INTEKO Y'UBWIYUNGE IRASABA UMURYANGO W'UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA N'ABASANZWE BAMUFASHA, GUSHAKIRA HAMWE IGISUBIZO KU BIBAZO BYATEWE N'AHO AGOMBA KURUHUKIRA MU CYUBAHIRO AKWIYE
Itangazo
Inkuru yuko umuryango w'Umwami n'abamufashaga mbere y'itanga rye (Kw'italiki ya 16 Ukwakira 2016 muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika) basubiranyemo barwanira umugogo wa Nyakwigendera Nyiricyubahiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa, irababaje.
Ibi bigaragaza ko Ubumuntu bw'Abanyarwanda buteye ikibazo kandi ko nta cyubahiro kikibaho mu Banyarwanda.
Kigeli V Ndahindurwa yarinze atabaruka ari imfura yubaha Abanyarwanda bose ntawe asubije inyuma. Yari afite ubumuntu budasanzwe.
Ntacyo mfana nawe mu muryango, ariko nk'umuvugizi w'Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge mu Rwanda, navuganaga nawe kenshi nta nkomyi. Mu bintu byinshi nibuka yambwiye, yigeze kumbwira ko bamwe mu muryango we bamushyizeho igitutu bashaka kumubuza kwakira telefone z'abanyarwanda bamuhamagaraga ubutitsa. Arabasubiza ati "nintavugana n'Abanyarwanda kandi ndi umubyeyi wabo nzavugana na nde?" Abamuregaga ko yaba akorana n'Abahutu barwanya Leta ya Kagame, ko yaba ashaka ko bamusubiza ku ntebe, yabasubizaga ko nta muntu akeneye kugira ngo yongere yime, ko Abanyarwanda umunsi babimusabye atazabyanga kuko aribo bamutegeka. None bararwanira umugogo wa Nyakwigendera.
Bantu mugize umuryango we namwe mwamufashaga mbere yuko atanga, twe abagize inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge mu Rwanda (CUPR) Umwami yari abereye umuhuza mukuru, tubasabye kwiyumanganya, mukemera kwicarana, mukaganira, mugafatira hamwe icyemezo kw'ishyingurwa ry'Umwami mu cyubahiro akwiye. Icyemezo gikwiranye n'umwanya yagize mu mateka y'u Rwanda. Abanyarwanda babahanze amaso.
Nimutumvikana, Abanyarwanda twese tuzabavuma. Aho yashyingurwa hose, ariko ntimukomeze kumucunaguza ngo nuko atabasha kwivugira.
Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge mu Rwanda (CUPR) isabye na none Leta y'u Rwanda kureka kwivanga mu kibazo cy'ishyingurwa ry'Umwami kuko kitakiyireba. Yanze kumuha icyubahiro yari akwiye akiri muzima, ubu siho bagiye kujijisha Abanyarwanda.
Nkuko umuvandimwe Honorable Yozefu Sebarenzi yabyanditse, umuvumo watwokamye ukwiye guhagurukirwa, kugira ngo za Rucunshu zo mu kinyejana cya 21 zikomwe imbere ritararenga.
JEAN MARIE V. NDAGIJIMANA
Umuhuzabikorwa w'Inteko y'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge mu Rwanda (CUPR)
Urujijo mu itabarizwa ry'Umwami Kigeli V Ndahindurwa
Nyuma y'amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa mbere y'uko atanga yari yaranze ko azatabarizwa mu Rwanda; Umuryango we washimangiye ko ibyo ...
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urujijo-mu-itabarizwa-ry-umwami-kigeli-v-ndahindurwa
RWANDA : UMUVUMO UZASIMBURWA N'IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA - TFR-INFO
Dr. Joseph Sebarenzi, November 11, 2016 Mu buryo bw'umwuka (spiritual realm) habaho umuvumo, hakabaho n'imigisha. U Rwanda rwagiye rugira imigisha, ariko iyo witegereje neza usanga u Rwanda ruriho ...