Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

BWANA ALBERT GIRANEZA NGO "PADRI THOMAS NAHIMANA NI “GÉDÉON/GIDEON” IMANA IHAYE ABANYARWANDA". UBITEKEREZAHO IKI ?

Icyitonderwa

Ubwanditsi bwa TFR bwandukuye ubu butumwa ntacyo bubuhinduyeho. Ibikubiyemo bireba uwabyanditse ariwe Bwana Albert Giraneza.

Tribune Franco-Rwandaise (TFR) ibijeje ko izakira ibitekerezo abasomyi bazatanga kuri iyi nyandiko, bipfa gusa kuba bidatukana, bidasebanya, kandi bitanduranya.

Rédaction TFR

 

IMPURUZA: NGUYU WA MUNSI TWARI TWARATEGEREJE URASHYITSE. UMWAKA WA 2017 NI UMWAKA W’IBISUBIZO KU BANYARWANDA. PADRI THOMAS NAHIMANA NI “GÉDÉON/GIDEON” IMANA IHAYE ABANYARWANDA (Bibliya Ntagatifu: Abacamanza – Ibice 6 - 8)

__________________________________________________

Banyarwanda namwe banyarwandakazi, mwese nshuti mukunda u Rwanda kandi murwifuriza amahoro n’uburumbuke bishingiye ku ndangaciro z’ubumuntu, cyane cyane mwebwe mwese ingoma y’igitugu ya RPF/KAGAME yahejeje ishyanga (mu buhungiro), ndetse na mwe mwese muri imbere mu gihugu cy’u Rwanda, mukaba mwaragizwe ingaruzwamuheto, ibitambo by’inzara, n’urwitwazo rw’iryo terambere ry’agakingirizo, nongeye kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Uwiteka Data wa twese, kandi nkomeje no kubihanganisha ngo mwikomezemo akanyabugabo, kuko ugutabarwa kwanyu mwe abaruri imbere, ari nako gutabarwa kwacu twe abaruciwemo, uko gutabarwa kuri hafi, ndetse kurageze, ni “Guverinoma” (Leta) ya opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro.

1. Ese abanyarwanda tuba mu buhungiro twabaye ba “Bazirunge” cyangwa se twabaye ba “Ntamunoza”?

Nigeze kumva ko Nyakwigendera Perezida Grégoire KAYIBANDA amaze gushyiraho Guverinoma ye muri 1962, ngo yaba yaranashyizeho inzego z’ubutegetsi zari zishinzwe ibibazo by’impunzi z’abatutsi bari barahunze Leta y’Abahutu, kuko Revolusiyo ya rubanda yo muri 1959 - 1962 yari yavanyeho burundu ingoma ya Cyami n’ubuhake iyo ngoma yari ishingiyeho, ndetse na gikolonize-Mbiligi, bityo u Rwanda rukaba rwari rwahisemo kugendera ku butegetsi bwa Republika. Numvishe rero

ko ngo urwo rwego rwo gukurikirana ikibazo cy’izo mpunzi z’abatutsi no gushaka uburyo zagombaga gutaha mu Rwanda binyuze mu nzira z’amahoro, Perezida Kayibanda yari yararushinze umugabo w’umubiligi witwaga “Mr De Jambline” (Uwandusha imvaho y’iyi nkuru yazanyunganira). Gusa izo nshingano ze, Mr De Jambline agomba kuba atarazishohoje, kuko byarinze bigeza muri 1990 izo mpunzi z’abatutsi zikiri mu buhingiro, zamazemo imyaka 30.

Dukurikije amateka y’ imvaho yibyabayeho mu Rwanda kuva muri 1959 – 1973, byaragaragaye ko Perezida Kayibanda yarinze ava ku butegetsi za mpunzi z’abatutsi zikiri mu buhungiro, nubwo zari zaragerageje kenshi gutaha ku ngufu za gisilikari (inzira y’intambara) mu cyaje kwitwa ibitero by’Inyenzi (muri Republika ya I), ariko ntizibashe kugera ku ntego yazo muri icyo gihe cyose.

Njye ku giti cyanjye nemera rwose ntashidiakanya ko Nyakwigendera Perezida Juvénal HABYARIMANA, ntacyo atakoze, kuko kuva aho afatiye ubutegetsi muri 1973, yagerageje gushyiraho ubutegetsi bugendera kuri Politiki y’amahoro mu karere u Rwanda ruherereyemo (ibyo yitaga “La Politique de bon voisinage”), ndetse anashinga MRND, ishyaka rimwe rukumbi ryari rigamije ubumwe bw’abanyarwanda bose (abahutu, abatwa, n’abatutsi), ariha intego “Ubumwe, Amahoro, Amajyambere”. Kuva RPF-INKOTANYI zashoza intambara yo muri 1990-1994, nkeka ko Prezida Habyarimana nabwo ntacyo atakoze, kuko yari yemeye guha RPF-Inkotanyi 40% by’ubutegetsi bw’igihugu, ariko nk’uko abakurambere bacu basize babivuze, burya koko ngo “nta mpongano y’umwanzi” kandi ngo “uhongera umwanzi amara inka”, ibyo byose RPF - Inkotanyi ntacyo byari biziibwiye, kuko icyo RPF-Inkotanyi zashakaga ntabwo kwari ukugabana ubutegetsi na Leta y’abahutu ya Habyarimna, cyangwa se Demokrasi nk’uko RPF-Inkotanyi yari yarabyijeje ba Ruhu rw’inda b’abahutu (ndavuga ba bahutu bose bagambaniye Habyara, na n’ubu bakaba baduhejeje ishyanga), ahubwo kwari ukugarura ubuhake mu Rwanda, maze umututsi akongera akayobora, naho umuhutu akayoboka, ibyo kwongera kwibeshya ngo barasangira ubutegersi byo bikayoyoka burundu nk’inzozi.

Nshimira Imana Rurema kuba yarandinze ibyago byo kuba mu Rwanda kuva RPF/KAGAME yafata ubutegetsi kuva Nyakanga 1994 kugeza magingo aya. Nubwo abarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana (RPF/KAGAME hamwe n’ibyitso byabo, ariyo ya mashyaka yo muri opozisiyo y’icyo gihe - 1989 – 1994 - yakorana na RPF- Inkotanyi, aribo ba bahutu bagambaniye Perezida Habyarimana), ndetse na ba batutsi bahiritse ubutegetsi bwe, aribo RPF -Inkotanyi, n’ubwo batasibaga kumwita (Habyarimana) umunyagitugu, numva noneho basigaye birahira ngo igitugu cya RPF/Kagame cyo ni Rurangiza, ngo ya Demokarasi yari yarabasezeranyije irutwa na cya gitugu cya Habyara, ngo kandi ubukene n’inzara RPF/KAGAME yateje abanyarwanda mw’izina ry’iterambere ntabwo bwigeze bubaho ku ngoma ya KINANI.

None se bavandimwe, ko mwariye inshuro n’inshuti, bikaba bitangiye guca amarenga yuko bigeye kubashirana kandi mugishaka, mubaye abande? None ko uwo mwitaga “Mayibobo Gisunzu” muri za mitingi (meetings) zanyu zo kuri Stade Amahoro-Remera, mwamugambaniye mubeshya abazungu ngo “napfa impundu zizavuga”, yamara gupfa hakavuga imiborogo, abarokotse tukaba twarakwiriye imishwaro, RPF/KAGAME yamara kubereka ko mwayibeshyagaho ikabahindura abaginga, mukayabangira ingata mukaba mwaradusanze iyo gihera, gusa nanone mwarushije ubutwari (cyangwa se wenda amanyanga) abenshi muri twe, kuko nibura mwashinze amashayaka y’uruhuri, muyitira opozisiyo, ibyo reka njye ku giti cyanjye nongere mbibashimire. Gusa nanone, burya ngo “urugiye kera ruhinyuza intwari”, kandi nanone ngo “indyarya ihimwa n’indyamirizi”. Ikinyoma cyanyu, cyangwa se ukuri kwanyu kimwe muri byo kigiye kujya ahagaragara. Igipimo cy’ubuziranenge, cy’ayo mashyaka yanyu mukomeje kutwitirira (ushinze ishyaka wese ryitwa ko ari irya opozisiyo, aryitirira rubanda – abanyarwanda), akaba akomeje kugenda avuka ari uruhuri (nk’ibihumyo), cyabonetse: ni “Guverinoma - Leta - ya opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro”. Aha rwose inzira zigiye kubyara amahari, kuko ntakindi mwatubeshya, mwaraturagiye igihe kirekire, imyaka irashira indi irataha, mwaduhinduye urwitwazo rwa Demokrasi karahava, none ijuru riratwibutse, ya Mana irebera impunzi itajya ihumbya yavugiye muri Padri Thomas Nahimana, iba imuhaye amagamabo akwiriye, kandi mu gihe gikwiye: “Guverinoma (Leta) ya opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro”. Hallellujah. Amen

2. Izabayo ni umwana w’umunyarwanda

Nkuko bimwe nabyiboneye n’amaso yanjye bwite, ibindi nkaba nkomeje kugenda mbyumva hirya no hino, kuva muri 1990 kugeza magingo aya, biturutse ku ntambara abanyarwanda baroshywemo na RPF-Inkotanyi, zigamije kugarura ubuhake mu Rwanda (nkuko bimaze kugaragara ko RPF-Inkotanyi zitari zishishikajwe na demokrasi cyangwa se imibereho myiza y’abanyarwanda), amaraso y’abanyarwanda akomeje kumeneka, bamwe bazira ubwoko bwabo, abandi ibitekerezo byabo. Urokotse agafuni, cyangwa se isasu agafungwa, yaba adafunzwe agapyinagazwa mu bundi buryo.

Njye ku giti cyanjye nemera Nyakwigendera General Fred RWIGYEMA nk’intwari, kuko yafashe iya mbere agatangiza urugamba rwo gucyura bene wabo b’Abatutsi mu Rwanda. Yari umusirikari, yakoze gisirikari. Iyo ibintu biza kugenda nk’uko amasezerano ya Arusha yaramaze gushyirwaho umukono n’impande zombi yabiteganyaga, RPF-Inkotanyi na ba Shebuja (Bene Madamu) bakareka Kinani akayobora inzibacyuho ye y’ myaka ibiri amasezeran ya Arushya yamuteganyirizaga, nkeka ko nta bibazo by’inyongera abanyarwanda tuba twarahuye nabyo. Intambara yari kurangira, abaguye ku rugamba (abasirikari) b’impande zombi uko ari ebyiri bagahabwa ibyubahiro bibakwiriye, ndetse n’abazize intambara (abasivile – victims of war) bakibukwa mu buryo bw’icyubahiro kibakwiriye, ubundi abarokotse tugafatanyiriza hamwe gusana ibyangijwe n’intambara (ubwo yari kujya yibukwa nk’intambara ya 1990 -1993, kuko ndumva Arusha yarasinywe muri Kanama 1993), ubundi buri wese mu rwego rwe n’inshingano ze, twese tugafatanyiriza hamwe kubaka u Rwanda, dushinigye ku ngamba (policies) buri wese yari kujya yibonamo, bityo twese tugasangira ibyiza by’u Rwanda, dusarangnya , ntakwibura, mbese buri wese akabonaho akamanyu ke. Ariko siko byagenze, ubwo rero nubwo njye ku giti cyanjye nzama nemera General Fred Rwigyema nk’intwari, ibyo RPF-Inkotanyi zakoze ubwo zarasaga Perezida Habyara, bityo zikaba zisheshe ku mugaragaro ya masezerano ya Arusha, byatumye RPF-Inkotanyi mbona ko ari inkuru mbi (bad news) ku Rwanda muri rusange, no ku banyarwanda by’umwihariko.

3. Ishyaka rya politiki ridaharanira inyungu za rubanda ntabwo rigomba gukomeza kutwiyitirira, ritugira ibitambo bya Demokrasi ku nyungu z’umuntu ku giti cye.

Impunzi z’abanyarwanda, cyane cyane twebwe abahunze guhera muri 1990 kugeza ubu muri 2017, nsanga turimo ibice bibiri, cyane cyane iyo mfatiye ku mibereho (socio-ecominc status) n’imikasiro ijyanye n’ubuzima bwo mubuhungiro.

Nsanga hariho igice cya mbere kigizwe n’impunzi zashoboye guhungira hakurya y’amazi magari (Europe, U.S.A, Canada, New Zealand, Australia), zirangwa no “kwikuukira” (wa mugani w’ Abarundi), izi mpunzi bivugwa ko usanga zifite imibereho myiza, zifashije, zifite ubwenegihugu bwaho zahungiye, ku buryo ngo muri zo ababa bateganya kuzasubira mu Rwanda wababarira ku mitwe y’intoki (keretse wenda kujya gutembera mu rwego rw’ubukerarugendo). Muri ikigihe tugezemo rero, byaragaragaye ko amashyaka menshi yitirirwa opozisyo nyarwanda ikorera mu buhungiro, usanga yarashinzwe na bamwe muri izo mpunzi zibereye hakurya y’amazi magari, kandi ugasanga bisa nkaho ayo mashyaka mu byukuri nta bayoboke afite iyongiyo aho yashingiwe, kuko usanga akenshi uwashinze ishyaka runaka agira atya akaba ashyizeho n’urubuga rwe kuri internet, ikirangantego n’izina ry’iryo shyaka, ubwo bikaba birakemutse. Abashiritse ubute bo bashyiraho ikinyamakuru, cyangwa se radio yumvikanira kuri internet. Ibyo byose ni byiza pe ntako bisa. Ariko twe rubanda rugufi turababaye, twaranengekaye, dukeneye ubuvunyi (abadutabara). Icyo tubakeneyeho mwebe banyapolitki bo muri opoziyo nyarwanda ikorerera mu buhungiro ntabwo ari gahunda nziza gusa zo mu magambo afite ibirungo n’akarimi gasize umunyu, reka da, ahubwo dukeneye ibikorwa.

Igice cya kabiri kigizwe n’impunzi tuba muri Afrika. Twe rero twanengekariye mu nkambi iyo za Zimbabwe, za Malawi, za Zambia, za Namibia, za Mozambique, siniriwe mvuga ibyo mu mashyamba ya Congo (DRC).

Prezida Kagame agira atya yanyarukira muri Malawi, akahamena amadolari, ubwo bagahita bubaka umuhanda bakawita “Kagame Boulevard”. Ubundi ati impunzi ziri hano zose nintaha nzazisange i Kigali, ubwo bakaba baduhinzemo ubudehe, ubundi hagakira Soryo.

Prezida Kagame yanyarukira i Pretoria muri South Africa, agategeka U.N.H.C.R ibyo igomba gukora, ati izo mpunzi z’abahutu zose ndazishaka muri 1930, U.N nayo kugirango yihohore kuri RPF/KAGAME (ngo kuko ntacyo yamariye abatutsi muri jenoside nyarwanda yo muri 1994) iti abo bahutu bose bahunze kuva 1990 - 1998 bagomba kwamburwa ubuhungiro (1951 U.N Convention Cessation Clause), kandi bagacyurwa (ku ngufu) bitarenze Ukuboza 2017 . Ibyo byose ni ibiza bikomeje kutwibasira twebwe impunzi z’abanyarwanda ziba ku mugabane wa Afrika muri rusange, ariko ku buryo bw’umwihariko, abatuma ibyo biza bakaba babiboneza (targeting) ku mpunzi z’abahutu zahunze hagati ya 1990 – 1998. Kugeza ubu ba banyapolitiki bo hakurya y’amazi magari baka basa nkaho bibere ba ntibindeba, kuko badashishikazwa no kutuvugira, twebwe ba rubanda rugufi, dukomeje kunengekarira ku mugabane wa Afrika.

4. Ese iyo Guvernoma (Leta) ya opozisyo nyarwanda ikorera mu buhungiro turayifuzaho iki?

Iyo Guvernoma ya opozisiyo njye ndayita ko ari Leta izaba ikorera mu buhungiro, kuko ifite abaturage izayobora kandi ihagaririye, aribo impunzi zose z’abanyarwanda baciwe mu rwabo n’ubutegetsi bw’igitugu bwa RPF/KAGAME (uvanyemo Intore za RPF/DMI/KAGAME kuko zo ntabwo mu byukuri ari impunzi, ahubwo ziri mu butumwa bw’akazi bwa Leta yazo ya RPF/KAGAME).

Byongeye kandi, iyi Guvernoma ya opozisiyo, arinayo Leta nyarwanda izaba ikorera mu buhungiro, byurya ifite n’anandi banyarwanda benshi bari imbere mu Rwanda ihagararirye: bariya bose bahinduwe ingaruzwamuheto, bavanywe mu byabo ku ngufu bakajya gutuzwa mu midigudu batabishaka ahubwo ari bya bindi byubuze uko agira ugwa neza, bariya bose Nzaramba igiye guta kuwa Kajwiga, bariya bose batemewe intoki cyangwa se bambuwe amasambu yabo, bariya bose batakigira n’urwara rwo kwishima, bariya bose babaye ba Nsekambabaye, ba Renzaho, ba Nturenyenabo, ba Nduhirabandi, abo bose ba Mbarubukeye, ba Kamuruho, ba Gatikatewenimana, n,abandi bose ntashoboye kurondora, abo bose ni abayoboke b’iyi Guvernoma ya opozisiyo nyarwanda izaba ikorera mu buhungiro, kuko niyo yonyine bari bategereje ngo ibunamureho urusyo bageretsweho n’ingoma-mpotozi ya RPF/KAGAME, kuva muri 1994 kugeza aya magingo.

Natwe rero abahejejwe ishyanga na RPF/Kagame, icyo dutegereje kuri iyi Leta nyarwanda ikorera mu buhungiro, ni ibintu bine byibanze:

(i) Lobbying: kumvisha amahanga yose (abafite ububasha bwo gufata ibyemezo bihindura amateka yo muri iyi si, harimo European Union, U.N. Security Council, n’abandi), akaga abanayrwanda twaroshywemo na RPF/KAGAME, ku buryo bwumvikana (imbona-nkubone: face – to - face meetings/interactions, apana bya bipindi byo kuri internet, na ya mabaruwa atampaye agaciro), kugirango Leta ya RPF/KAGAME ifatirwe ibihano bikaze kandi bigashyirwe mu bikorwa.

(ii) Imishyikirano (ibiganiro) ya politiki hagati ya Leta ya RPF/KAGAME na Leta ya opozisiyo izaba ikorera mubuhungiro.

(iii) Voluntary Repatriation: Imyanzuro y’ibyo biganiro yatuma impunzi z’abanayarwanda zitaha ku bushake kandi mu mahoro.

(iv) Ibyo byose Leta ya RPF/KAGAME iramutse ibyanze, ubwo ni ugutegura no gutangiza intambara, ndavuga urugamba rw’amasasu, rwo kubohoza u Rwanda, rukava ku ngoyi ya RPF/Kagame, kugirango impunzi z’abanyarwanda zitahe muri gakondo ya ba Sogokuru, nkuko RPF/Inkotanyi yabigenje muri 1990. Ntabwo twakomeza kuvanga amarangamutima na politiki, kuko birasanzwe ko iyo umuntu akumiriye amahoro (making peace impossible) ubwo nyine aba ahamagaye (ahaye ikaze) intambara (making violence inevitable), kandi nta rugamba rutagira ibitambo.

5. Ese iyo Guvernoma (Leta) ya opozisiyo nyarwanda izaba ikorera mu buhungiro yagombye kuba iteye ite (igizwe na bande)?

Mbanje kongera gutanga impuruza, ngira nti, Twebwe twese abo Uwiteka Imana yarinze kugeza aya magingo, nimuze duhagurukire icyarimwe, cyane cyane twe abari mu buhungiro, kuko mu bihugu byinshi (bitandukanye) biducumbikiye, amategeko yabyo aduha ubwisanzure, ntabwo turi muri gereza nk’abanyarwanda bari imbere mu gihugu (numvishe ko basigaye barahawe amabwiriza yo gufunga n’iminwa y’ihene zabo, kugirango ngo zidahebeba zigahungabanya umutekano w’igihugu); nimuze duhaguruke twese, mu mashyaka yacu uko ari atandukanye, cyangwa se mu miryango runaka idashingiye kuri Leta (Civil Society) itandukanye twaba tubarizwamo, dushyigikire igitekerezo cy’ishyaka Ishema, cyuko hashyirwaho Guvernoma (Leta) ihuriwemo n’amashyaka yose (cyangwa se menshi) yiyita ko ari muri opozisiyo nyarwanda,kugirango opozisiyo igire ijwi rimwe, rigamije hugangana na RPF/KAGAME.

Hari igitekerezo kigeze gutangwa na Ambroise NTEZIMANA, cyatambukijwe kuri The Rwandan/Umunyarwanda, ku ya 17 Nyakanga 2015, yise “Igitekerezo ku buyobozi buhuriweho bw’abarwanya Pawulo Kagame na FPR ye”, avuga ukuntu impirimbanyi za Demokrasi zafunzwe na RPF/Kagame, zirimo Dr Théoneste NIYITEGEKA, Deogratias Mushahidi, Maître Bernard Ntaganda na Madame Victoire Ingabire Umuhoza, zakora icyo we yise “Commité nyobozi ya opposition Nyarwanda”, noneho buri umwe umwe muri aba bantu uko ari bane, agahabwa igihe (mandat/term) y’umwaka umwe cyo kuyobora iyo komite, bakazagenda basimburana gutyo kugeza ubwo u Rwanda rwongeye kubera u Rwanda. Ntabwo nshishikajwe no gusesengura iki gitekerezo cya Ambroise Nzeyimana, ahubwo nukugirango ntaza kwibagirwa ko nu mu Rwanda dufite yo abagomba kujya muri ya Leta ya opozisiyo nyarwanda izaba ikorera mu buhungiro, cyane cyane ko n’ubundi basanzwe bafunzwe, nta nzira bakeneye kugura.

Mu myumvire yanjye rero, numvako iyo Leta (Guvernoma) ya opozisiyo nyarwanda yaba ihuriweho na:

(i) Abanyarwanda barwanya Leta ya RPF/KAGAME by’umwimerere (genuine opposition) koko, kandi baturutse (bahagarariye), amashyaka menshi ashoboka, n’ingeri zose z’abanyarwanda (highly inclusive).

(ii) Impunzi nyinshi z’abanyarwanda twaranengekaye kandi dukeneye gutabarwa ngo dutahe mu mahoro n’icyubahiro kibereye ikiremwa muntu, turi ku mugabane wa Afrika, kandi n’igihugu cy’u Rwanda kiri kumugabane wa Afrika, bityo rero dukeneye ko duhabwa umwanya ugaragara (fair/proportional representability) mw’isaranganywa ry’inshingano (responsibilities) z’iyo Guvernma (Leta) ya opozisiyo nyarwanda izaba ikorera mu buhungiro.

(iii) Umuvugizi w’iyo Guvernoma agomba kuba Padri Thomas Nahimana kuko niwe Imana yashimye gukoresha kugirango iduhishurire (Imana) ko iyi Guvernoma ikorera mu buhungiro ari rwo rufunguzo (umuti) wo gusezerera burundu ingoma ya cyami na gikolonize (ubuhake) bya RPF/Inkotanyi/KAGAME. Maze u Rwanda rwongere rube u Rwanda rwa twese.

(iv) Ministeri (Department) y’Ingabo z’igihugu no kwivuna abanzi igomba kuyoborwa n’ishyaka rya FDLR, kuko kugeza ubu niryo shyaka rya politiki ryo muri opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro, rizwi neza n’amahanga yose ko rifite igisirikari, kandi ko ingabo z’icyo gisirikari cya FDLR ziri mu birindiro byazo, mu mashyamba ya Congo-DRC. Kuri iyi ngingo ni ngombwa ko twongera kwibukiranya ko FDLR ari ishyaka rya politiki nka yandi yose, naho igisirikari cyaryo kikaba kitwa FOCA (Forces Combattantes Abacunguzi). Byongeye kandi, nk’umunyarwanda ukunda ukuri kandi wifuza ko impunzi twataha mu Rwanda rwacu ku bushake no mucyubahiro, nsabye nkomeje abazasoma iyi nyandiko, cyane cyane abanyapolitiki biyita ko bari muri opozisiyo nyarwanda, kwirinda kongera kugwa muri wa mutego wa RPF/KAGAME, umutego waya turufu ya “Ibuka” na “Ndi umunyarwanda”, birirwa baharabika abayobozi bakuru ba FDLR babita abajenosideri. Nsabye nkomeje (I chellenge) umuntu wese wo muri RPF/KAGAME, hamwe n’ibyitso byabo byose, ko uwaba afite impapuro (Warrants of arrest) z’urukiko rwa Arusha (ICTR/TPIR) zaba zarigeze zikorerwa umuyobozi uwo ari we wese mu bayobora FDLR cyangwa se FOCA ko yazigaragaza kuri uru rubuga The  Rwandan/Umunyrwanda twese tukazireba. Niba rero nta n’umwe muri bo urukiko rwa Arusha rwigeze rushakisha nk’umujenosideri, nimufunge iyo iminwa yanyu (Please hold your peace), mubahe ruhagari mu ruhando rw’amashyaka menshi , nabo bagire uruhare mu nkundura y’impinduka y’amateka y’u Rwanda, kuko bafite imbaga nyamwinshi bahagarariye, kandi amategeko tugenderaho mu bihugu bitandukanye bikiducumdikiye, ari nabyo iyi Leta (Guvernmoma) ya opozisiyo nyarwanda igiye kujya ikoreramo ibikorwa byayo byinshi, ayo mategeko yemera ko umuntu wese aba ari inzirakarengane (innocent) kugeza igihe icyaha kimuhamiye imbere y’urukiko rubifitiye ububasha (until proven guilty by a relevant Court of Law). Muri ibi bihe bikomeye twinjiyemo, reka twese turebe ibiduhuuza, naho ku bidutanya byo tube twihanganiranye tuzasase inzobe tugeze kuri Stade Amahoro, i Remera.

(v) Padri Thomas Nahimana agomba kugira abandi bantu babiri bamwungirije (Two Deputies) baturutse mu yandi mashyaka ya opozisiyo abiri atandukanye, kugirango bamube hafi, kuko burya ngo “nta mutwe umwe”.

(vi) Numva hajyaho Ministries (Departments) nyinshi zishoboka kugirango hatazagira igisigara inyuma kititaweho, kandi ngo abantu benshi bafite ubushake n’ubushobozi babone amahirwe yo kuba batanga inkunga yabo (contribution) muri uru rugamba rushya dutangiye.

(vii) Hagomba kubaho n’urwego rwa Parlement (Parliament) kandi inzego zose z’abanyarwanda, cyane cyane abo ku mugabane wa Afrika, bakaziibonamo.

(viii) Hagomba kubaho Ministeri (Department) ishinzwe ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda (Ministry/Department of Social Genuine Reconciliation & National Unity)

(ix) Madame Victoire Ingabire Umuhoza na bagenzi be bafungiwe ibitekerezo byabo bagomba guhabwa imyanya (amahirwe yo gutanga inkunga yabo) muri iyi Guvernoma izakorera mu buhungiro.

(x) Hagomba gushyirwaho Radiyo, na website ya Guvernoma yacu (ndavuga twebwe twese abiyemeje kuyishyigikira kuko ariyo mizero yacu yonyine asigaye), urugero “ www.gov.rw.op”.

(xi) Iyi Leta ya opozisiyo nyarwanda izajya ikorera mu buhungiro yagombye kujyaho (gutangira imirimo yayo) bitarenze iminsi 90 kuva kuya 01 Gashyantare 2017. Ufata ihene ayifata igihebeba. Nta mpamvu zo gutinda mu makoni.

6. Umusozo: Gukora mu ntoki Padri Thomas Nahimana, no kumubaza icyo anywa ….

Mpisemo gusoza iki gitekerezo nshinshikariza Padri Thomas Nahimana gusoma inkuru ya Gédéon (Gideon), muri Bibiliya Ntagatifu, mu gitabo cy’Abacamanza (kuva ku mutwe wa 6 – 8/Chapters 6 - 8).

Reka nongere nsabe nicishije bugufi cyane, mu byubahiro byose bibakwirirye (all protocols observed), amashyaka yose yiyita ko ari muri opozisiyo nyarwanda, kandi akaba akorera mu buhungiro, ko ashishikarijwe kwishyira hamwe, hagashyirwaho “Guvernoma (Leta) ya opozisiyo izajya ikorera mu buhungiro”.

Mu banyapolitiki bose b’abanyarwanda, biyita ko bari muri opozisiyo, bakaba barashinze amashyaka akorera mu buhungiro, Padri Thomas Nahimana ni we Imana yahisemo kugirango iduhe igisubizo cy’ikibazo abanyarwanda twese muri rusange twari tumaranye imyaka n’imyaniko, aricyo cy’ubuhungiro bwatubayeho nk’umurage, n’iyicwa-rubozoko ry’akarande twaroshywemo n’ingoma-ntindi ya RPF/KAGAME kuva 1990 - kugeza magingo aya.

Igisubizo Uwiteka Imana ihaye abanyarwanda nta kindi ni “Guvernoma (Leta) ya opozisiyo ikorera mu buhungiro”, ikaba igomba kuzashyiraho inzego zose z’ubuyobozi zikenewe, ndetse no gukora gahunda y’ingamba zihamye, zo gukoresha uburyo bwose bukwiriye bwo kubohora abanyarwanda ku ngoyi ya RPF/KAGAME. Uru rugamba rutangiye rushobora kudutwara nk’imyaka 5 kugirango turutsinde.

Iyi Givernoma ya opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro ntabwo azaba ari Guverinoma ya Padri Thomas Nahimana (ntabwo ari Guvernoma y’Ishyaka Ishema). Ni ngombwa ko iki kibanza kumvikana. Ariko Padri Nahimana niwe Imana yashimye gukoresha, kugirango abanyarwanda twese duhagurukire icyarimwe, maze twibohore ingoyi ya RPF/KAGAME, nkuko cyera Imana yakoresheje “Gédéon/Gideon” kugirango Abayisraheli (Israël) bigobotore ingoyi y’ aba Midiyani (Midianites) bari barabarembeje, barababoheye (abana ba Isriraheli) mu bwoba (ihahamuka) no kubicisha inzara nkiriya “mpano” y’umwihariko wa RPF/Kagame ahaye abanyarwanda, ariyo abenshi bise Nzaramba.

Natwe rero Gédéon wacu ni Padri Thomas Nahimana. Kandi uko Imana yakoresheje Gédéon, agacungura Abayisraheli afite ingabo 300 (Magana atatu gusa, dore ko ingwiza murongo zose Imana yari yabanje kuzivaniramo), ni nako Imana igiye gucungura Abanyarwanda, ikoresheje Padri Thomas Nahimana (alias Gédéon), ari kumwe n’izindi mpirimbanyi nyakuri (genuine political opponent to RPF/KAGAME), kuko n’ubundi ngo burya “uburo bwinshi ntibugira umusururu”.

None se banyapolitiki mwiyita ko muri muri opozisiyo nyarwanda, muramutse mutitabirye iyi mpuruza ngo mushyireho Leta ya opozisiyo nyarwanda ikorera mu buhungiro, mwaba muteganya kuzaducyura ryari? Mu buhe buryo wa mugani wa Perezida Paul Kagame? Cyane cyane ko twebwe impunzi zo ku mugabane wa Afrika turambiwe gukomeza kugirwa udukingirizo twa demokrasi, akaba nta n’igisilikari mugira cyo guhangana n’ingabo za Prezida Kagame, na diplomasi ubwayo ikaba yarabananiye???

Banyacyubahiro kandi bayobozi nimwe twese duhanze amaso, yaba abari imbere mu gihugu (bakorera muri ceceka cyangwa se kuri baranyica/barayubika), yaba natwe impunzi twariye umwanda, nimwebwe ba “Gedeon” bacu: niba koko mwarashinze ayo mashyaka mwamye mutwitiria mugamije inyungu zacu koko, ngaho tubasabye (we challenge you) ko mukora Leta (Guvernoma imwe) nka opozisiyo nyakuri-nyarwanda (genuine opposition) ikorera mu buhungiro, ihagarariye impunzi zose zaruciwemo na RPF/KAGAME, n’abimbere “bapfiriye muri Nyagasani”, iyo Leta yacu ikaba igomba guhangana na RPF/KAGAME mu rwego mpuzamahanga, kugeza turutashyemo twemye.

Amahoro n’ubuntu by’Uwiteka Imana bikomeze bibane natwe twese hamwe. Inararibonye Albert GIRANEZA

E-mail:
rwandaofgoodhope@gmail.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article