Dr Niyitegeka mu rukiko kuri uyu wa mbere. Azira ko yashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda
Ni ku Iburabubasha ry’Inkiko ryaburanishijwe kuri uyu wa mbere aho umucamanza yabanje kubaza Kandida Perezida Dr Niyitegeka ufungiwe muri Gereza ya Nyanza icyatumye ahitamo kuregera urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye.
Umucamanza yifashishije ingingo ya 91 igaragaza ko urukiko rugomba kuregerwa mu gihe umuntu avuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari urukiko ruri hafi y’aho urega afungiwe ariko rukaba rufite ububasha mu guca imanza zifitanye isano n’ibyo urega (ufunzwe) afungiwe.
Dr Niyitegeka wareze umuyobozi w’iyi Gereza kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amateko, yavuze ko iri tegeko ryashyizweho muri 2013, ryaje amaze imyaka itanu afunze bityo ko hakwiye kubahirizwa itegeko ryagenderwagaho ubwo yafungwaga ryari ryashyizweho muri 2004.
Dr Niyitegeka mu itegeko ryakoreshwaga mbere mu ngingo yaryo ya 89 ryateganyaga ko Umucamanza wafashe icyemezo cyo gufunga urega (ufunze) cyangwa undi (Umucamanza) wese ukorera mu rukiko ruri hafi y’aho urega afungiwe bombi bafite ububasha bwo kuburanisha iki kirego.
Uyu mugabo uvuga ko afunze nta dosiye, yabwiye Umucamanza ko kuba baritabaje uru rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ari uko icyaha avuga ko cyamukorewe cyabaye iri tegeko ryo muri 2004 rigifite agaciro.
Agendeye ku itegeko rikuraho Inkiko Gacaca rikanagena imikemurire y’ibibazo byasizwe nazo, Dr Niyitegeka yavuze ko iri tegeko riha ububasha uru rukiko yaregeye. Ati “…Izi ni zo mpamvu zatumye twitabaza uru rukiko.”
Iyaburunga Innocent Umuyobozi wa Gereza ya Nyanza warezwe, yavuze ko urega yayobye kuko yagombaga kuregera Urukiko ruri mu karere ka Nyanza gaherereyemo Gereza afungiyemo kandi ko n’Inkiko Gacaca zagarutsweho n’urega (Dr Niyitegeka) zasoje imirimo yazo.
Iyaburunga Innocent wavugaga ko ibi ari ukugora ubuyobozi bwa gereza kandi buba bufite inshingano nyinshi, yasabye Umucamanza kohereza uru rubanza mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasama .
Ati “ …mbona nta mpamvu yo kutugenza urugendo rungana gutya, ibilometero birenga 50.”
Dr. Niyitegeka Théoneste ni umuganga mu ndwara z’abagore waje gukatirwa imyaka 15 y’igifungo ahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu nkiko Gacaca mu karere ka Muhanga.
Umwunganizi wa Dr Niyitegeka n’umukiliya we ubwo bashakaga gusubirishamo urubanza ngo kuko babonye ibimenyetso bishya bishobora kurengera Niyitegeka ngo bandikiye CNLG bayisaba dosiye, ibasubiza ko nta dosiye y’uyu mugabo ihari ahubwo ko bafite udupapuro tubiri gusa. Bityo ngo aha niho bahera bavuga ko afunze binyuranyije n’amategeko.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa mbere yari yunganiwe
Me Nkundiye John wunganira urega (Dr Niyitegeka) wifashishije ingingo ya 89 yo mu itegeko ryo muri 2004, yavuze ko Urukiko rwa Gacaca rwa Gihuma rwakatiye urega ruherereye mu murenge wa Nyamabuye bityo ko kuba bitabaje urukiko rwo muri uyu murenge nta tegeko bishe.
Me Nkundiye yavuze ko ubwo urega yasabaga gusubirishamo urubanza na bwo bitabaje uru rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ndetse ko n’ibaruha yanditswe na Komisiyo yo kurwanya Jenoside muri Gicurasi 2015 yasubizaga icyifuzo cy’urega yohererejwe w’uru rukiko aho kuba uw’urwa Busasamana.
Me Nkundiye we wifuzaga ko urubanza ruhita rujya mu mizi ndetse ko izi nkiko zose zavugwaga zifite ububasha bumwe, yagize ati “ kuba n’uwo turega yitabye nta nzitizi z’ikimubuza kuza kuburana, akaba ahibereye, iyi ntabwo ari impamvu yatuma urubanza rudakomeza.”
Ubushinjacyaha bwavugaga ko ibivugwa n’urega bidafite ishingiro, bwavuze ko urukiko rufite ububasha kuri iki kirego ari urwa Busasamana kuko ari rwo rugenwa n’itegeko rigenderwaho uyu munsi rivuga ko iki kirego gishyikirizwa Urukiko rwegereye gereza ifungiwemo urega.
Umucamanza yavzue ko azatanga umwanzuro kuwa gatatu tariki ya 09 Werurwe.
Gereza ya Nyanza (i Mpanga) ngo ni ukuyigora kuba yararegeye i Muhanga bikaba ngombwa ko izajya imuzana
Photo/M Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW