USINGIZA INTWARI ABANZA IZ'IWABO
Inyandiko twagejejweho na Dr Sosthène Munyemana
Hashize iminsi mike havugwa cyane ibyerekeye umunsi w’Intwari mu Rwanda. Ibyo ni nyuma y’aho perezida Paul KAGAME ashyiriyeho umunsi ngarukamwaka witiriwe intwari. Hakaba havugwa aliko ko izo ntwari KAGAME atazumva kimwe n’abandi banyarwanda, ko nta rundi rwego usibye we gusa rutoranya izo ntwari, ndetse ko we yaba yibonamo intwari yo ku isonga. Ni ukuvuga ko amaherezo hazakorwa urutonde rw’abanyarwanda abandi babonamo intwari nyazo koko, binyuze mu nzego za Leta zidakorera umuntu, zizaba zibishinzwe.
Muli iyi nyandiko ndifuza kubagezaho amazina y’abantu bane nemera nk’intwari. Abo bantu bazwi n’abanyarwanda benshi, usibye kutamenya ko izo ntwari enye zihuje kuba zikomoka muli komini MUSAMBIRA ho muli GITARAMA. Ibi ntibiboneke nk’irindi rondakarere, ntibibuza ko n’utundi turere dufite intwari abazizi neza bazimenyekanisha.
Abo ngiye kubagezaho ni ba Nyakubahwa Grégoire KAYIBANDA, Laurent MUNYANKUGE, Fred RWIGEMA na Godefroid SENTAMA.
- Grégoire KAYIBANDA : Tumuzi mu mateka y’u Rwanda ko ali ku isonga ry’impirimbanyi zaharaniye Demokarasi na Republika. Abake ni abazi ko yavukiye muli komini MUSAMBIRA ahitwa i TARE. Ababyeyi be bimutse KAYIBANDA ali umwana, bajya gutura hafi ya KABGAYI, aho abapadiri se yakoreraga bali bamaze gushinga misiyoni. Gutulira misiyoni byabereye KAYIBANDA amahirwe yo kubasha kwiga. Biturutse ku butegetsi bwa Cyami, rubanda rugufi, cyane cyane abahutu, ntibemererwaga kujya mu mashuli. Kwakirwa mu iseminari nibwo buryo bwonyine bwashobokeraga bamwe muli bo. Ayo masomo yahumuye amaso KAYIBANDA na bamwe muli bagenzi be nabo bali barabashije kwiga, bamenya uko mu bindi bihugu abakandamijwe bagiye barwanira uburenganzira bwabo, kugeza aho bigobotoye ingoma zabapyinagazaga.
Batangiye gusaba nabo kugira uruhare mu butegetsi aliko inzitizi zari nyinshi. Abatoni b’Umwami ntibabikozwaga, batangiye kubita « inyangarwanda[1] » no kwica abo bashoboye kugwa gitumo. Ni uko ba KAYUKU, SECYUGU, MUKWIYE, SINDIBONA, n’abandi benshi bishwe. Ni uko bali bagiye kwica[2] Dominiko MBONYUMUTWA Immana ikinga akaboko arabacika, ali naho imyivumbagatanyo bise « muyaga » yatangiye igakwira u Rwanda rwose. Mu kuyobora iyo mpinduka yashojwe no gukuraho Ubwami, Grégoire KAYIBANDA yaharaniraga ko rubanda rugufi[3] (abahutu n’abatutsi baciriritse) idakomeza gupyinagazwa no gukumirwa mu miyoborere y’igihugu.
We na bagenzi be babigezeho, nyuma KAYIBANDA atorerwa kuba Perezida wa Republika y’u Rwanda yali imaze gusimbura Ubwami.
- Laurent MUNYANKUGE : We ntakunze kumenyekana cyane. Avuka mu bwoko bw’Abatwa. Yali atuye i MBARE naho muli komini MUSAMBIRA. Kimwe na KAYIBANDA, ni umwe mu baharaniye uburenganzira bw’abakandamijwe, no kugeza u Rwanda ku bwigenge. Muli icyo gihe MUNYANKUGE yashinze ishyaka yise AREDETWA (Association pour le Relèvement Démocratique des Batwa), aharanira ko abatwa batibagirana ngo bagume mu karengane, dore ko akabo kasumbaga akagirirwaga abahutu n’abatutsi baciriritse. U Rwanda rubaye Republika, MUNYANKUGE yabaye Député mu Nteko Ishinga Amategeko, ubundi akora imilimo inyuranye mu rwego rw’ubucamanza. Ku bimwerekeye, kwiga ubwabyo byali ubutwari, iyo tuzilikanye agasuzuguro gakabije abandi banyarwanda bagiriraga abatwa kugeza ndetse no kubanena. Ubwo butwari yabugaragaje cyane muli iyo myaka ya Révolution, aho ishyaka rye AREDETWA ryali ryubashywe mu ruhando rw’andi mashyaka.
- Fred RWIGEMA : Ibye ntitubitindaho, avugwa mu ntwari zizihizwa buli mwaka mu Rwanda. Avuka i MUSAMBIRA, ahitwa i RUGOBAGOBA hafi ya paroisse KAMONYI. Nemeza ubutwari bwe kuko ali we wagiye ku isonga ry’urugamba rwahinduye ubutegetsi mu Rwanda. Iyo mvuga ibyo sinirengagiza ko hashoboraga kuba ubundi buryo bwo gusubiza ikibazo cy’impunzi bitanyuze mu kumena amaraso nk’uko byagenze. Abamuzi bavuga ko imyitwarire ye n’inzira yo gukemura icyo kibazo ntaho byali bihuliye n’ibya Paul KAGAME wamusimbuye.
Bamwe bemeza ko byaba byarabaye intandaro yo kwicwa kwe, kuko yaba yarashakaga imishyikirano yo kugabana ubutegetsi aho gukoresha amanyanga yo kubufata bwose. Gihamya cy’uko yali intwari, ni uko naho apfiriye, umuzimu we yuka Paul KAGAME icyuya kirenze icyo aterwa n’abazima. Paul KAGAME abyerekana buli munsi aho atoteza buli wese (umuryango wa nyakwigendera Assinapol RWIGARA, n’abandi benshi) wigeze gucanirana uwaka na Fred RWIGEMA. Ingero ni nyinshi kandi zigenda ziyongera buli munsi, siniriwe nzirondora.
- Godefroid SENTAMA bitaga MUBIRUNYOYE : Kimwe na Grégoire KAYIBANDA, avuka i TARE ho muli MUSAMBIRA. Mu mateka y’u Rwanda ntakunze kumenyekana, nyamara ni impirimbanyi mu z’ikubitiro. Ni umwe mu bantu icyenda banditse bagashyira umukono kuli rwa rwandiko rwohererejwe l’ONU muli 1957 rwitwa « Note sur l’aspect social du problème racial indigène au Rwanda », rwamenyekanye mu mateka y’u Rwanda ku izina rya « Manifeste des Bahutu ». Godefroid SENTAMA yabaye Député mu Nteko Ishinga Amategeko igihe kirekire.
Cyakora nk’uko abanyarwanda babivuga iby’isi ni zunguruka. Ubu umuhungu w’iyo mpirimbanyi yo muli 1957 ni we uli ku butoni bwo gukorera Paul KAGAME ubushakashatsi ku gikeri. Usibye kumenya ko iyo nyamaswa ali umuse (totem) w’abega alibwo bwoko bwa Paul KAGAME, bombi bemeza ko umugongo wacyo upanzeho uburozi bukaze cyane. Aliyo mpamvu nta nyamaswa n’imwe itinyuka kurya igikeri. Ubwo bushakashatsi bwaba bugamije iki ? Byaba ali ugushakisha andi masoko yiyongera kuyo yajyaga avomamo twa tuzi bita utwa MUNYUZA? Murarye muli menge, ngo agapfa kabuliwe ni impongo. Ibyo alibyo byose babivuze ukuli, koko inda ibyara Mweru na Muhima ntawaketse ko mwene SENTAMA yaba umutaraburozi (Chimiste) wa Paul KAGAME.
Usibye Laurent Munyankuge, Intwari zindi twavuze aha hejuru zalitabarukiye. Birashimishije ko zigizwe n’amoko y’abaturarwanda uko ali atatu. Njya nzitekereza zili kumwe ziganira, zitureba ibyo dukora ngakeka ko bizibabaza cyane. Icyo zali zigambiriye mbere ya byose ni ubumwe bw’abanyarwanda. Sibyo biliho ubu. Birakwiye ko twiyibutsa buli gihe inyigisho zadusigiye. Ndahamagarira abakora imishinga y’ubukerarugendo kuzagenera kaliya karere ka MUSAMBIRA ingendoshuli zigaruka ku mibereho n’imigambi bya baliya bagabo, zidukangulira guturana mu mahoro mu rwatubyaye.
Kwerekana izo ntwari ni uburyo bwo kuzishyira mu rumuli, kugira ngo zive mu icurabulindi cyangwa igorekamateka bajya bazishyiramo. Ndemeza ko buli karere k’u Rwanda gafite intwari zako zizwi, kuzibarura bikazatanga urutonde rwumvikanweho ruzatoranwamo intwari nyazo z’u Rwanda zitali iz’umuntu ku giti cye, kabone n’iyo yaba Perezida.
Docteur Sosthène MUNYEMANA
[1] Ijambo inyangarwanda ryadutse muli 1903 abadiri bakigera mu Rwanda. Umwami MUSINGA yali yarabemereye kubaka i SAVE ho muli BUTARE Kiliziya bifuzaga gutangiza mu Rwanda. Ako gasozi ngo kali gatuwe n’abaturage bazwiho kuba ali ibyigomeke. Umwami ahohereza abazungu yali yizeye ko abo banyesave bazabamukiza vuba. Umwami yali yarabujije abaturage kuyoboka abo bantu b’ibyaduka. Abatutsi bakulikiza amabwiriza y’ibwami, ntibayoboka misiyoni ndetse n’inyigisho z’abapadiri. Nyamara abo bapadiri bumvikanye n’abo basanze kuli ako gasozi bituma abahutu bo babayoboka. Inkuru igera i Bwami ko badasiba ku misiyoni. KANJOGERA yategetse ko baca ibere ry’umugore witwaga NYIRANKIMA, umwe mu ba mbere batangiye kujya kuli misiyoni. KANJOGERA ategeka ko bazaca buli muhutukazi wundi uzasubira mu ba padiri amabere bakayazana ibwami mu nkangara. Abatutsi b’abatoni b’ibwami bakwiza ko umuntu wese uzongera kujya mu bapadiri azaba ali inyangarwanda (Bernard LUGAN: "Histoire du Rwanda. De la Préhistoire à nos jours", p.300-301, Ed. Cartillat).
[2] Mu minsi ishize umwe mu bamukubise yabyigambye ku mugaragaro bigera kuli murandasi. Ingaruka z’urwo rugomo na n’ubu ziracyakururana mu Rwanda, nyamara nta nkulikizi y’ukwo kwigamba yabaye kuli uwo mugome.
[3] Hali abajya bitiranya iyo mvugo ya Rubanda rugufi yo muli 1959 na Rubanda nyamwinshi -bivuga abahutu rukumbi- yazanywe n’ishyaka CDR aho livukiye muli 1992. Birashoboka ko hali abatazi itandukaniro ry’izo mvugo zombi, aliyo mpamvu muli iyi nyandiko duhisemo kuzisobanura. Hali aliko abitirira nkana KAYIBANDA na bagenzi be iyo mvugo ya rubanda nyamwinshi, ali uburyo bwo kubaharabika ngo bahamwe n’irondakoko bashaka kubatwerera. Tuzi nyamara ko no muli za diskuru ze ubwo yali perezida wa Republika, iyo byabaga ngombwa kuvuga umuhutu, KAYIBANDA yasobanuraga ko uwo ashaka kuvuga ali « umuhutu social », yibutsa ko atali ubwoko yitsitsaho.