Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Inyandiko y'ikinyamakuru Igihe

Incamake y'ibyanditsemo :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko hakwiriye kujyaho itegeko rikumira abakatiwe n’inkiko Gacaca kugira bitaba buri wese usaba ko urubanza rwe rusubirishwamo.

MU MWAKA WA 2013 ABASABYE GUSUBIRISHAMO IMANZA BARI 814, MU 2014 BABA 702, MU 2015 ABAJURIYE NI 1 197, MU 2016 NI 1154 NAHO UMWAKA USHIZE HAJURIYE 815.

 

Bizimana yavuze ko kubera ubwinshi bw’abasaba gusubirishamo imanza, aricyo kintu gisigaye gihabwa umwanya munini mu mikorere ya CNLG.

Ati “Nta wundi mwanya tubona wo gukora akandi kazi kubera aya madosiye. Nta bakozi dufite by’umwihariko bashinzwe aka kazi, bivuze ko dufata abasanzwe bakora akandi kazi akaba ari bo basuzuma ayo madosiye.”

Yavuze kubera ubuke bw’abakozi, hari ubwo CNLG yagiye ijyanwa mu nkiko ishinjwa gutinda gusubiza abajuriye.

Inkuru dukesha The New Times ivuga ko Bizimana yasabye ko hakwiye gushyirwaho rutangira kugira ngo bitaba buri wese wemerewe gusubirishamo urubanza.

Ati “Icyo dusaba ni ugushyira rutangira ku isubirishwamo ry’imanza za Gacaca. Urugero niba umuntu yarahamijwe kwica undi, uwo yahamijwe kwica akaza kugaragara akiri muzima, iyo dosiye yasubirwamo. Niba umuntu yarakatiwe ari hanze, icyo nacyo ni ikibazo cyihariye.”

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yavuze ko gukomeza gusaba ko imanza za Gacaca zisubirishwamo ari ikigaragara ko hari abashaka gutesha agaciro ibyakozwe.

Yagize ati “Inkiko Gacaca zakoze akazi keza. Inkiko zari zifite igihe zigomba kumara, zirangije imirimo hashyizweho uburyo bwo gukomeza gukurikirana ibitarakurikiranwe. Biragaragara ko hari abashaka gutesha agaciro umurimo inkiko Gacaca zakoze kandi ntitwabyemera ko bibaho.

Ushatse gusoma inyandiko yose wakanda kuri http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cnlg-yasabye-umwihariko-ku-basubirishamo-imanza-za-gacaca-hirindwa-abaruhanya

 

CNLG IVUGA KO ABASHAKA GUSUBIRISHAMO IMANZA ZA GACACA BIYONGERA UKO IMYAKA ISHIRA.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article