MBABWIRE IKI BENE MAMA ? (Inyandiko ya Dr A. Gasarasi)
Inyandiko ya Dr A. Gasarasi igira iti "Mbabwire iki se bene-mama?"
Mbabwire iki se bene-mama?
Banyarwanda, Bavukarwanda,
Mfura z’u Rwanda
Nimuhaguruke mugende gitware
Mwitware kigabo murwanye ubwiko
Urwatubyaye turwubukane ubwema
Ubwira bwimikweho ikiranga-ntego.
Ntimukabe inkeho muli inkera-gutabara
Imbaga yose nk’isumo lihindira mu bicu
Mucocacure ingamba z’Abidishyi
Muzitsure muzisubize ishyanga
Zange zangare, mutengamare.
Bityo basuherwe Abambari b’igitugu
Abana b’u Rwanda basubirane ingabo
Ingamba z’amahoro zibone inteko
Integuro y’iterambere ibone igicaniro
Murabikwiye koko bene-umulinga,
Kuko ibya ba so na ba sogokuru
Ntawabibanyaga nkaho nta maboko
Kandi mwarahigiye kubibohoza.
Ali mu mihigo ntawe ubasumba
Ali mu miheto ntimurushwa mu gutamika
Ali mu bigango muli intarumikwa
Ali mu rugamba ntawabanesha.
Icyo ingenzi ntimuzarasane intage
Kuko mutagaranye muli ifu iseye.
Musobeke ubumwe mube imyugaliro
Mugarure Ishema ry’Urwatubyaye.
Cyo rero mfura z’u Rwanda
Mutegereje iki ngo mwisugaanye?
Ko igihugu cyabigombye,
Nta kundi nimwambalire urugamba
Kuko kugamburuza Abidishyi ni ubu.
Naho iby’ejo bizabara ab’ejo!
Ntimwijane mutazongera kujuragira.
Nimubature imikore mutamike
Muboneze ku ntego,
Ibindi ni Nahimana.
DR A.Gasarasi 20170123.
Ahakurikira ni Ifoto ya Padiri Thomas Nahimana