Banyarwanda tujye duca bugufi dusengere u Rwanda (Dr A. Gasarasi)
Mutanguha TFR, iyi nkuru ( RWANDA - Polisi yataye muri yombi Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ) hamwe n'izindi nk'izo David Himbara atubwira zigaragaza ibinyoma bya Leta ya Kagame, zitumye ndushaho kumva ko ibihe "bigeze iwa Ndabaga".None nkaba nifuje kubagezaho iki gitekerezo cyo gusengera u Rwanda.
Banyarwanda tujye duca bugufi dusabe:
Nyagasani Mana Ushobora byose
Wowe Nyirimpuhwe zahebuje
Cyura ubuhoro mu Rwanda rwacu
Uhe impunzi zose gutahuka
Ababoreye muli za gereza babohorwe
Ihohotera n’iterabwoba bicike burundu.
Abana banyoteye ubumenyi ubahe kwiga
Abaturage bashonje ubahe ikibatunga
Abambuwe ibyabo babisubizwe
Abanyantege nke Ubasindagize
Abahinzi Ubasubize amasambu yabo
Ibishanga byose Ubisubize Rubanda
Aborozi babone urwuli rw’amatungo
Abazunguzayi bahabwe amahoro
Abafashe inkota bazisubize mu rwubati
Abayobozi Ubahe umutimanama
Abaguye ivutu ry’umurengwe basezererwe
Abanya-gasuzuguro Ubashyire ku murongo
Abayoborwa bose Ubamare ubwoba
Abasenga Ubakomereze isengesho
Abanyarwanda bose Ubahe kukugana,
Maze Ubagwizemo imihigo yo kurwubaka.
Imihanda yose bayigire nyabagendwa
Inzuzi n’imigezi bitembe imigisha
Ibyaro n’imigi bigarure ubuyanja
Inkiko zose zicuke gukangarana
Icyezezi cy’iterambere rirambye
Kibone gukeba umuseke mu cyooko.
Igihugu cyose gihumeke ituze
Amahoro ahumulize bose
Imigenderano isiburwe
Impundu zivuge urwanaga
Ubumwe bwimikwe iteka
Imana Yongere itahe i Rwanda.
Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu.
Amina.
Dr A Gasarasi 170303
RWANDA - Polisi yataye muri yombi Umunyarwandakazi... - TFR-INFO
RWANDA - Polisi yataye muri yombi Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw'u Bwongereza https://t.co/D7zLmR1kN6 TFR_INFO (@TFR_INFO) March 03, 2017 Umunyarwandakazi Uwamahoro Violette ufite ...
http://www.france-rwanda.info/2017/03/rwanda-polisi-yataye-muri-yombi-umunyarwandakazi.html