RWANDA : UMUVUMO UZASIMBURWA N’IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA (Publié par TFR le 14/11//2016).
Dr. Joseph Sebarenzi, November 11, 2016
Mu buryo bw’umwuka (spiritual realm) habaho umuvumo, hakabaho n’imigisha. U Rwanda rwagiye rugira imigisha, ariko iyo witegereje neza usanga u Rwanda ruriho umuvumo umaze imyaka irenga ijana uhereye byibura ku ngoma y’Umwami Mibambwe IV Rutarindwa. Ibi bigaragarira cyane ku kuntu abami n’aba perezida bayoboye u Rwanda bishwe, abandi bagwa ishyanga, no ku mubare ukabije w’abanyarwanda bishwe cyangwa bahunze u Rwanda mu myaka irenze ijana ishize. Biteye agahinda!
Bane (4) mu bahoze ar’abakuru b’u Rwanda baguye ishyanga: Musinga, Rudahigwa, Sindikubwabo, na Ndahindurwa. Batanu (5) baracyari ishyanga: Musinga, Rudahigwa, Habyarimana, Sindikubwabo, na Ndahindurwa. Umuntu yavuga ko bane (4) bishwe: Rutarindwa, Kayibanda, Habyarimana, na Sindikubwabo. Ibi nib’atari umuvumo ni iki?
AMAHANO YABAYE KU BAMI N’ ABA PEREZIDA B’ U RWANDA KUVA MURI 1896?
Mu mwaka wa 1896, Umwami Rutarindwa (1895-1896) yaguye mu ntambara yo ku Rucunshu izwi kw’izina rya coup d’etat yo ku Rucunshu. Yahiriye mu nzu ari kumwe n’abo mu muryango we. Iyi ntambara hagati y’abavandimwe yasheshe amaraso atagira ingano. Amahano nk’aya atera Imana umujinya, kandi ashobora kuba yarazanye umuvumo ku Rwanda.
Umwami Yuhi V Musinga (1896-1931) yasimbuye Rutarindwa, ariko mu gihe gito aba koloni bamugize umutegetsi w’agakingirizo, bamukura ku ngoma muri 1931, bamucira muri Congo muri 1940. Yaguye ishyanga muri Congo muri 1944.
Umwami Mutara III Rudahigwa (1931-1959) wasimbuye Musinga nawe yaguye ishyanga. Yaguye mu gihugu cy’ u Burundi. Umuganga w’umubiligi ngo yamuteye urushinge rurimo uburozi kubera urwango rwari hagati ya Rudahigwa n’ububiligi (Belgique) bwategekaga u Rwanda. Gutanga kwa Rudahigwa kwabaye imbarutso y’ibyago byinshi. Kuva Rudahigwa atanze muri 1959 kugeza muri 1967, abatutsi benshi barishwe abandi benshi barameneshwa bajya ishyanga. Abatutsi badasobanukiwe baravuze bati “ikibazo n’abahutu.” Sibyo. Ntabwo ikibazo ari abahutu cyangwa ababiligi. Ikibazo nyamukuru ni umuvumo uri ku Rwanda.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961) nawe yaguye ishyanga nkuko byabaye kuri Musinga na Rudahigwa. Ndahindurwa yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2016. Nta leta yashoboye gucyura Ndahindurwa, yaba iya Kayibanda, Habyarimana, cyangwa iya Kagame.
Perezida Gregoire Kayibanda (1962-1973) wasimbuye Ndahindurwa yakuwe ku butegetsi muri coup d’etat yo muri 1973. Kayibanda yafungiwe iwe maze atabaruka muri 1976 kubera gushyirwa mu bwigunge no kudahabwa ibyo akeneye. Aba ministres n’abadepite benshi bakoranaga na Kayibanda barishwe. Kayibanda n’ibyegera bye babanje kumva ko “umwanzi” ari umututsi. Sibyo! Umwanzi ntabwo ari umututsi. Nta nubwo umwanzi ari umukiga. Umwanzi ni wa muvumo uri ku Rwanda, utuma bene kanyarwanda bica bene kanyarwanda.
Perezida Juvenal Habyarimana (1973-1994) yavuye ku butegetsi muri 1994 yishwe. Indege Habyarimana yarimo yararashwe, maze yikubita hasi mu rugo iwe. Kuba indege ya Habyarimana yarikubise mu rugo iwe ntabwo ari ibintu bisanzwe (natural), ahubwo ubanza ari ibintu bidasanzwe (supernatural). Habyarimana ntabwo yashyinguwe mu Rwanda, ahubwo yajyanywe muri Congo igihe abahutu benshi bajyaga ishyanga muri 1994.
Kwitaba Imana kwa Habyarimana byabaye nk’ibya Rudahigwa kuko byakurikiwe n’amakuba adasanzwe. Kuva muri 1994 Habyarimana atabarutse kugeza byibura muri 1998, abanyarwanda bishwe ntibagira ingano. Abatutsi babuze ababo muri ayo mahano bati “Nyirabayazana n’abahutu.” Abahutu babuze ababo bati “Nyirabayazana n’abatutsi.” Ikibazo si umuhutu, umututsi, umukiga, cyangwa umunyenduga. Ikibazo ni wa muvumo.
Dukwiye kumenya ko Imana ihora abana gukiranirwa kwa base ikageza ku buzukuruza n’ubuvivi (Kubara 14:18), kandi Imana ihana abantu ikoresheje abandi bantu; ntabwo dushobora kumva ireme (logic) ry’imikorere y’Imana nkiyi kubera ko ubwenge bwacu budashyitse (finite) mu gihe ubwenge bw’Imana bwo butagira iherezo (infinite).
Perezida Theodore Sindikubwayo yahungiye muri Congo muri 1994. Nawe yaguye ishyanga muri 1996. Ngo Sindikubwabo yarishwe kugirango adafatwa mpiri n’ingabo z’ u Rwanda igihe zateraga Congo muri 1996. Icyo gihe impunzi z’abahutu nyinshi ziciwe muri Congo, izindi zihura n’umubabaro utagira ingano.
Aya mahano amaze imyaka irenga ijana. Muri iyo myaka ni nako abanyarwanda batagira ingano bishwe, abandi batagira ingano barahunga. Hari n’abandi benshi bazize ingaruka z’intambara, abandi intambara zibasiga ari ibimuga, abandi barahungabana (barahahamuka). Umenya nta mulyango w’abanyarwanda udafite byibura umuntu wishwe cyangwa wahunze.
Nta kindi gihugu cyagushije ishyano nk’iryo u Rwanda rwagushije! Mu buryo bw’umwuka umuntu yavuga ko biterwa n’ umuvumo uri ku Rwanda.
U Rwanda rufite abantu ngo bemera Imana bagera byibura kuri 90%. Nyamara u Rwanda rwakomeje kurangwa n’ingeso zihabanye n’amategeko y’Imana. Izo ngeso zirimo ubwicanyi, ububeshyi, ivangura, ibitutsi, n’ibindi. Ibintu nkibi bitera Imana umujinya. Ingeso mbi nk’izi iyo zibaye umuco zirakaza Imana cyane, maze zigatera umuvumo. Umuvumo n’ibihano bijyana nawo bishobora kuba ku babyeyi maze bikagera ku buzukuruza babo n’ubuvivi.
HAKORWA IKI KUGIRANGO UMUVUMO URANGIRE?
Imana yaduhaye ubwenge n’ubwisanzure bwo guhitamo hagati y’ikibi n’icyiza (free will):
"Uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n’urubyaro rwawe." (Gutegeka kwa Kabiri 30:19).
Dukwiye rero guhitamo ubugingo (kugendera mu nzira z’Imana). Iyo duhisemo ubugingo tugira imigisha. Iyo duhisemo umuvumo (uterwa no gukora ibyangwa n’Imana), amahano ashobora kutwisukaho, agakomeza akagera ku rubyaro rwacu, kugeza kubuzukuruza no ku buvivi.
Amahirwe tugira nuko Imana ari inyembabazi: itwereka icyo twakora kugirango umuvumo urangire:
"Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye, bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbabarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu." (2 Ingoma 7:14).
Aya magambo arabwirwa abayobozi b’u Rwanda, kandi akabwirwa buri munyarwanda.
Ni mureke rero buri wese atange umuganda we mu kuvana umuvumo ku rwatubyaye. Tangira ushyire mu bikorwa ibyanditse haruguru: icishe bugufi usenge, ushake mu maso h’Imana, kandi ureke ingeso mbi waba ufite. Rangwa n’ubugwaneza mu magambo uvuga, mu nyandiko wandika, no mu bikorwa ukora. Rangwa no kuba inyangamugayo iyo uri mu ruhame n’igihe wiherereye. Tangirira mu rugo iwanyu no mubo mukorana.
Ntabwo byoroshye guhinduka. Ariko ahari ubushake nta kinanirana.
Imana ikongerere imigisha!
PS: Iyi nyandiko uyitekereza ho iki?
Joseph Sebarenzi : "God sleeps in Rwanda" - TFR-INFO
"My book is also the story of hope and forgiveness, and how the suffering each of us endures should not take away our humanity and kindness." - Joseph Sebarenzi*, Ph.D, former Speaker of the rwandan
http://www.france-rwanda.info/2014/12/joseph-sebarenzi-god-sleeps-in-rwanda.html