Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Ibarwa twohererejwe na Dr A. Gasarasi igenewe amashyaka na Societes civiles mukorera hanze,

Docteur A. Gasarasi aragira ati :
Mbandikiye mbabaza icyo mutegereje kugirango muhulire kuli “deal imwe” yo guhagurukira mu maguru mashyashya kubohora u Rwanda rwacu rwatubyaye?
Mwaba se mugishidikanya ko Kagame afite gahunda ye yo kubaca burundu mu gihugu cyanyu cy’amavuko? Ibyabaye kuli umwe muli mwe aliwe Padri Nahimana ntimubizi, ntimwabyumvise? Ejo se ninde wundi utahiwe?
Ntimubona se koko ko Kagame ahinduye neza neza u Rwanda akalima ke, we ubwe n’agatsiko ke? Ngo niwe utanga ubu-Nyarwanda, akanabwambura abavutse ali Abanyarwanda? Birenze ukwemera!!!
None se kuki mutahulira kuli kiliya gitekerezo cy’ingira-kamaro cya Padri Nahimana ngo mushingire hamwe “Leta ikorera mu buhungiro” igamije kumenyesha amahanga n’Isi yose ko u Rwanda atali urwa Kagame, ko nta se warumuraze, ko nta burenganzira na mba afite bwo gukumira Abanyarwanda babaye impunzi gutaha bemye, bataha iwabo mu Rwababyaye, kabone niyo baba babarega ibyaha kalijana byitirirwa ko bakoze “Jenoside y’Abatutsi”! Kirazira kandi kirazirilizwa kuva kera na kare kwitambika mu nzira y’ umwana uwo ali wese utashye iwabo.
Kuki mutashakira amaboko aho ali hose, mutarobanuye? Mukaka audience a l’Ouest comme a l’Est, mu gihe ibintu biliho bihinduka, aka wa mugani: mukabagalira yose kuko mutazi ilizamera mbere…
Nta shiti, amaso y’Abanyarwanda batabalika arabarangamiye. Nimushyire hasi inyungu za buli wese n’Ishyaka rye, muhulire ku nyungu rusange nyakuli zizatuma mushobora no kuzagera ku nyungu zanyu bwite mumaze gutsinda uru rugamba rukomeye. Nimushinge iyo “Leta ikorera mu buhungiro”. Mukore ubuvugizi nta mususu. Rubanda ruzabayoboka kandi ruhe agaciro kwikora ku mufuka kugirango mushobore gusohoza inshingano y’imilimo yanyu. Naho ubundi twese tuzashira dondi dondi nta kivulira tukigira.
Nimudusubize ikizere nkuko twabashimiye gutangirana ubutwari umushinga w’amashyaka n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’Ikiremwa-muntu. Mwunge ubumwe kuli iyo ntego.


Murakoze. Yali Dr A Gasarasi

24/1/2017.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article