GACACA : ukuntu FPR yashimuse Ubucamanza mu guhohotera inzirakarengane
Nshuti namwe
Mu mpapuro zometse kuri iyi nyandiko dusanze ari ngombwa kubagezaho, hari ibiganiro by'ingenzi byatanzwe n'abanyarwanda banyuranye b'impirimbanyi kuri Radio Ijwi ry'Amerika mu myaka ishize.
Ibi biganiro uko ari bibiri (2 interviews) biragaragaza imitego myinshi yatezwe n’abashimuse inkiko Gacaca bakazikoresha mu guhohotera inzirakarengane z’abahutu. Biragaragaza kandi impungenge nyinshi kandi zinyuranye Inkiko GACACA zikomeje gutera abaturage ndetse bamwe bagahunga. Ibi iganiro byahishuye amayeri n’igitugu gikabije cya FPR (Front Patriotique Rwandais) ikomeje kuniga inzego zose z’Ubucamanza.
Bamwe mu bafashe ijambo muri iki kiganiro barabizize, barafungwa.
Nimwisomere namwe ibyavuzwe muri ibyo biganiro, mubibike muri benshi kuko bizagarukwaho cyane muri « Komisiyo Vérité et Justice yo gucukumbura ibyerekeye itsembabwoko » ryakorewe abanyarwanda bo mu moko anyuranye bazize irari ry’ubutegetsi n’umukiro ubukomokaho.