Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

UKO ISHYAKA PS – IMBERAKURI RIBONA ITANGAZO RYASHYIZWE AHAGARAGARA N’ABEPISKOPI BAKURIYE KIRIZIYA GATORIKA MU RWANDA

Muri gahunda yayo yo gusoza UMWAKA WA JUBILE Y’IMPUHWE Z’IMANA, kuri iki cyumweru kuwa 20 Ugushyingo 2016, mu ma Paruwasi menshi Gatorika yo mu Rwanda, hasomwe itangazo Abepiskopi bakuriye Kiriziya Gatorika mu Rwanda bashyizeho umukono kuwa 17 Ukwakira 2016.
Iryo tangazo rikubiyemo ingingo nyinshi, ariko, muri aka kanya turashaka kugaruka kuri izi zikurikira :

1. Ingingo ya 2 : « Muri iyi myaka ishize yose, abapapa bagiye badusaba kudatinya kureba ukuri kw’amateka yacu n’ingorane zayabayemo. Ku ya 17 gicurasi 1994, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa 2 yabaye uwa mbere wavugiye ku mugaragaro ku kibuga cya Mutagatifu Petero i Roma ko ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda yari jenoside irimo gukorwa, anavuga ko abayigiramo uruhare bazabibazwa n’Imana n’amateka, Papa Benedigito wa 16 wamusimbuye, mu ruzinduko abepiskopi twagize ku ya 21 gicurasi 2005, yatubwiye ko tutagomba gutinya guhangara amateka yacu n’ingorane zose zayaturukaho. Mu ruzinduko rwacu rwo ku wa 3 mata 2014, Papa Fransisko yatubwiye ko tugomba gufatanya na Leta, kugira ngo dufashe abanyarwanda kudaheranwa na Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo».
2. Ingingo ya 6: Yubile bivuga no gusaba imbabazi ku kibi cyose twakoze. Turasaba imbabazi tuzisabira n’abakristu bose kubera ibyaha by’ingeri zose twakoze. Tubabajwe cyane n’uko bamwe mu bana ba Kiliziya batatiye igihango bagiranye n’Imana muri Batisimu biyibagiza amategeko yayo. Turasaba imbabazi ku mabi twagize yose tuyagirira Imana n’abana bayo; ibyaha byose by’ubwikunde, by’ingeso mbi, byo kutita ku barwayi, ku banyantege nke n'abashonje. Turasaba Imana imbabazi kubera ibyaha byose by’inzangano n’ibyo kutumvikana byabaye mu gihugu cyacu bigera n’aho tugirira urwango bagenzi bacu tubaziza inkomoko. Turasaba imbabazi kuko kenshi tuterekanye ko turi umuryango umwe, abantu bakica abandi, bakabanyaga ibyabo, bakabatesha agaciro. Turasaba imbabazi kubera intambara zose zaranze iki gihugu cyacu. Turasaba imbabazi z’ibyaha by’abasaserdoti n’abiyeguriye Imana. Turazisabira ababyeyi batagize urukundo mu ngo zabo, banganye, batanye, batitaye ku bana babo, urubyiruko rwakoresheje nabi imbaraga zarwo; abantu bose babereye abandi ibuye ry'urutsitariro bakabura urukundo, bakabura ineza kubera bo. Turasaba imbabazi kubera abayobozi b’abakristu bose batumye haba amacakubiri mu bantu bakabiba imbuto mbi y'urwango kimwe n'abarenganyije abandi ntibite ku burenganzira bwa muntu mu mirimo bashinzwe.
3. Ingingo ya 7 : Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepiskopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakristu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. Koko rero bakoze icyaha gikomeye cy'inabi ya muntu. Turasaba Imana kugira ngo ihindure imitima yabo, ibafashe kwicuza, kwiyunga no kugirira neza abo bahemukiye, bemere impuhwe zayo kandi bizere n'impuhwe z'abanyarwanda. Ukwicuza kwabo gutume batinyuka kuvuga ukuri, kugira ngo umutima wabo ushobore gukira icyaha gikomeye bagiriye Imana, bakakigirira n'igihugu cyose. Bumve ko Imana yakira uwicujije wese, wemeye guhindura imigenzereze ye, maze bubakire hamwe n'abandi igihugu kirangwa n'ineza yayo, urukundo n'ubwumvikane.
4. Ingingo ya 8 : Turasaba Imana gufasha Abanyarwanda bose bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kwicuza bagahinduka. Twebwe abepiskopi banyu, mu izina ry’abakristu gatolika bo mu gihugu cyacu, muri uku gusaba imbabazi twitandukanya ku buryo bwose n‘icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, tunitandukanije n’imigirire yose, n’imyumvire yose bijyanye n’ivangura n’irondakoko bigikomeza gutoneka ibikomere twasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi.
5. Ingingo ya 9 : Turasaba Imana ngo abantu bose bafite intimba n’ububabare byatewe n’amateka mabi twaciyemo muri iki gihugu ibahe imbaraga z’umutima zo kutiheba ahubwo bizere Imana itigera itererana abayo. Turasabira abarwayi, abafite ubumuga, imfubyi, abapfakazi, imfungwa, impunzi n’abandi bose bakomerekejwe n’ibyo twaciyemo kimwe n’imiryango yose yazahajwe n’ubukene ngo bagire ababagoboka, babagaragariza umutima w’impuhwe.
6. Ingingo ya 10: Kuvuga Yubile ni no kwiyemeza kuvugurura ubukristu bwacu. Turasaba Imana kutwongerera ingabire y’ukwemera, ukwizera n’urukundo; Kiliziya irangwe n’ amahoro n’ubwumvikane maze ikomeze kubera isi urumuri n’inzira igana Imana. Imana niduhe imbaraga zo gukunda no kwitangira Kiliziya yayo duhamya Ivanjili; kuvugisha ukuri tubigire umuco wacu, tumenye gusaba no gutanga imbabazi cyo kimenyetso cy’Impuhwe z’Imana, maze ubumwe n’ubwiyunge bibe umugambi wa buri wese. Imiryangoremezo nitubere ihuriro ry’abemera Kristu bose, basengera hamwe, bagasangira ubuzima nk’abavandimwe, kandi barangwa n’umutima w’impuhwe bityo twese turusheho kwita ku bakene n’abatishoboye.
7. Ingingo ya 11 : Turasaba ko ingo z’abakristu, zo Kiliziya y‘ibanze zaba ipfundo rikomeye ry’ubuzima, zikarangwa n’ubumwe, ubwumvikane n’urukundo zimurikiwe na Kristu. Urubyiruko rwacu, rwo mizero ya Kiliziya n’igihugu cyacu, nirumenye Imana, rukure ruyikunda, rukunda n’igihugu cyarubyaye, ruzira amacakubiri, rugendera kure urwango, ivangura ndetse n’ingeso mbi zose zangiza ubuzima. Nirwirinde uwo ari we wese warushuka arujyana mu nzira zitajyanye n’ubukristu. Nirukurikire inzira igororotse rumurikiwe n’indangagaciro Kiliziya yigisha.
Rimaze gusuzuma iri tangazo cyane cyane mu ngingo zaryo zavuzwe haruguru, Ishyaka PS – Imberakuri ritangarije Abakristu, Imberakuri by’umwihariko, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri rusange ibi bikurikira :
1. Rikimara gusomwa muri za Kiriziya zitandukanye, iri tangazo ryavuzweho byinshi bitandukanye, impaka zikaba zishingira cyane cyane mu kumenya niba iritangazo ryakozwe mu rwego rw’uko Kiriziya Gatorika y’u Rwanda isabye imbabazi cyangwa se niba Abepiskopi barishyizeho umukono barabikoze mw’izina ryabo nk’Abayobozi ;
2. Nk’uko rero n’abandi benshi babigaragaje, ishyaka PS Imberakuri naryo ntiryashoboye gusobanukirwa neza niba Abepiskopi bashyize umukono kw’itangazo barabikoze basaba imbabazi mw’izina rya Kiriziya Gatorika y’u Rwanda cyangwa se niba barabikoze nk’Abayobozi bashishikajwe n’uko intumwa zabo zijanditse mu mabi yose yarondowe mw’itangazo zaboneraho zigasaba imbabazi. Aha dushingira ko ingingo ya 7 y’itangazo ryabo igira iti : « Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, twebwe abepiskopi gatolika, ku buryo bw’umwihariko, twongeye gusaba imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihayimana n’abakristu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. » Nk’uko tubizi, icyaha cyane cyane ikindengakamete nk’icya Jenoside ni GATOZI ariko kuba abantu BAKURU nk’Abepiskopi bashishikariza ababyijanditsemo gusaba imbabazi, n’ikintu cyiza, byatuma hashobora kongera kubakwa ubwizerane no kubana neza hagati y’Abanyarwanda ;
3. Ishyaka PS – Imberakuri ryakurikiye kandi ibiganiro Musenyeli Filipo RUKAMBA, Prezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika akaba n’Umushumba wa Diyosezi ya Butare yatanze ku ma radiyo atandukanye nka BBC na VOA. Muri make, yasobanuye ko mu « Mu gusoza Umwaka w’impuhwe z’Imana, basanze ari byiza Gusabira imbabazi abakristu bose bo muri Kiriziya Gatorika bagize uruhare mu mabi yabaye mu Rwanda no muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ati ariko, ntabwo ari Kiriziya ubwayo yagize uruhare muri iyo Jenoside ». Yakomeje agira ati : « Ibyo ni nk’uko wavuga ko Jenoside yakozwe n’ubwoko. Ibyo si byo. Jenoside yakozwe n’abantu ku giti cyabo ». Niba rwose na bagenzi be bafatanyije gushyira umukono kuri ririya tangazo ariko babibona, ni ibintu byiza. Nk’uko twabivuze, icyaha ni gatozi, ariko na none, nk’Abashumba, bafite inshingano zo kureberera intama zabo, cyane cyane hano baziyobora mu nzira y’ubwiyunge nyabwo. N’ibyo gushimwa ;
4. Ishyaka PS - Imberakuri ariko ryatangajwe no kubona mu itangazo rikubiye ku mpapuro enye zose, nta murongo n’umwe ugaragaza aho aba Bepiskopi basabira imbabazi abahekuye Kiriziya Gatorika bisasira Abayobozi bayo batandukanye cyane cyane abiciwe i Gakurazo ;
5. Ishyaka PS - Imberakuri ritewe impungenge kandi n’uko Abepisikopi ba Kiriziya Gatorika mu Rwanda birengagije nkana ibyo basabwa n’Abayobozi babo aho bagira bati : « Muri iyi myaka ishize yose, abapapa bagiye badusaba kudatinya kureba ukuri kw’amateka yacu n’ingorane zayabayemo ». Dufite impungenge ko, nk’uko bigaragara muri ririya tangazo, bahisemo gufata uruhande rwa Politiki. Kuba hari Abanyarwanda bamwe batigeze bahabwa ubutabera na Leta y’u Rwanda ndetse n’Amahanga kugeza ubu, bityo ibyaha bakorewe bikaba bitaritwa izina, ntibivuga ko ubwo bwicanyi bwabakorewe bugomba kwibagirana. Hari ibyaha bidasaza. Ishyaka PS – Imberakuri risanga Kiriziya Gatorika mu Rwanda itagombye kugwa mu mutego wa bamwe wo gukoresha Amabi yabaye mu mateka y’u Rwanda mu nyungu zabo bwite cyangwa agatsiko ka bamwe. Intama z’Imana ni zimwe, Abashumba bazo bagomba kuzireberera kimwe ;
6. Nk’uko byagaragaye iri tangazo rimaze gushyirwa ahagaragara, hari abaryuririyeho babyutsa ikibazo cyo kwaka indishyi z’akababaro. Ni Uburenganzira bwabo nk’abantu bahemukiwe. Kugirango uwahemukiwe atange imbabazi asabwa, n’uko n’uwamuhemukiye agira icyo atanga, aricyo indishyi z’akababaro ziberaho. Gusa, Ishyaka PS – Imberakuri ritewe impungenge n’uko iyi gahunda ishobora kubyara « Ndi Umukristu » igenda mu murongo wa « Ndi Umunyarwanda », maze ejo mu gitondo Abakirisitu bose bagasabwa gusaba imbabazi, nabyo bigakurikirwa no gutanga indishyi z’akababaro, hirengagijwe ko icyaha ari gatozi ;
7. Mu gusoza, ishyaka PS – Imberakuri rirashima byimazeyo Abepisikopi bateye intambwe bagasaba imbabazi, ari nako ryongera kubashimira ibikorwa byiza Kiriziya ihora igaragaramo byo gufasha Abanyarwanda. Riboneyeho umwanya wo kubibutsa ibyo aba Papa bakomeje kubasaba « kudatinya kureba ukuri kw’amateka yacu n’ingorane zayabayemo ».
Riboneyeho kandi umwanya wo gusaba Abakirisitu, Imberakuri n’Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda kwitandukanya k’ikibi cyose, tugashyira imbere Urukundo n’Ubutabera tugamije kubaka u Rwanda rw’ejo Abanyarwanda twese twibonamo.
Abagiye INAMA, IMANA irabasanga.
Bikorewe i Bruseli, kuwa 24/11/2016
Jean – Baptiste RYUMUGABE

Umuhuzabikorwa wa PS – IMBERAKURI
psimberakuri@yahoo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article