Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Amb. JMV Ndagijimana arasobanura amahame y'Umuryango Ibukabose-Rengerabose n'ibibazo uhura nabyo

Ikiganiro cyandukuwe na Alain Cibaronza
Rédaction TFR

 

Alain Cibaronza : Tubanje kubaramutsa Bwana Ndagijimana. Muraho murakomeye?

JMV Ndagijimana : Uraho nawe muvandimwe Cibaronza.

Amb. JMV Ndagijimana arasobanura amahame y'Umuryango Ibukabose-Rengerabose n'ibibazo uhura nabyo

A.C. : Duherutse gusoma inyandiko zisohoka ku mbuga nka Facebook, DHR, n'izindi, umuntu wiyita ko ari umucikacumu wa jenoside yandika avuga ko Umuryango Ibukabose-Rengerabose udakwiye kubaho, ko we yemera Ibuka gusa yashinzwe n'abacitse kw'icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ngo kwibuka bose bikaba bipfobya iyo jenoside. Ubivugaho iki Bwana Ndagijimana?

JMVN : Urakoze kumbaza iki kibazo benshi bibaza. Mbere ya byose mbanje kwifatanya no gukomeza abacikacumu bibuka abacu bose bazize itsembabwoko ryibasiye abatutsi bo mu Rwanda muri mirongo icyenda na kane (1994), itsembabwoko ryakorewe Abahutu mu Rwanda no muri RD Congo (1994-2003) n'ubundi bwicanyi ndengakamere bw'ihonyamuntu bwayogoje u Rwanda kuva muri 1990 kugeza aya magingo. 

Ngarutse ku kibazo cyawe rero, nagusubiza ko bamwe mu bavuga ko Ibukabose-Rengerabose ipfobya jenoside y'abatutsi babiterwa no kutayimenya, kutamenya abayigize, kutamenya uko yavutse n'amahame umuryango wacu ugenderaho, no kudasobanukirwa n'amateka nyayo y'u Rwanda muri rusange. Abandi tutavuga rumwe ni abagitsimbaraye kw'ivanguramoko bagamije kwubakira ubuyobozi bw'igihugu cyacu ku mwiryane hagati y'amoko y'inyabutatu nyarwanda. 

Niyo mpamvu nifuza gusobanurira abasomyi ba TFR n'abanyarwanda muri rusange, amavu n'amavuko y'Umuryango Ibukabose-Rengerabose. 

-------------------------------------

Amavu n'amavuko y'Umuryango Ibukabose-Rengerabose

-------------------------------------

A.C. : Mutubabarire kubarogoya, ariko byaba byiza mutubwiye muri make igihe Ibukabose-Rengerabose yavukiye, aho ikorera, n'abayoboke yaba ifite.

JMVN : Dutangira kuganira ku kibazo cyo kwibuka abacu, twari abantu basanzwe bahuje ibitekerezo ku mibanire hagati y'abanyarwanda, abantu twari duhuje ibibazo, n'akababaro. Icyo gihe abenshi muli twe bari abantu bakomoka mu moko y'abahutu n'abatutsi, aribo bamwe bakunze kwita "Imvange" cyangwa "Abahutsi".

Icyaduhuzaga cya mbere ni ukuba twariciwe ababyeyi, abana, abavandimwe, benewacu n'inshuti ku mpande zombi, mu moko dukomokamo kandi dukunda kimwe y'Abahutu n'Abatutsi. Bityo tukababazwa kandi tugaterwa ipfunwe nuko abayobozi b'ishyirahamwe Ibuka bakorera mu kwaha kw'ingoma ya FPR-Inkotanyi bashyira imbere kwibuka ababyeyi bacu cyangwa abavandimwe bacu bo mu bwoko bw'Abatutsi gusa, naho kwibuka abacu bo mu bwoko bw'abahutu bigafatwa nk’icyaha cyo gupfobya jenoside y’Abatutsi. Twe twumvaga ari nko kudusaba kwicamo ibice bibiri, kimwe cyiza tugomba gukundwakaza, n'ikindi kibi tugomba kunena, kwitaza no guhonyora. 

-------------------------------------

 Twandikiye abayobozi ba Ibuka-Mémoire 

-------------------------------------

Ibyo twanze kubyemera kuko binyuranyije n'umutimanama wacu, n'amahame remezo y'ubumuntu. Niyo mpamvu twandikiye abayobozi ba Ibuka-Mémoire mu Bufransa, mu Bubiligi no mu Rwanda tubasaba guhura nabo, kugira ngo tuganire twigire hamwe uburyo bwiza bwo kugira imihango y'icyunamo duhuriyeho nk’abanyarwanda. Batwima amatwi ntibagira n'ikinyabupfura cyo kudusubiza.

Twasanze iyo mikorere ingoma ya FPR yatoje abayobozi ba Ibuka-Mémoire ishingiye kw’ivanguramoko ryimakaza ubusumbane hagati y'abanyarwanda, ivanguramoko ridafite aho ritaniye na apartheid yari yarayogoje Afrika y’epfo. Iryo vanguramoko rigomba kurwanywa n'abantu bose baharanira ubureshye hagati y'ibiremwamuntu, by'umwihariko hagati y'abanyarwanda.

Leta ntiyakwirirwa iririmba ubwiyunge hagati y'abanyarwanda kandi ivangura amoko hagati y'abacu bazize imipanga na kalashnikov. 

Tumaze kubona ko Leta ititaye ku babyeyi bacu, abavandimwe bacu na benewacu b'abanyarwanda bo mu moko y'abahutu n'abatwa bishwe na FPR, twiyemeje gushinga Umuryango Ibukabose-Rengerabose. 

Ibukabose-Rengerabose yubahiriza akababaro ka benewacu b’Abatutsi, b'Abahutu n'Abatwa bari batuye mu Rwanda mbere ya 1994 barokotse ihonyabwoko n'ubwicanyi bwa politike, biciwe mu turere twose tw’u Rwanda.

-------------------------------------

Si inyigisho, ni amahame akubiyemo ibitekerezo biduhuza 
-------------------------------------

A.C. : Mubona se Abanyarwanda baritabiriye inyigisho zanyu ?

JMVN : Si inyigisho kuko tutari abarimu, ntitube abahanuzi! Ni ibitekerezo dusangira n'abandi babishaka bose! Uko twagendaga dutanga ibiganiro dusobanura amahame yacu, buhoro buhoro, abanyarwanda benshi bafite umutima wa kimuntu kandi bakunda ukuri n’ubutabera bufata abanyarwanda bose kimwe, batangiye kuyoboka amahame yo kwibuka bose.

Kuva mu mwaka wa 2004, Ibukabose-Rengerabose yifatanyije kenshi n’andi mashyirahamwe nyarwanda mu mihango yo kwibuka inzirakarengane zose nta vangura. Ibyo byakorewe mu Bufransa, mu Bubiligi, n’ahandi.

Icyadushimishije cyane ni ukubona amashyaka amwe n'amwe yabanje kwijundika amahame ya Ibukabose-Rengerabose yaragezaho akayemera nubwo ateruye ngo abivuge. Ahubwo amwe muriyo yaje gushyiraho akarusho ko kuyashyira mu ngamba zayo za politike kandi mbere atarabikozwaga. Nta wabura gushimira abayobozi b'ayo mashyaka bumvise ukuri abanyarwanda benshi bifuza kandi bibonamo.

A.C. : Mwatubwira amazina y'ayo mashyaka yabanje kwijundika umuhango wo kwibuka bose ?

JMVN : Si ngombwa kuyavuga. Icyangombwa nuko byasubiye mu gitereko, abaturegaga gupfobya itsembabwoko bakageraho bagasobanukirwa ingamba zacu. Nibwo buryo bwiza bwa demokrasi y'ubwumvikane iganisha ku bwiyunge nyakuri.

-------------------------------------

Icyicaro cy'umuryango Ibukabose-Rengerabose

-------------------------------------

A.C.Ibukabose-Rengerabose ikorera he?

JMVN : Dukorera ahantu hose hatuye abanyarwanda : mu Rwanda, mu Bubiligi, mu Bufransa, muli Leta zunze ubumwe z'Amerika, muli Canada, muri Afrika y'epfo, no mu Bwongereza. Icyicaro gikuru kiri mu Bufransa, ubundi tukagira amatsinda hirya no hino. Ahanini dukoresha Internet/murandasi, na social medias. Ntitugenzwa no gukusanya abayoboke benshi nk'amashyaka ya politike. Icyo twimirije imbere nuko ibitekerezo bikubiye mu mahame yacu bisesekara mu banyarwanda bityo bakamenyera ko twese turi abavandimwe, ko tureshya kandi ko amaraso y'umuntu adahangarwa.

A.C. : Abayoboke ba Ibukabose-Rengerabose ni bantu ki ?
JMVN : Abayoboke bacu barangwa no kwemera ko mbere yo kuba abanyarwanda, abahutu, abatutsi cyangwa abatwa, twese tuli abantu bareshya imbere y'Imana n'amategeko, abantu bareshya mu buzima no mu rupfu. Twemera ko abanyarwanda bose bareshya, ko abapfuye bose bareshya kandi bagomba guhabwa icyubahiro kimwe, ko umunzani upima akababaro k’abacitse kw'icumu ry'itsembabwoko n'intambara ugomba kuringanizwa, nta vangura iryo ariryo ryose.

-------------------------------------
Umuryango Ibukabose-Rengerabose ni gahuza-moko
-------------------------------------

A.C.Bwana Ndagijimana mumbabarire mbagarure inyuma : Ni kuki mukomeye ku muhango wo kwibuka bose kandi bamwe babibonamo gupfobya jenoside y'Abatutsi? Aho ntibishobora gutinza ubwiyunge hagati y'amoko kandi mwe muvuga ko mushaka ubwiyunge busesuye ?

JMVN : Icya mbere nakwibutsa nuko umuryango Ibukabose-Rengerabose utari uw'ubwoko runaka. Dufite amahame twemera nakubwiye mu kanya. Abasanga abanyarwanda bagomba gusumbana no kuvangurwa mu burenganzira bwabo bazabisobanure. Abanyarwanda nibemera iryo vangura bigishwa na Leta y'u Rwanda, bazabitumenyeshe. Ariko kugeza ubu ntiturabona udusobanurira ko abahutu, abatutsi n'abatwa atari abavandmwe bonse ibere rimwe. 

Reka nkubwire akabanga : hari umunyapolitike twigeze kuganira, musaba kuza kwifatanya n'imiryango ya sosiyete sivile mu mihango y'icyunamo gihuriwemo n'banyarwanda b'amoko yose.

Uzi uko yansubije ? Yarambwiye ngo ishyaka rye rifite abayoboke barimo ibice bibiri : abayoboke (constituency) b'abacikacumu b'abatutsi bari mu gisirikare n'igisivili Rwanda, n'ikindi gice cy'abakorera mu buhungiro. Akomeza avuga ko bityo atinya ko kuza mu mihango yo kwibuka bose byakomeretsa abagize "contituency" ye y'abatuye mu Rwanda. Yambwiye ko, kuri we, amahame ya Ibukabose-Rengerabose ari meza, ko kandi ayashyigikiye, ko ariko ku mpamvu za politike adashobora kuyakurikiza atabanje kuyasasira buhoro buhoro.

Namusubije ko Ibukabose-Rengerabose yo atari ishyaka rya politiki, ko ifite constituency imwe rukumbi y'abanyarwanda bose nta vangura. Byamuteye ikibazo ntiyahita ansubiza.

Nyamara hashize imyaka ibiri nyuma yaho tuganiriye, ishyaka yari abereye umuyobozi naryo ryatangiye gufatanya n'abandi guhuriza abanyarwanda mu cyunamo cya bose nta vangura. Ibi byaradushimishije.

Uyu munyapolitiki nawe narabimwubahiye kuko byibura yambwije ukuri atiriwe abica ku ruhande. Icyangombwa suko yabanje gukina politike, ahubwo igishimishije nuko yagezaho agatera intambwe igana heza, akemera gufatanya n'abandi kugana ubwiyunge bwubaka imitima y'abanyarwanda atububa. 

-------------------------------------

Ibukabose-Rengerabose yemerewe gukorera mu Rwanda?

-------------------------------------

A.C. : Mu Rwanda se ho umuryango wanyu wifashe ute?

JMVN : Ku ruhande rumwe, ntidukeneye uruhushya rwo kurengera ikiremwamuntu. Ku rundi ruhande, ingoma y'igitugu ntishobora kwubaka inkuta zo kuboha imitima n'ibitekerezo by'abantu. Cyane mu bihe bya murandasi n'itumanaho rya kijyambere rikoresha new technologies !

Kuba ingoma ya Kagame yaratoteje ikanafunga umuvandiwe wacu Kizito Mihigo ntibyabujije ibitekerezo byiza bikubiye mu ndirimbo yise "Igisobanuro cy'urupfu" gukwirakwira mu banyarwanda b'isi yose. Abatazi iyo ndirimbo bayisanga ku rubuga rwa Youtube/Ibukabose-Rengerabose n'ahandi.

Muri make rero, abayoboke bacu bo mu Rwanda bagomba kwihisha kugira ngo bahurize imitima yabo hamwe, mu rwego rwo kwibuka abacu bazize inkota y’abagome bo ku mpande zose. 

A.C. : Ikibazo cya nyuma Umuntu ushaka kuba umuyoboke wa Ibukabose-Rengerabose cyangwa kuyitera inkunga abigenza ate ? 
JMVNIcyambere, umuyoboke wa Ibukabose-Rengerabose asabwa kwemera amahame tugenderaho akurikira :
- amoko y'inyabutatu mu Rwanda ni impano y’Imana, nta butegetsi bushobora kuyacishamo umukato ku mpamvu za politiki. 
- abanyarwanda bo mu moko yose barareshya kandi bagomba guhabwa agaciro kamwe 
- umunyamuryango agomba kwitangira kurwanya ivanguramoko hagati y’abanyarwanda
- ntawe ugomba gutotezwa cyangwa kuvangurwa azira ubwoko bwe
- kwibuka inzirakarengane zose nta vanguramoko, kwimakaza ubutabera bureshyeshya abanyarwanda imbere y'Imana n'amategeko
- Abayoboke ba Ibukabose-Rengerabose bemera ko inzirakarengane zose zigomba gufatwa kimwe, zaba abatutsi, abahutu cyangwa abatwa.
- Ibyaha birarutana, ariko mu mihango yo kwibuka inzirakarengane, ivanguramoko ryashyizweho n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda rigomba gucibwa, hakemezwa umunsi wo kwibuka inzirakarengane zose, uhuriweho n’abanyarwanda twese, bikaba byagarura ituze mu mitima y'abanyarwanda, bikadufasha kwiyubaka no kwiyunga bidashingiye ku kinyoma cy’inkomoko.

Muri make ngayo amahame ushaka kuba umuyoboke wa Ibukabose-Rengerabose asabwe kwubahiriza.

Si idini, si ishyaka rya politike, ahubwo ni uburyo twaheraho twunga imitima yacu. Ni amahame akomeye y'igihango cy’amaraso y’abanyarwanda yamenetse mu gihugu cyacu, igihango cy'ubumwe, amahoro n'ubwiyunge busesuye kandi bwubaha muri munyarwanda. 

-------------------------------------

Umuntu ni nk'undi. Umunyarwanda ni nk'undi

-------------------------------------

Mu gihugu cwayogojwe n'intambara n'itsembabwoko, KWIBUKA BOSE ni umwe mu miti yavura ipfunwe, ubwoba, umujinya n’inzangano hagati y'abanyarwanda, baba barazize itsembabwoko cyangwa ubundi bwicanyi bwa kirimbuzi bwaranze amateka yacu mabi. 

Ayo mahame ahuje na cya gisobanuro cy'urupfu intwari Kizito Mihigo yaririmbye akemera kwitangira ukuri kwunga abanyarwanda. Ayo mahame niyo inshuti zacu Victoire Ingabire, Déo Mushayidi, n'abo bafungwanye bitangiye bakayazira kandi nyamara ariyo yagombye kutubera urumuri ruhoraho.

-------------------------------------

Kwibuka abacu ntibihagije kugira ngo ubwiyunge bwuzure

-------------------------------------

Ku rundi ruhande ariko, kwibuka abapfuye ntibihagije.

Tugomba no KURENGERA ABATOTEZWA N'ABARENGANA BOSE, tutitaye ku nkomoko z'amoko n'uturere, n’ibindi byose bimunga ubumwe bw’abanyarwanda. Niyo mpamvu ujya ubona dusohora za petitions n'amatangazo arengera abahohoterwa, imfungwa za politike, abashimutwa, abazimizwa cyangwa abicirwa ababo n’ubutegetsi bw’u Rwanda, nk'abahotowe bakajugunywa mu kiyaga cya Rweru, nk'abiciwe mu karere ka Musanze, tutibagiwe abaturage benshi bakomejwe kwicwa n'ubutegetsi, ndetse n'abahotowe n'ubutegetsi nka Nyakwigendera Rwigara Assinapol n’abandi bose bakomeje kwicwa, gutotezwa no kwamburwa imitungo yabo. 

Abifuza gufatanya natwe, abashaka gufatanya natwe gusakaza ubwo butumwa kugira ngo dukureho ipfunwe rimunga imitima ya benshi, maze dufashe abanyarwanda kwiyubaka no kwubaka u Rwanda hatagombye kuba izindi ntambara, bashobora kwandikira Ibukabose-Rengerabose babicishije kw'ipfundo rikurikira HANO

Sinarangiza ntibukije ko umuryango Ibukabose-Rengerabose wubaha abanyamuryango ba Ibuka nk'umuryango w'abacikacumu batavangura amoko, nubwo tunenga imikorere y'abayobozi b'iryo shyirahamwe.

Ibukabose-Rengerabose izakomeza gukorana no gushyigikirana n'imiryango ya sosiyete sivile duhuje amahame y'ubutabera no kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda. Twiyemeje kandi gushyigikira amashyaka ya politiki yimakaza demokrasi ishingiye ku rukundo n'ikivandimwe hagati y'amoko nyabutatu nyarwanda. 

Imana ibarinde.

JMV NDAGIJIMANA

Umuvugizi w’Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE


Mu gihugu cwayogojwe n'intambara n'itsembabwoko, KWIBUKA BOSE ni umwe mu miti yavura ipfunwe, ubwoba, umujinya n’inzangano hagati y'abanyarwanda, baba barazize itsembabwoko cyangwa ubundi bwicanyi bwa kirimbuzi bwaranze amateka yacu mabi. 

Ayo mahame ahuje na cya gisobanuro cy'urupfu intwari Kizito Mihigo yaririmbye akemera kwitangira ukuri kwunga abanyarwanda. Ayo mahame niyo inshuti zacu Déo Mushayidi, Victoire Ingabire n'abo bafungwanye bitangiye bakayazira kandi nyamara ariyo yagombye kutubera urumuri ruhoraho.

Ku rundi ruhande ariko, kwibuka abapfuye ntibihagije. Tugomba no KURENGERA ABATOTEZWA N'ABARENGANA BOSE, tutitaye ku nkomoko z'amoko n'uturere, n’ibindi byose bimunga ubumwe bw’abanyarwanda. Niyo mpamvu ujya ubona dusohora za petitions n'amatangazo arengera abahohoterwa, imfungwa za politike, abashimutwa, abazimizwa cyangwa abicirwa ababo n’ubutegetsi bw’u Rwanda, nk'abahotowe bakajugunywa mu kiyaga cya Rweru, nk'abiciwe mu karere ka Musanze, tutibagiwe abahotowe n'ubutegetsi nka Nyakwigendera Rwigara Assinapol n’abandi bose bakomeje kwicwa, gutotezwa no kwamburwa imitungo yabo. 

&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&&

Principes de base, Objectifs, Actions

Principes de base : Égalité, Vérité, Réconciliation, Respect de la différence dans la complémentarité.

- Promouvoir l'égalité citoyenne devant la loi

- Combattre les idéologies de supériorité sociale ou ethnique, l'exclusion mémorielle et judiciaire préjudiciable à l'unité nationale

- Lutter pour l'application d'une justice équitable à l'encontre de tous les responsables, à quelque titre que ce soit, du crime de génocide, des crimes contre l'humanité et des crimes de guerre commis contre des citoyens rwandais, au Rwanda et en République Démocratique du Congo

- Contribuer à la réconciliation et à l'unité nationale, par la promotion d'une mémoire commune à toutes les composantes de la communauté nationale

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article