda et elui-ci leur appartient, la paupérisation frappe indescriptiblement tous les paysans rwandais, Hutu, Tutsi et Twa. Elle ne fait pas de distinction entre les Hutu, Tutsi et Twa.
Kagame, pour s'agripper au pouvoir, en 2008, il a pour la première fois prononcé publiquement le mot génocide dit des Tutsi.
Or, c'est bien lui qui a interdit l'ONU d'intervenir au Rwanda pour sauver les Tutsi (voir sa lettre sur TFR INFO de Ndagijimana Jean-Marie-Vianney). Dans l'interview accordé au journal MONITOR Ougandais du 26/02/ au 02/03 1994, Kagame dit clairement qu'il n'a pas pris les armes pour libérer les Tutsi comme il l'avait dit en octobre 1990 mais pour prendre le pouvoir au Rwanda et mettre en place un nouveau régime et une nouvelle armée.
Selon lui, il y a deux catégories des Tutsi, les Tutsi qui étaient en exil et les Tutsi qui sont restés au Rwanda. Les premiers sont les vrais Tutsi, les seconds sont des Hutu et doivent subir le même sort que ceux-ci.
Kagame est revenu maintes fois au Rwanda à Butare pour rendre visite à sa tante qu'il a envoyée à la mort. Il sait très bien qu'elle était prise en charge par les gouvernements successifs rwandais y compris la couverture sociale. Elle ne payait même pas l'électricité et l'eau dans son logement fourni par l'Etat Rwandais. Pour Kagame elle était dans la seconde catégorie de Tutsi. Plusieurs Tutsi hauts fonctionnaires et religieux ont été exécutés par les soldats du FPR sur ordre de Kagame au motif qu'ils sont Interahamwe, mot générique des Hutu et Tutsi de second rang.
Sa fonds de commerce est le génocide dit des Tutsi mais opère une fuite en avant lorsqu'il s'agit de répondre à la question suivante: pourquoi a-t-il interdit aux rédacteurs de la constitution de 2003 d'inscrire le mot "génocide des Tutsi"? Pourquoi a-t-il refusé que l'ONU intervienne au Rwanda pour porter secours aux Tutsi, jusqu'à proférer des menaces?