Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

UBUHAMYA BWA CAPITAINE NIZEYIMANA ILDEPHONSE KUBYO YIBONEYE CG YAMENYE HAGATI YA MUTARAMA 1990 NA KANAMA 1994.UBUHAMYA BWA CAPITAINE NIZEYIMANA ILDEPHONSE KUBYO YIBONEYE CG YAMENYE HAGATI YA MUTARAMA 1990 NA KANAMA 1994

Impamvu y´ubu buhamya

Njyewe CAPITAINE NIZEYIMANA ILDEPHONSE nemera nkomeje ko UKURI konyine ari ko kuzunga abanyarwanda. Abanyarwanda nibatabwizanya UKURI kubyo bahagazeho, biboneye, bamenye neza badashyizemo amarangamutima, ubwiyunge hagati y´abavukarwanda ntabwo buzagerwaho.
Ni muri urwo rwego niyemeje kwegeranya ibyo nzi, niboneye, nahagazeho, namenye neza hagati ya Mutarama 1990 na Kanama 1994, nshaka ko ubu buhamya buzegeranywa n´ubw´abandi bukazafasha kubaka UKURI nyako kuzageza abanyarwanda k´UBWIYUNGE.


Mbanze nibwire abo tutabashije kumenyana

Navutse ku babyeyi MASIHA ATHANASE na MASHAVU MADELEINE, tariki ya 05 UKWAKIRA 1963, muri selire KIJOTE, segiteri ya KORA, commune MUTURA muri Perefegitura ya GISENYI.
Amashuri abanza nayize ku KORA kuva 1971 kugeza 1977; mpita ninjira mu yisumbuye «Tronc Commun» muri Collège INYEMERAMIHIGO yayoborwaga n´aba JESUITES, hagati ya 1977 na 1980. Nyuma y´iyo Tronc Commun, ninjiye muri «Humanités Scientifiques» ku Musanze hayoborwaga n´aba Frères Maristes, hagati ya 1980 na 1983.
Muri Kanama 1983, ninjiye mu Ishuri rikuru rya gisirikari (ESM), ndirangiza muri Nyakanga 1987, mfite ipeti rya Sous-Lieutenant na Licence en sciences sociales et militaires.
Nagize amahirwe yo guhita mbona stage mu Budage bw´iburengerazuba bucyitwa RFA (République Fédérale d´Allemagne). Navuyeyo mu mpera z´umwaka wa 1989. Ngeze mu Rwanda mpita noherezwa mu ishuri ry´aba sous-officiers ESO i BUTARE muri MUTARAMA 1990.
Kuri 17 Ukwakira 1990 nagiye ku rugamba muri Parc national y´Akagera muri Batayo y´abakomando ya HUYE aho natangiye ndi commandant wa compagnie ya mbere yari i NYANKORA ya RWINKWAVU. Ndi muri iyi Batayo nakoreye muri Parc AKAGERA kuva i NASHO n´ IHEMA kugeza i RYABEGA. Compagnie nayoboraga yaje koherezwa mu karere k´imirwano « Sect Ops» ka NGARAMA mu mpera z´UKUBOZA aho yarwaniye muri KIYOMBE ahitwa NKANA ahitwa mu Bivumu bya Muhinda. Iyi Compagnie yasubiye i GABIRO tariki ya 17 Mutarama 1991. Ntitwahatinze kuko kuri tariki ya 20 Mutarama 1991 Batayo HUYE yose yoherejwe kunganira abo mu RUHENGERI. Twageze ku Mukamira mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama 1991. Bukeye badusubiza mu Ruhengeri guhangana n´inkotanyi zari zahakoze «RAID» zigafunguza abanyururu bakomeye nka LIZINDE na BISERUKA na MUVUNANYAMBO…bari bafungiye muri Prison Spéciale ya RUHENGERI.

Ku tariki ya 5 Werurwe 91, naje gusubizwa muri ESO yari imaze guhabwa mission yo kwihutisha formation y´aba sous-officiers nyuma y´aho iryo shuri ryari ryarahagarikiye imirimo yaryo mu Kwakira 1990.
Nakoreye muri ESO kuva ubwo kugeza tariki ya 26 Mata 1994 aho nahawe mission yo kujya kuyobora Centre d´Instruction des recrues i MATA, nkaza kuhava tariki ya 26 GICURASI 94 njya kuba S1-S4 w´akarere k´imirwano ka NYANZA «Sect Ops NYANZA» kari kamaze gushyirwaho ngo gahangane n´inkotanyi zasatiraga ako karere. Nagumanye uwo mwanya aho ku rugamba kugeza tuvuye mu gihugu tukerekeza i BUKAVU muri «ZAYIRE» muri NYAKANGA 1994.
Ibi mbirambuye kugira ngo usoma ibi bikurikira azabashe kumva neza ubuhamya atibaza ati ese hariya na hariya CAPITAINE NIZEYIMANA ahageze ate.

Gusoma ubuhamya bwose kanda ahakurikira

X
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article