Dr Augustin Gasarasi yatugejejeho ubutumwa agira ati "Azahasesekara se ryali Padri Nahimana?"
Ubutumwa bwa Dr Augustin Gasarasi
Nyakubahwa Mudatenguha,
Maze gusoma no kumva iyi nkuru, binteye kwibaza aho Padri Nahimana ageze iby'urugendo rwe mu Rwanda.None mbashimiye kumumpera hamwe n'abasomyi ba TFR iyi nyandiko igira iti: "Azahasesekara se ryali Padri Nahimana?". Murakoze.
Maze gusoma no kumva iyi nkuru, binteye kwibaza aho Padri Nahimana ageze iby'urugendo rwe mu Rwanda.None mbashimiye kumumpera hamwe n'abasomyi ba TFR iyi nyandiko igira iti: "Azahasesekara se ryali Padri Nahimana?". Murakoze.
_________
Azahasesekara se ryali Padri Nahimana?
Azahasesekara se ryali mfura ya mwiza
Ishema ry’Urwatubyaye
Ingabo y’ubwema n’ubwitange
Iyinikije urugendo rw’intwari,
Mutarambirwa, ntego y’abamushagaye?
Uwo Rugira yigombye
Ngo atubere Shakwe ishokeye isibo
Yo kubohora Rubanda
No gusesekaza ituze muli bose.
Nugenda uzagende wikandagira
Kuko ngo inyamaswa idakenga
Iraswa n’umututizi wa mbere.
Aliko n’ubundi ibilindiro bikomezwa
Nuko ibibanza byashijwe amakare!
Nutatirwa ntuzacike intege,
Abasore bakugwa mu ntege
N’abagabo b’ibikwerere mungana,
Bose abo mwanywanye igihango
Ntibazatangwa ku itabaro
Igihe urugamba ruzaba rwambikanye.
Maze uzilinde guteshuka ku ntego
No gutaba mu nama abo mwataramanye,
Hato utaba nta Kavuro aho kuba Kavuna.
Abitabiriye imigabo n’imigambi ubarambeho
Uzahigire kubarinda aho kubarindagiza.
Cyo watambuka neza mwene Gihanga,
Uhangare uwahangayitse Rubanda,
Ukure koko uru Rwanda
Mu nzarwe z’abarusiribanze,
Ishya n’ihirwe byongere bitaramirwe.
Ukwishyira, ukwizana no gusabana
Bisobeke amaboko y’Abanyarwanda.
Rwoga yogeze umutsindo
Itsimbure ubujiji n’ubwoba
Yimike Manzi wa Mwiza.
Turagukunda nyirigikundiro,
Gati kateretswe na Rurema
Ngo uremeshe amatsinda y’urugwiro
Impundu zungikane urwunge
Mu bicu bisaakaye u Rwanda.
Shira amanga urangurure ijwi.
Abataripfana ubaserukire nta mususu,
Abakumva bakugane batijana,
Ukunde winikize urugamba
Rwo kugamburura imbaga
Nyarwanda.
Uzinikize itabaro ryo kurasanira
Ababujijwe amahwemo n’uruhumekero,
Abambuwe Ubusugire n’Ubudahangarwa,
Abato abakene n’abasheshe-akanguhe,
Maze ukunde ube Manzi wa Mwiza.
Uzahoshe umwiryane, ucyure ubuhoro,
Imvura y’umuhindo ihindure ingendo,
Amahunge, amahundo n’amahore,
Ibihaza n’imbogeri bisagambe,
Abahinzi basingize isuka yabo,
Rubanda ikunde ishimire Iyakare.
Uzasubize ka gafuni ku kivi cy’ubucuti
Umugenderano n’abaturanyi usagambe,
Twunge ubumwe kivandimwe,
Mu ruhando rw’amahanga twemarare
N’ubu tambuka neza Imana yaragutoye
Ngo utambagirane ubwuzu n’urugwiro,
Bizambike ikamba ryera
Ubuvivi n’ubuvivure,
Bizashyire kera.
Rilimbwa mu bagushagaye,
Abatakuzi bakumenye,
Ucyure ubuhoro iteka
Mu Rwanda rwa Gihanga.
Rubanda izalirimbe Intsinzi
Intsindirano igende uruhenu
Uruhuri rw’amasaro n’amasimbi
Rutambe ineza mu rukundo
Maze ingoma zihabwe imirishyo.
Inkera izogoge u Rwanda hose,
Amahoro n’ituze biturane,
Urwatubyaye tuzarwubake
Ubuzira-herezo.
Dr A. Gasarasi
10 01 2017
Azahasesekara se ryali mfura ya mwiza
Ishema ry’Urwatubyaye
Ingabo y’ubwema n’ubwitange
Iyinikije urugendo rw’intwari,
Mutarambirwa, ntego y’abamushagaye?
Uwo Rugira yigombye
Ngo atubere Shakwe ishokeye isibo
Yo kubohora Rubanda
No gusesekaza ituze muli bose.
Nugenda uzagende wikandagira
Kuko ngo inyamaswa idakenga
Iraswa n’umututizi wa mbere.
Aliko n’ubundi ibilindiro bikomezwa
Nuko ibibanza byashijwe amakare!
Nutatirwa ntuzacike intege,
Abasore bakugwa mu ntege
N’abagabo b’ibikwerere mungana,
Bose abo mwanywanye igihango
Ntibazatangwa ku itabaro
Igihe urugamba ruzaba rwambikanye.
Maze uzilinde guteshuka ku ntego
No gutaba mu nama abo mwataramanye,
Hato utaba nta Kavuro aho kuba Kavuna.
Abitabiriye imigabo n’imigambi ubarambeho
Uzahigire kubarinda aho kubarindagiza.
Cyo watambuka neza mwene Gihanga,
Uhangare uwahangayitse Rubanda,
Ukure koko uru Rwanda
Mu nzarwe z’abarusiribanze,
Ishya n’ihirwe byongere bitaramirwe.
Ukwishyira, ukwizana no gusabana
Bisobeke amaboko y’Abanyarwanda.
Rwoga yogeze umutsindo
Itsimbure ubujiji n’ubwoba
Yimike Manzi wa Mwiza.
Turagukunda nyirigikundiro,
Gati kateretswe na Rurema
Ngo uremeshe amatsinda y’urugwiro
Impundu zungikane urwunge
Mu bicu bisaakaye u Rwanda.
Shira amanga urangurure ijwi.
Abataripfana ubaserukire nta mususu,
Abakumva bakugane batijana,
Ukunde winikize urugamba
Rwo kugamburura imbaga
Nyarwanda.
Uzinikize itabaro ryo kurasanira
Ababujijwe amahwemo n’uruhumekero,
Abambuwe Ubusugire n’Ubudahangarwa,
Abato abakene n’abasheshe-akanguhe,
Maze ukunde ube Manzi wa Mwiza.
Uzahoshe umwiryane, ucyure ubuhoro,
Imvura y’umuhindo ihindure ingendo,
Amahunge, amahundo n’amahore,
Ibihaza n’imbogeri bisagambe,
Abahinzi basingize isuka yabo,
Rubanda ikunde ishimire Iyakare.
Uzasubize ka gafuni ku kivi cy’ubucuti
Umugenderano n’abaturanyi usagambe,
Twunge ubumwe kivandimwe,
Mu ruhando rw’amahanga twemarare
N’ubu tambuka neza Imana yaragutoye
Ngo utambagirane ubwuzu n’urugwiro,
Bizambike ikamba ryera
Ubuvivi n’ubuvivure,
Bizashyire kera.
Rilimbwa mu bagushagaye,
Abatakuzi bakumenye,
Ucyure ubuhoro iteka
Mu Rwanda rwa Gihanga.
Rubanda izalirimbe Intsinzi
Intsindirano igende uruhenu
Uruhuri rw’amasaro n’amasimbi
Rutambe ineza mu rukundo
Maze ingoma zihabwe imirishyo.
Inkera izogoge u Rwanda hose,
Amahoro n’ituze biturane,
Urwatubyaye tuzarwubake
Ubuzira-herezo.
Dr A. Gasarasi
10 01 2017