Abel Bangamwabo : "Ndi umunyarwanda n'umuhutu mu kwezi kwa mata"
Byanditswe na Abel Bangamwabo, muri Australia
Kuva aho ubutegetsi bwa FPR bwadukanye intero ya “Ndi Umunyarwanda”, bugahakana bukoresheje ingufu nyinshi ko mu Rwanda, nta bwoko buhari, abantu benshi bakomeje kwibaza icyo iryo tekinika rishaka kugera ho. FPR yarahagurutse ishyira ho amateko ngo yise ingengabitekerezo ya jenoside. Iyo ngenga bitekerezo igirwa n’ umuhutu gusa. Guhaguruka mu bagabo ukemeza ko uri umuhutu, kandi utavangiye, bisobanurwa mu mategeko ko ngo ufite ingengabitekerezo. Aho bigeze ubu kwemera abo turibo biragenda bitubera insobe, dore ko abenshi bamaze kozwa mu mutwe bahakana bagatsemba, ngo si ABAHUTU, ni ABANYARWANDA.
Ntabwo bisaba gushishoza cyangwa se amashuri ahanitse ngo ubone ko icyiswe umuryango wa FPR ari itekenika ry’agatsiko k’amabandi ashyiraho amategeko nk’ayo mu rubingo (jungle). Ibisambo, nk’uko nabo babyiyemeje, bashyiraho amategeko, bwacya mu gitondo ayo mategeko bishyiriyeho akabagonga, bahita bahimba ikimeze nk’ikinamico bagashyira kuri rubanda iterabwoba ngo hatagira utera hejuru. Ihindagura ry’ amategeko akandamiza ABAHUTU yo ni agahebuzo kuko abiyise abayobozi b’igihugu bashoboye kubona ibisahiranda bya Bangamwabo bitiza umurindi aba babisha biyemeje kurimbura imbaga no gutungwa n’utwa rubanda.
Muri iyi minsi y’icyunamo cyakagombye gutangirana n’italiki ya 06 Mata, Ikipe y’amabandi yigize abategetsi i Kigali yahisemo gutangira icyunamo ku ya 07 Mata, mu migambi yo kuzimangatanya amateka y’u Rwanda nk’uko tubigarukaho mu kanya. Amateka agoramye cyangwa atekenitse, dore ko ariyo mvugo abanyagatsiko bamenyereye, ashingiye mu kubeshya abaturarwanda ko nta moko abaho, ko bose ari “ABANYARWANDA.” Iyi ntero yakurikiwe no guhindagura amataliki yose twibukiragaho amateka y’igihugu cyacu! Dore amwe mu mataliki AGATSIKO gashaka ko twibagirwa:
Taliki ya 28 Mutarama 1961
Iyi taliki itwibutsa ishingwa rya Republika y’u Rwanda. Kuri uyu munsi Abarwanashyaka bari bateraniye i Gitarama banze ingoma ya cyami, bemeza ko u Rwanda rubaye Republika. Iyi taliki rero ibisambo bya FPR mu gushaka kuyibagiza rubanda, bayisimbuje taliki 1 Gashyantare, ngo bibuka Intwari! Izo ntwari bibuka nta muhutu ubamo. Izo ntwari zitagira Rwanyonga rwa Mugabwambere se wazikura he? Mu gusiba amateka, ngo inanga ya Rwishyura ivuga ibigwi n’imyato y’umuhutu Rwanyonga ngo ntizongere gucurangwa mu Rwanda! Ngo ibibi harya ngo bisekwa nk’ibyiza? Ibinyoma rero bisa n’aho bitangiye gufatika, niba atari ukuryaryana kw’abanyarwanda!
Taliki ya 01 Nyakanga 1962
Kuva kuri Republika ya 1 kugeza kuya 3, iyo taliki ya mbere Nyakanga yageraga, buri munyarwanda wese, yibukaga ko u Rwanda rwabonye ubwingenge. Uwo munsi amaradiyo n’ibinyamukuru byatwibutsaga intwari zatumye twipakurura umukoloni, shiku n’uburetwa by’ingoma ya cyami. Abanyarwanda bagaturuka imihanda yose baratana u Rwanda ishyaka n'ubutwali. Bagashimira Abarwanashyaka bazanye Repubulika idahinyuka. Abanyarwanda bakavugira mw’ijwi rihanitse ko ubwigenge na demokrasi byaharaniwe n’ abanyarwanda bose uko bangana, aribo Gatutsi, Gatwa na Gahutu. Kuva FPR yafata ubutegetsi, ibi byose byarahindutse.
Iyo umunsi w’ubwigenge ugeze, taliki ya 01 Nyakanga, abayobozi b’u Rwanda bavuga ko bibohoje bagafungira aho. Ibi nta kindi babikorera, ni ukubera ko batemera Ubwigenge ba Sogokuru barwaniye, bakemera no kumena amaraso yabo ngo babohore Rubanda rugufi. Icyo gihe abari kw’isonga bari ABAHUTU, twavuga nka Gregoire KAYIBANDA, Baritazari BICAMUMPAKA, Dominique MBONYUMUTWA, Joseph HABYARIMANA GITERA n’abandi. Uyu munsi rero agatsiko karawusimbuka, ubundi bagera kuya 04 Nyakanga, bagacinya akadiho.
Mbere bajyaga bibuka umunsi w’italiki ya 01 Ukwakira, umunsi Gen Rwigema yafashe icyemezo cyo gutera u Rwanda. Uyu munsi nawo bari barawushyize ho ngo wibagize abahutu umunsi utazibagirana mu mateka wa 25 Nzeli 1959 ubwo abanyarwanda batoraga Kamarampaka. Ariko Afande Kagame ushaka gusigara wenyine nk’ikimana, yasanze kwibuka iyi takili ari uguha Rwigema icyubahiro kirenze, maze uriya munsi awukura muyo bagomba kwizihiza. Ibi bikaba bigaragaza ya sura y’abajura batagira umuco, indero, ndetse ni umurongo bagenderaho ko ibyabo ari ukujijisha abaturarwanda, kugira ngo bagwize imifuko yabo gusa.
Ese twange ubwoko bwacu koko?
U Rwanda rumaze kwipakurura ingoma ya cyami no kwipakurura ubukoloni, intego y’Abanyarwanda yashyizwe imbere ya byose yari: “Twishyire, twizane duharanira Amajyambere”. Indirimbo yubahiriza igihugu nayo yarabishimangiraga aho yagiraga iti: Gatutsi, Gatwa na Gahutu…twunge ubumwe nta mususu, dutere imbere ko! Kwishyira ukizana rero harimo no kwemera icyo uri cyo nta mususu. Ukemera ubwoko bwawe ntawe wikanga.
Muri iki gihe rero, ubwoba, gutinya, urwikekwe nibyo biranga abanyarwanda. Ibibonera he rero? Iyo uhuye n’umuhutu uvuye mu Rwanda yihutira kukubwira ko mu Rwanda nta moko akibaho! Wamubaza impamvu nta kazi afite mu gihugu kandi yararangije amashuri, akakubwira ko igihugu cyabonye banyiracyo! Banyiracyo bande? Akaruca akarumira. Akanga kukubwira ko benerwo ari abatutsi birirwa bigisha UMUHUTU kwanga ubwoko bwe, bakamwumvisha ko aho anyuze hose agomba kugenda avuga ngo “Ndi umunyarwanda.” Ntabwoko bubaho. Shenge we!!! Hanyuma se sha abatutsi bavuga ko baba barishwe na bande? Baturutse he? Ese muri gereza huzuye mo bande? Ko abategetsi bavuga ko muri Mata hishwe umututsi se, umututsi abaho muri uku kwezi gusa, kwarangira, twese tukajya muri “Ndi umunyarwanda”?
UMUHUTU; kubera gukangwa no guhahamuka, agenda amayira yose ahakana ubwoko bwe, dore ko asigaye avuga ko Afande Kagame afite amatwi yumva n’amaso abona ikantarange! Aho ayo maso n’amatwi ntibizaba nka bimwe bya Sese Seko?
Iyo uhuye n’umututsi uvuye i Kigali, we ntatinya kukubwira ko ari umututsi, akakumvisha ko uri umuhutu, akubaza impamvu udataha mu rwakubyaye. Waba utaramusubiza, akakumvisha ko ugomba gusaba imbabazi. Muri uku kwezi kwa Mata abatutsi baba baririra ababo, kandi birakwiye ko barira, ariko bareke n’abahutu baririre ababo! Iyo abahutu bibukije ko nabo babuze ababo batagira ingano, bahita baregwa ingengabitekerezo ya jenoside. Ese ko u Rwanda rutuwe n’ abanyarwanda gusa, mu kwezi kwa Mata abatutsi bavahe? Ese abahutu bo bavahe? Ese abo bacika cumu b’abatutsi ngo bagomba gutuzwa heza ari uko abahutu biyushye icyuya kandi ntibabihemberwe, si ubuhake bwagarutse? Ese abahutu bababwirwa ni iki iyo babasaba gukusanya akayabo k’amafaranga ku ngufu ko kubakira abatutsi? Uyu mwaduko wo kwaka inkunga mu bahutu gusa uje mu gihe abafungiwe gukora akazi k’uburetwa (TIG), imyaka yabo bari kuyirangiza. Ibi byose bikaba bishimangira gahunda ndende y’uburetwa no gukorera ubusa ingoma ya cyami ya Kagame ishaka kugarura mu Rwanda.
Umuntu yibaza impamvu igihugu gifite injijuke, iyo abategetsi babuza abahutu kwibuka ababo, bagafungirwa akamama, bagahamagarirwa gutanga ibyabo ngo bifashe abacikacumu babatwariye amasambu, baba bakeka ko ubwonko bw’umuntu buteye bute? Nubwo mubyirengagiza mubizi, ndagirango ngire inama abafite umutima nyawo wo gukunda abanyagihugu, ko bahagarika iri totezwa rishyirwa ku bahutu. Nimureke umuhutu nawe yishyire yizane mu gihugu, ntiyibone nk’igicibwa cg ikivumwa, mu gihugu cya mubyaye. Kandi ngo ukwanze atiretse arakubwira ngo kenyera turwane! Iyi ntambara izi nkoramaraso zikomeza gutegura mu mitima ya rubanda ibatoza kwangana, ntabandi izagiraho ingaruka uretse buriya butegetsi bubi buzagenda nk’ifuni iheze burundu. Ubumwe n’ubwiyunge si ukwigisha abahutu kwanga ubwoko bwabo, babeshwa nk’ibitambambuga ngo ni Abanyarwanda, ugamije gushyira ubwoko bumwe hejuru. Hanyuma, ukwezi kwa Mata kwagera, Umuhutu ahabwe akamo, akato n’abiyita abayobozi, bafata amadisikuru maremare, basobanura ko ubwoko butabaho, ngo ko bwazanywe na Rugigana. Ese ijambo Twa, Tutsi, na HUTU urisanga muruhe rurimi rw’amahanga, ngo tuyite ko ari amatirano?
Biragaragara, ko Intego nyamukuru ya FPR ari ukuzimangatanya ubwoko bw’abahutu, ibisigisigi byabo bikazajya bivuga ngo “Kera habayeho Abahutu”! Indagaciro zose z’abahutu zaraciwe, intwari nyazo ziricwa, izindi ziri kuborera mu magereza hirya no hino mu gihugu, Arusha. Izindi ziraborera mu buhungiro. Tutibagiwe Inkeragutabara zikomeje kurinda impunzi aho mu mashyamba ya Congo. Abandi baturarwanda (cyane cyane abahutu n’ abatwa) bari mu gihugu rero bahawe Ubunyarwanda (Naturaliser) nk’uko agatsiko kabigisha kuvuga isengesho rya :«Ndi umunyarwanda» nk’aho batwibutsa ibyo tutazi! Icyo bamwe batibuka ni uko iyo uhawe ubwenegihugu, ushobora no kubwamburwa mu gihe uwabuguhaye abonye ari ngombwa ubwamburwa. Ntabwo rero umuhutu agomba kwitwa umunyarwanda na FPR Inkotanyi, ubunyarwanda tubukura kuri ba Sogokuruza bageze mu Rwanda bagatema ishyamaba, bakarihinga, bagatura. Niba ari ugutanga ubunyarwanda, abatutsi nibo bakagombye kubuhabwa kuko nibo bakandagiye mu gihugu nyuma!
Banyarwanda bakundwa: Gahutu, Gatwa na Gatutsi; mureke twamagane iyi Ngengabitekerezo ya FPR ibiba inzangano mu mitima y’Abanyarwanda. Iyi Ngengabitekerezo nta kindi igamije uretse kujijisha Abatusti ibashora mu kwihorera maze agatsiko nako kakimiriza gusahura rubanda no kubanyunyuza no kugundira ubutegetsi. Iyi ngengabitekerezo yo kuvukana imbuto agatsiko gashyize imbere mushishoze murebe murasanga nyungu muyifitemo, uretse kubateranya n’abahutu mwari musangiye akabisi n’agahiye. Uwashaka urugero rwa hafi, yabaza agatsiko uwahitanye Rwigara Asinapoli na Col. Karegeya n’abandi! Kagafunga Kizito Mihigo amujije akamama. Kagafunga Col Tom Byabagamba na Brig. Gen. Frank Rusagara kabahimbiye ibyaha. Kakaba gahiga Gen Nyamwasa na Dr Rudasingwa ngo kabavanemo iyo kotsa!!
Umuhutu nawe n’ubwo ubabaye bwose, komeza umutsi. Wicibwa intege na Rucagu, Rwarakabije na Bamporiki biyemeje kugira ibifu birenze ibya NGUNDA. Haguruka urwanire, uharanire ko ukuri kujya ahabona, maze twese abana b’u Rwanda tuvuge ryijyane mu gihugu cyacu ntawe uryamiye undi. Ubwigenge ba Sogokuru barwaniye buvuga ko utagomba kugambanira mugenzi wawe ngo ukunde uramuke, busobanura ko ukuri guca mu ziko ntigushye, bivuga ubumwe no guhana amahoro hagati y’inyabutatu-nyarwanda: Gahutu, Gatwa na Gatutsi ari ihame ridakuka. Ubwigenge barwaniye buvuga kubaho, aho kuba mbonabucya. Ubwigenge kandi ni ubw’Umutwa, Umuhutu n’ umututsi; uko ari batatu. Umutwa ntabwo yasigajwe inyuma n’amateka nk’uko agatsiko kabivuga. Ntihagire ukomeza kwigira ntibindeba, nk’uko umwe mubatutsi aherutse kubivuga.
Umwanzuro
Abanyarwanda kugirango bashobore gushyikirana ndetse bicare bacoce urwango ruri hagati yabo, ni uko bagomba kubanza bakemera ubwoko bwabo. Buri bwoko bukaregwa amabi yabwo. Ntabwo twaba "abanyarwanda iyo haje ibyo kugabana imyanya muri Leta cg se mugusaba inguzanyo mu banki, cg se kujya mu mashuri yisumbuye n’aya kaminuza, twagera mu kwibuka hakaboneka Umututsi n’ Umuhutu ndetse n’ Umutwa! Kwita abahutu abanyarwanda bigamije kubima ijambo muri leta no mu nkiko igihe cyose bashaka kuburana ko baryamirwa, bagira bati mu Rwanda hari ivangura riruta apartheid yakozwe muri Afurika y’Epfo.
Niba twemere ko twese turi abanyarwanda. Reka twemere ko jenoside yakorewe abanyarwanda, ko itakorewe abatutsi gusa. Reka twemere ko buri wese wabuze uwe mugihe cya jenoside nawe yibuke uwe, tutitaye ku bwoko. Abahutu n’ abatwa bareke guherekeza abatutsi bagiye kwibuka. Muhagarike gushyira za maneko ku bahutu n’abatwa mwiciye ababo, mutegereje ko zibaha za raporo ko, ngo bahoze barira, baganya, hanyuma ijambo rikabacika, bagira bati: umuhungu wanjye, cg se umukobwa wanjye, cg se ababyeyi banjye bazize jenoside ya kozwe na FPR. Abatutsi benshi kandi bahekuwe na FPR. Ibyo rero ntabwo bishobora guhindurwa n’iterabwoba rya FPR, ribuza abahutu n’ abatwa kwerekana amarangamutima (emotions). Abatutsi nabo biciwe na FPR, iyo barira, ni uko baba bafite intimba ko uwabiciye ababeshya babibona. Ubya Ndi Umunyarwanda rero, ni itekenika ryambaye ubusa, tugomba kurwanya twivuye inyuma! Tukamenya ko mbere yo kuba umunyarwanda ubanza kuba umuhutu, umutwa cg se umututsi.
Kuburizamo kwibuka Nyakwigendera President Habyarimana Yuvenali waguye mu ndege taliki 06 Mata 1994 ari kumwe na President Ntaryamira Cyprien wayoboraga u Burundi muri icyo gihe, bavuye gushakira Amahoro abaturage b’ibihugu babyabo, byerekana urwango agatsiko kanga abahutu. Tugomba kumenya ko hari amateka adahindurwa. Abategetse Republika ya 1 kugeza kuya 3 ntibazahinduka. Abagejeje u Rwanda kuri Republika ntibahinduka, nk’uko igihe cy’ abami kidahinduka. Iyo mu gihugu kimwe, abaturage babana batungana agatoki, umwe ashigikiwe n’ abategetsi b’abahezanguni akumvishwa ko ingorane afite yazitewe na mugenzi we, intambara igeraho ikarota. Kwereka umwana w’umututsi w’imyaka 5 umuhutu uwo ari we, ni ukugirango nakura azamenye neza kuvangura (racism). Umwana muto w’ umuhutu nawe akura abwirwa ko ari umunyarwanda, nyamara uko buri gihe ukwezi kwa Mata kwikubisemo, amenya neza impamvu kwa runaka atajya gusabayo umuriro. Amenya ko ari UMUHUTU. None se abigize abategetsi b’u Rwanda babona ko harya abahutu ari injiji zitazi uburenganzira bwazo? Cyangwa ahubwo barahembera umuriro batazashobora kuzimya, igihe bahagurikiye rimwe bagambiriye kwisubiza agaciro mu rwababyaye? Ni ubwo ba BANGAMWABO babaye benshi, nyamara igihe ntizagera: Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwambeho. Ndangije nsaba agatsiko ngo gaturure ka nyakugira Imana n’ amafaranga. Umuntu ni nk’undi. Rubanda nyamwinshi rukubiye mo Gahutu, Gatwa na Gatutsi rurababaye, rurara ruganya.
Mbaragije Imana y’I Rwanda.
Abel Bangamwabo
Austraria.