Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Umuvugo Dr A Gasarasi yatuye Abataripfana wo kubashyigikira ngo babe koko:"Abambari b'ingendo nziza".

Mumpere Padri Nahimana n'abo bali kumwe iyi nyandiko yo kubashyigikira ngo babe koko: "Abambari b'ingendo nziza". Abambari b’ingendo nziza. 

Ndate abambari b’ingendo nziza.
Abasore b’intarumikwa
Abataripfana bambariye urugamba
Intwali zitangiye urwatubyaye
Abasangira murage ba Ruremangiro.

Abitangiye uru Rwanda
Batitaye ku nyungu bwite
Abitanze batizigama
Badatinya aho rukomeye
Ngo barukure mu nzara za Kagoma
No mu menyo ya za nyiramuhali.

Barusubize ibikingi n’imisozi
Amashyamba n’inkengero zayo,
Ibishanga n’inkuka zabyo
Imicyamu n’imibande
Amatungo yarwo yose
Inka n’andi matungo magufi. 

Bamaze gutesha umurongo Abidishyi
Bali bashyekewe no gushyira ku ngoyi
Gutoteza, guhotora no kwica rubozo,
Inzirakarengane z’uru Rwanda,
Nibwo abambari bashotse urugamba
Rwo guhesha ishema urwatubyaye..

Rubanda igiye kwishyira no kwizana
Guhabwa ijambo bitali bisanzwe
Igatengamara, ikishima,
Ishya n’ihirwe bigasakara
Ituze, amahoro n’umudendezo
Bigataha bundi bushya urwatubyaye.

U Rwanda rugasugira rugasagamba,
Ibinimba n’imidiho bigacekwa
Imihamilizo n’imyasiro bikanihira
Ibyivugo n’ibitaramo bigategurwa
U Rwanda rugahabwa impundu
Bukira bugacya bigashyira kera.

Mumpere Padri Nahimana n'abo bali kumwe iyi nyandiko yo kubashyigikira ngo babe koko:"Abambari b'ingendo nziza". Abambari b’ingendo nziza.(Igice cya 2) 

Umurwa mukuru bakawutaka
Imigi yo mu ntara igasukurwa
Amajyambere mu cyaro agasakara
Hose u Rwanda rugatemba ituze
Itoto n’ubuhehere bikarusaba
Rukaba ikirezi kizihiye Africa. 

Koko urugiye kera ruhinyuza intwali
Abibeshye ko ingoma-gica izaramba
Baherukiraho ubwirasi n’ubugome
Kuko na nyina w’undi abyara umuhungu.

Ingoma y’abidishyi iraraze
Ibaye nka ya funi iheze.
Ibaye impita-gihe burundu.
Igihugu kibonye benecyo
Cyali cyarambuwe n’ubwirare!

Cyo bahungu nimukenyere
Mwereke Isi n’amahanga
Ko mutambaliye gukina
Kuko mufite umuhate n’ishyaka.

Imana ibagende imbere
Ishya n’ihirwe birambe
Muvugwe imyato ubutitsa
Muhabwe amashyi n’impundu
Ubuziraherezo.

Nimukomeze iyo mihigo
Yo gukora mutizigama.
Kuko imbuto y’umugisha 
Yera ku giti cy’umuruho.

Mukorane umutimanama
Mukorere u Rwatubyaye
Mu mahoro, mu mucyo, 
Mu kuli no mu bwumvikane.

Murutege iraba n’irebero
Murwambike ikamba ryera
Ubutabera mubugire umutako
Urukundo n’ubworoherane
Bitubere ikiranga-ntego
Cy’umubano nyarwanda.

Harakabaho u Rwanda 
N’abaturage barwo
Harakabaho ubutegetsi budaheza
Harakabaho ubumwe n’amahoro,
Harakabaho kwishyira no kwizana 
Muli byose no kuli bose.

Dr A Gasarasi.

 

TFR isabye Dr A Gasarasi imbabazi kubera ko impamvu za tekiniki zitayiturutseho zatumye uyu muvugo mwiza utinda gutangazwa.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article