Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Inzira yo guhangura akaga Kagame Pahulo na FPR-Inkotanyi bateje abanyarwanda (Dr A. Gasarasi))

Iyi nyandiko yasohotse bwa mbere kuri TFR kw'italiki ya 05/01/2016 saa 14:33. Tuyigarutseho kubera uburemere bwayo. 

Inyandiko twagejejweho na Dr A. Gasarasi, umusomyi wa Tribune Franco-Rwandaise. Agira ati :

"Nkuko bizwi, Kagame Pahulo yaje aturutse za Bugande, aho yali yaraciye ibintu mu karere ka Toro. Byatumye abamumenye bamuha izina ry’iryitiriro rya Pilato, livuga ko ntawe yareberaga izuba.  Ubwo yali yarahageze aturutse mu Rwanda, azanywe yo n’ababyeyi be bahaje bahunze Ihinduramatwara ryasezereye mu 1959-61 Ingoma ya Cyami na Gihake yali yarimitswe n’Abanyiginya bahereye mu karere ka Gasabo.

Icyo gihe, kuko Kagame yali umwana ukomoka ku Ngoma, yakuze yiyuzuzamo umujinya wo kuzahorera ingoma yanyazwe abakurambere be, ba Kabare na Ruhinankiko bali bayishyigikiye. Yaje kwinjira mu gisilikare cya Museveni wali warahigiye gukuraho Ubutegetsi bwa Uganda batavugaga rumwe. Uwo Museveni yarahiriwe, atsinda urugamba mu 1986. Nuko Kagame ahabwa guhiga, kuboha no guhonda agafuni abatavuga rumwe na shebuja. Abikorana ubuhahara n’ubuzirampuhwe, abantu arabamara. Mu kumwikanga, shebuja Museveni amushumuliza u Rwanda, ngo agende ahakomereze amarorerwa yaramaze kugira agahomamunwa mu gihugu cya Uganda.

Inkotanyi zitera kuwa mbere k’ukwa cumi 1990, Kagame ntiyali ahari. Icyo gihe, inkotanyi za Freddy Rwigema zakoze iyo bwabaga, biba iby’ubusa, nawe ahasiga agatwe. Kandi ubwo zitera, ikibazo cy’Impunzi zitwazaga cyali kiraye kili bubonerwe umuti!

Kagame Pahulo agirwa umugaba mukuru wa FPR-Inkotanyi.

Inkotanyi zimaze gutsindwa, Museveni byamwanze mu nda. Atumiza ikitaraganya Kagame yali yarohereje muri Etazuni kwiga ubuhanga n’ubutiriganya bukoreshwa mu bu”Maneko”. Amuremera Ibitwaro, amutuma kujya kwegura urugamba rwa za Nkotanyi. Biba byorosoye uwabyukaga!

Kagame yazanye intureka, ategeka abo asanze guhindura ingendo. Amahanga bayuzuzamo ibinyoma by’uko bazaniye Abanyarwanda Demokrasi. Bimwe mu bihugu by’Ibihanganye byihutira kumukingira ikibaba, bimuha ubuvugizi, ibitwaro n’ubunararibonye, nawe abyizeza kubigezaho ku ndiri ya Zahabu, Diama n’ibindi byinshi by’agaciro biba mu karere k’Ibiyaga Bigali.

Ntibyatinze. Kagame yigaruriye igipande kinini cy’amajyaruguru y’igihugu cy’uRwanda. Aratangira, arica, araboha, akubita agafuni, imirambo aratwika, iyindi ajugunya mu nzuzi, nkuko ba Lt Ruzibiza na Majoro Furuma, bahoze mu Nkotanyi, bagiye babitangaza. Kagame n’Inkotanyi ze bakora amarorerwa muli za Byumba, Ruhengeri no mu Bagogwe. Bakwirakwiza mu gihugu hose ibikorwa by’iterabwoba. Za “Gatarina” ku nzugi, za grenades bajugunyaga mu madirishya y’amazu. Ahandi  bakitwikira umugoroba w’ijoro, bakarasa abanyapolitiki bashakaga Demokrasi nyakuri nka ba Gapsyisi, Gatabazi na Bucyana wishwe urw’agashinyaguro ku manywa y’ihangu azize ibyitso by’Inkotanyi zali zaracengejwe hose mu Rwanda. 

Kagame ahanura indege ya Prezida Juvenal Habyarimana.

Ubwo bwicanyi bwose iyo umuntu abusuzumye atuje, asanga bwali bugamije ikintu kimwe: Kurakaza abaturage kugirango basubiranemo. Nta shiti ko alibyo ntandaro ikomeye y’ubugome bwose bwakurikiye.

Kagame n’abambari be bamaze kubona ko ibikorwa byabo bitali kubyara umusaruro bifuza, bacuze umungambi mubisha wo kwica Umukuru w’Igihugu, bazi neza ko kubera ubwoba n’igihunga bali barabibye mu mitima ya Rubanda rwali rwarakijijwe n’amaguru ruhunga abo babisha, ko kwica Prezida Juvenal HABYARIMANA bizaba nko gukoza “agati mu kiguli cy’intozi”.

Jenoside yakorewe ABATUTSI mu 1994. 

Icyo gikorwa kigayitse cy’iterabwoba cy’agahomamunwa cyakulikiraga impfu nyinshi z’Abahutu b’ibikomerezwa zagiye zipangwa umusubizo na FPR-Inkotanyi, cyatumye u Rwanda rwose ruhungabana. Ubutegetsi bwa Gitutsi mu Burundi bwali bumaze igihe bumariye Abahutu baho kw’icumu. Abarokotse ari impunzi hirya no hino mu Rwanda. N’amakuru y’iyicwa rya Prezida Melchior Ndandaye w’umuhutu mu w’1993 ryali ryaraciye igihugu umugongo. Abahutu mu gihugu baradagarwa, bumva ko noneho Abatutsi bahigiye kubarimbura. Interahamwe zirahaguruka. Inkotanyi ziba zibonye icyanzu cyo kuzicengeramo. Zizuzuzamo abayoboke bazo. Zizihindura ibikoresho zihereye ku mutware wazo Kajuga Roberti wali Umututsi. Nuko Interahamwe kimwe n’abandi bagome bandi batera ubwoba rubanda, babashumuliza icyitwa Umututsi cyose, bakirega kuba “Icyitso”.

Abatutsi barahigwa, bakubitwa amahiri, abandi imipanga irabasonga, inzira-karengane nyinshi zirahatikilira.

Ku rugamba, Inkotanya zirushaho kwigarurira igihugu. Aho zinyuze hose zigenda zikubura.

Koko ntibyatinze. Amasasu na katioucha bivuga umusubizo. Abaturage bashya ubwoba, barahombora. Abapfa barapfa…abandi - bibwira ko bilinda- batora imihoro n’imipanga. Kagame aho ali aho, arabyitaza, abyoreka kuli Guvernema y’ABatazi. Ali nako, aka Makiyaveli muzima, akomeza kwohereza abambari be mu Nterahamwe ngo bongere umurego wo kumarira kw’icumu abavuka-Rwanda, noneho cyane cyane yikoma Abatutsi ngo azabonereho urwaho rwo kurega Leta y’Abatabazi, “Genocide” yateganije kuva  kera kuzagira iteme yambukiraho, ajya gufata “Ubutegetsi ku ngufu” kandi yizeye kuzabugumaho ku ruhembe rw’umuheto ubuzira-herezo.   

Kagame na FPR-Inkotanyi bigarurira Ubutegetsi bwose mu Rwanda.

Amaze kwigarurira u Rwanda rwose, aho anyuze hose ahasize amaraso atemba, imirambo iraraze mu mayira, iyindi yayowe yajyanywe gutwikirwa muli pariki y’Akagera cyanga mu mashyamba ya Nyungwe nkuko byavuzwe muli Raporo y’Umunyamerika Gersony, Kagame yashinze ibilindiro I Kigali. Abasenyeri bali i Kabgayi, aho baIi bakingiye ikibaba umubare utabalika w’impunzi z’Abanyarwanda benshi bali barakutse umutima, barahahamuwe na FPR- Inkotanyi guhera Byumba na za Kigali, yasize aboretse i Gakurazo mu kwezi kwa gatandatu 1994. Alibo Myr Visenti Nsengiyumva, Myr Thadeyo Nsengiyumva, Myr Yozefu Ruzindana na Myr Innosenti Gasabwoya n’abandi bihayeImana batabalika.

Nuko aho i Kigali, Kagame alicara ashyiraho Leta ye. Nkuko ikinyoma yagihaye intebe rugikubita, abeshya amahanga ko ashyizeho Leta y’Ubumwe. Naho ashyizeho Leta y’agahotoro n’ubwambuzi, igizwe n’abambari be yavanye muli Uganda. Demokrasi baje balirimba, bayisimbuza igitugu, ibyemezo by’ingenzi biyoborwa no gukandamiza rubanda, kurukenesha, kurucira mu maso, kurwita ibipinga n’andi mazina yose y’agasuzuguro. Imyanya y’Ubutegetsi yose barayikwiza, abana ba rubanda babasigira inconsho nazo zidafite agaciro – uretse ako bashatse kuzigenera! Nazo wazibara kandi, ugasanga zibalirwa ku ntoke! Isaranganwa ryavuzwe mu Masezerano y’Arusha barariyungurura, lisigara ali igipampara!

Amategeko yashyizweho ya kiboko

Kagame amaze gufata ubutegetsi yashyizeho amategeko ya kiboko:    

1. Ubutaka

Kera Abanyarwanda bali bazi ko umutungo w’ibanze bali bafite wali Ubutaka. Umuntu akawuragwa warakomotse ku ba Sekuruza be bali barakonze ishyamba. Akamenya ko aliwo uzamutunga, we n’umuryango we. Uwali ufite igishyanga bikamubera akarusho, kuko mu mpeshyi, yabonaga aho atabira ibijumba n’indi myaka itashoboraga guhingwa imusozi kubera ko habaga hakamuwe n’Izuba.

Ingoma ya FPR-Inkotanyi yaraje ibanza kwambura abaturage ibishyanga. Bukeye ubutaka basigaranye, ibucamo imihanda itagira aho ijya, ahandi ihashinga “Imidugudu”. Hanyuma itegeka ko imilima yose ali iya Leta. Leta aliyo ya Kagame na FPR-Inkotanyi. Ko ufite umulima wese agomba kumenya ko ali uwa FPR-Inkotanyi na Afande wayo Kagame. Ko uwo mulima ali ubukode agomba kujya atangira “UMUSORO”.

2. Ubuhinzi

FPR imaze kwigarurira ubutaka, yategetse n’ibizabuhigwamo. Kandi ibyo abaturage bategetswe guhingamo, byaba ibigori, ibirayi cyanga indi myaka, bakaba nta na kimwe bashobora gusaruramo nta ruhushya rw’abayobozi. Cyanga se uwahirahira ngo arihalikamo imbuto yishakiye, ba bayozi bakaza n’impirita nyinshi bakaranduza ya myaka.

Umusaruro wose ukagemulirwa ibigega by’abayobozi. Umuhinzi yagira ubuhahara ku myaka yejeje, akayigura ku bayobozi b’ibyo bigega, kenshi ku giciro gikubye kabili amafaranga baba baramuhaye igihe yagemuraga iyo myaka!

Ngiyo ahanini isoko y’inzara ikunze kugaragara mu baturage, iturutse ku gihingwa kimwe kitajyanye n’ibyo rubanda rwali rumenyereye kugira ibihingwa ngandura-rugo.

3. Igisilikare

Igisilikare bagikwirakwije hose. Igihugu cyose gihindurwa inkambi za gisilikare zijujubya abaturage amanywa n’ijoro, aho kubacungira umutekano. . Ngizo za DASSO impande zose, Abaturage baragiwe boshye amatungo. Kandi abayobozi b’izo ngabo zinyanyagijwe hose mu gihugu ziyobowe n’ubwoko bumwe bw’agatsiko k’ABATUTSI kihariye ibice by’ubuyobozi birenga 85%, kandi Abatutsi bose hamwe ali 14% gusa by’abatura-Rwanda.

Ibi bigasobanura ko abasilikare bumvira, bagakorera kandi bakalinda inyungu zonyine za Kagame na FPR-Inkotanyi. Niyo mpamvu batajijinganyije mu kurasa Impunzi zo mu nkambi y’I Kibeho mu w’1995. Nyuma, guhera mu w’1996 bakagaba ibitero simusiga ku mpunzi zali zarahungiye muli RD Congo, bakazikulikirana mu mashyamba, bagamije kuzitsembatsemba. Ubugome n’ubunyamaswa Inkotanyi za Kagame zabikoranye byavuzwe muli 2010 na Mapping Report ya LONI, yagize iti: Ubwicanyi nkubwo bushobora kwitwa ”JENOSIDE” bishyikilijwe Urukiko…

4. Igipolisi

N’igipolisi si shyashya, Nacyo kiyoborwa n’ako gatsiko. Rubanda ntirugira abo rwibonamo. Ibibazo rufite biraziznzikwa. Rubwirwa ngo bili kwigwa. Aho kubona ibisubizo rukeneye none, rugahora rubwirwa kuzagaruka ejo. Ejo ikazabyara ejobundi. Nayo ikazaba muti wa mperezayo…!

5. Amashuli

Amashuli yahaliwe abifite n’abacika-cumu b’Abatutsi gusa.

Wakwibaza niba Abahutu barokotse ubwicanyi bw’ Inkotanyi umugenda wose muli Ruhengeri, Byumba, Kibungo na Butare nkuko byagaragariye muli Raporo ya Roberto GERSONY, impamvu bo Ubutegetsi bwa Gitutsi budahirahira ngo nabo babite Abacika-cumu? Abatutsi se nuko bava amaraso, Abahutu bakava amazi? Nabo bagombye kwibukwa kandi ababakomokaho bagahabwa za “bourses d’etudes” kuko amafaranga y’imisoro atangwa n’ABANYARWANDA bose.

Ikindi giteye impungenge ni uko ireme ry’Uburezi ryaciwe intege. Inyigisho n’amasomo byali mu Gifransa, byategetswe giturumbuka gushyirwa mu Cyongereza. Wakwibuka ko n’abalimu ubwabo bahuguwe bya nyirarureshwa mu rulimi batigeze biga, ukibaza aho amashuli y’u Rwanda yerekeza!

Icyo kibazo gikomeye cyane gihangayikishije rubanda. Naho ku bana b’Abategetsi, cyabonewe umuti amakare. Babohereza kwiga mu mashuli akomeye yo muli za Amerika n’ I Bulayi.

Abaturage se muzaba aba nde?

6. Ubuvuzi

Kugirango Abaturage bavurwe bagomba gutanga amafaranga yo kugura mutuelle. Iyo mutuelle igurwa amafaranga 3000.00 RWF. Kuyabona ku Banyarwanda benshi ni ingora-bahizi.Ni ukuvuga ko Abanyarwanda bashobora kugera ku mavuliro ali mbarwa. N’iyo kandi bihara-haye bakayabona, kubona imiti mu mavuliro ya Leta-Ntutsi ni nka “ ya mazi make ahalirwa impfizi”!

Inzitira-mibu balirimbye, barazinyanganyije; abaturage ntibabona izifite ubudakemwa. None Malaria iravuza ubuhuha muli rubanda.

Inkingo no kurwanya cya cyago cya Sida byahaye urwaho gahunda yo gushakisha ubulinganire bw’amoko mu kubuza imbyaro no gukona abakene nyakujya – ngo barenga ibihumbi 700 – byinganjemo ab’ubwoko bw’ABAHUTU.

7. Ubukungu

Ubukungu bwihariwe n’abo mu gatsiko cyanga abafitanye agakungu n’abo.

Ibigo byinshi byali ibya Leta bweguliwe abambari b’agatsiko bo mu bwoko bw’ABATUTSI. Ngibyo ibikingi kuli Muhazi no mu Mutara. Muli Kigali hazamurwa imiturirwa ikabakaba kw’I Juru, none ubu ngo yabaye ibirangara bitagira ababikodesha cyanga ngo babikoreremo n’indi mishanga, uretse gukubura mu mihanda y’umugi, naho mu cyaro ubukene, bwaki n’icyaduka cy’amavunja byoreka abene-gihugu.

Aliko byose bazi “kubitekinika”, bakatwemeza ko Ubukungu bwiyongera hafi 7% buli mwaka. Abatabibona ngo ni abatagira amaso! Naho ubundi biragaragara ko u Rwanda rwateye imbere: Za nyakatsi zaratwitswe. Girinka yakwiriye hose! Icyerekezo 2020 kirakozwaho imitwe y’intoke!!

Bya he se byo kajya! Aho gushyira amafaranga y’igihugu mu bwubatsi bw’ibizu by’umurato bitazaturwa, cyanga kuyasesagura mu ngendo zishimisha benekuzikora, hali hakwiye gushingwa inganda zishishikaliye gucura ibyo abaturage bakenera, zigatanga akazi, cyane cyane ku basore bashomera kandi zikabyalira n’igihugu umusaruro.

8. Imibereho myiza y’Abaturage

Abaturage ntibitaweho. Ibyemezo byose babibaturaho nta nama bagishyijwe. Babagize neza neza “Ingaruzwa-muheto” zilirwa zikomera amashyi abanya-gatsiko n’abaliri kw’isonga.

Umuturage nta jambo afite. N’Umunyamakuru ugerageje kumuvugira, ntibwira batara mukubita inshuro! Umunya-politiki utalirimbye indirimbo ya FPR, bamugira aka Rwisereka wo muli Green Party baciye umutwe ku manywa y’ihangu. Cyanga se bakamwohereza kuruhukira mu gihome.

Intego nta yindi ni “Itera-bwoba” kugirango abantu bose bayoboke buhumyi!

Umuco Nyarwanda nawo wakubiswe ishoti. Hirya no hino hubatswe inzibutso zo gucuruza uduhanga n’amagufa ya rubanda bagize abatagira ababo, babanika ku gasi, ngo bamulikirwe ba “Mukera-rugendo bo mu mahanga”, aho gushyingurwa na benewabo. Na none Ikinyoma kibagira bose “ABATUTSI” kandi hali abashakashatsi berekanye ko abenshi banitswe aho ali ABAHUTU.

Niyo baba ABATUTSI kandi, kuki Uburenganzira bwa muntu butakubahilizwa kuwo aliwe wese ngo abapfuye bose bashyingurwe mu cyubahiro.

9. Ubutegetsi bwite bwa Leta

Intwaro nyamukuru ya Leta ni IKINYOMA. Ibeshya Abaturage ko ibakunda, naho icyo ikora ali ukubirukaho, ikababuza amahwemo, ikabafunga kinwa, ikabaragira nk’uragiye amatungo! Ubundi ikabanunuza imitsi, ibaca amahoro ya buli gihe, kenshi yo gushyira mu bigega bitajya bimulikirwa Abaturage.

Umuturage ugerageje kuvuga ikibazo cye, baramuzibya, byarimba bakamucumbikira muli 1930 cyanga se mu zindi nzuli zakwirakwijwe mu mpande zose z’igihugu.

10. Ubucamanza

Icya kagombye kuba Ubutabera bagihinduye Uburiganya bwo gushyigikira Ubutegtsi.

Bigeze kuli ‘GACACA’ birushaho kuba gaca-miryango. Umugabo akishisha umugore, umwana agatozwa kurega se umubyara, abaturanyi bakamburwa ibyabo ku maherere ngo aha barasahuye! Itegeko ryo gutanga ibimenyetso bifatika, likajugunywa inyuma ya Huye. Abatanga-buhamya bakaba alibo bemerwaho ukuli, kandi bizwi neza ko ali kwa kuli kwa Semuhanuka!

Noneho Ubucamanza bwose bukaba “Ijambo”rya nyirubwite wenyine, Prezida Kagame Pahulo. Utanze ikindi gitekerezo kitanyunze uziri-kw’isonga, akaregwa “Ingenga-bitekerezo ya Jenoside”, akaba yacibwa umutwe!

11. Ububanyi n’Amahanga

Kubana kw’Amahanga bishingira ku Busugire n’Ubwubahane bw’ibihugu.

Muli iyi myaka yose ishize, u Rwanda rwa Kagame rwahisemo Politiki y’ubushotoranyi na politiki yo guhigira kubura hasi no hejuru abatavugarumwe nayo bose, kabone n’abaruhungiye mu Mahanga.

Bityo Kagame n’agatsiko ke biyemeza gusuzugura no kuvogera nkana amategeko mpuza-mahanga abuza gutera ikindi gihugu.

Ni muli urwo rwego yahotoreye I Nairobi muli Kenya Seth SENDASHONGA na Theoneste Lizinde, naho Patrick Karegeya wali Maneko mukuru wa Kagame amwohererezaho Abasasa-migozi bamunigira muli Hoteli ya Johannesburg, muli Afrika yepfo yali yaramuhungiye. Hali n’abandi benshi baciliritse tutarondoye, bakesha ubuzima amahanga yamenye iyo migambi mibisha bakiyemeza kubalinda.

Za Ambassades zabaye izo guhagaralira Prezida Kagame na FPR, aho guhagaralira inyugu z’ Igihugu n’ABANYARWANDA. Byagaragaye neza ko badahagaraliye bose, ubwo mw’itora liherutse rya “Referendum-KAMARAMPAKA” bangiye Padri NAHIMANA, Umuyobozi mukuru w ISHEMA PARTY, kwinjira mu nyubako ya Ambassade I Paris, mu Bufransa, ajyanyweyo no gutora.

Ingaruka z’ibyo byose mu by’ukuli, ni ku BANYARWANDA..

12. Amatora

Itora liheruka ryongeye kwerekana ko ibyo byose ali “IKINA-MICO”.

Ubundi ITORA lidafifitse, lirangwa n’umucyo kandi liha buli wese Uburenganzira bwo kwishyira no kwizana, ni imwe mu ntwaro z’ingenzi za DEMOKRASI. Aliko kubera ubwoba, ubuhahamuke no kugirwa ingaruzwa-muheto, nta muturage watora akulikije “Umutima-nama” we. N’uwihararutswe, agatora uko abyumva, ijwi rye balinigira muli “Tekinike”yagizwe Umuco no mu mabarura.  

13. Referendum – KAMARAMPAKA yo kuli uyu 18 ukuboza 2015.

Ili tora balishushubikanyije ku buryo budasanzwe. Abaturage barababindikiranya, ntibabasobanulira iby’iryo Tegekonshinga. Babeshya Abanyamahanga ko ali Abanyarwanda bisabiye ko lihinduka. Abo muli Komisiyo Yigenga  y’Amatora batangaza nta mususu ko Kagame yatowe n’’amajwi arenga 98%.

Ngako akumiro! Ubwo Prezida Kagame aba yigize Umwami. Ingoma-Ntutsi- Nyiginya yaciwe mu Rwanda na KAMARAMPAKA yo ku wa 25 Nzeli 1961, ayishimbuje ingoma-nyega ishobora kuzatera akavuyo katigeze kabaho mu gihugu.

Inzira si  iyindi ni twe ABANYARWANDA.

Abanyarwanda nitureke kwitana ba mwana, tube abo turi bo koko. Twimenye, tube koko abo turi bo. Ni ukuvuga ko twemera ko tuli Abanyarwanda bagizwe n’amoko atatu y’ ABAHUTU, ABATUTSI n’ ABATWA. Kandi ni byo koko. Si ibyo dutazira, si n’ibyo twitirirwa.

Turetse kwigira intumva, ntitwabura no kwemera ko ali Amateka, Ibitekerezo n’Imigani nyarwanda bibibitubwira buli gihe.

Icyo tubuze ni uko UMUHUTU ashimirwa ibikorwa bye byiza ageza ku bandi BANYARWANDA nk’UMUHUTU. UMUTUTSI agashimirwa ibikorwa bye byiza ageza ku bandi BANYARWANDA nk’ UMUTUTSI. UMUTWA agashimirwa ibikorwa bye byiza ageza ku bandi BANYARWANDA nk’UMUTWA. Ntihagire uwiha Uburenganzira ubwo ali bwose bwasumba ubwa mugenzi we. Bikaba ihame kwilinda gusuzugura undi MUNYARWANDA. Ahubwo KWUBAHANA, kuko tuzi neza ko ali byo bishobora kuzatubyarira GUKUNDANA. Kandi GUKUNDANA si ukugenda tulirimba “ndagukunda… ndagukunda”, ahubwo ni ukwiyubakamo no kubaka mu bavandimwe imigambi n’imigabo yo kwitangira abandi tutizigama. Kuko ngo: Wima igihugu amaraso, inkongoro zikayanywera akamama! Bityo rero byaba ngombwa, tukaba tutatinya kumena amaraso yacu bwite, mu rugamba rwo “kwishyira no kwizana” kuli bose. Tukilinda gutatira ikili UKULI igihe cyose. Ahubwo tukavuga nka wa Mushi ko: aho kuryamira UKULI, yaryamira ubugi bwa Ntorezo!   TUGAKUNDANA nk’ABANYARWANDA basangiye kubaho, kubana no gutabarana ighe cyose bibaye ngombwa. ABANYARWANDA TWESE tugahulira ku ntego imwe yo kuzuzanya: umuhinzi, umworozi, umubumbyi, umucuzi, umusizi… buli wese agakomera ku mwuga we wo kubaka Urwatubyaye. Bityo ABANYARWANDA tukanywana IGIHANGO hagati yacu no mu mibanire yacu n’Abaturanyi bose.

Abanya-Politiki bakava mu bw’ibone no mu bwigunge bw’amashyaka yabo, bagashakira hamwe amaboko mu nshuti zo mu mahanga, bakubaka ya ntego imwe yo gukuraho igitugu, baharanira kurandurana n’imizi ibisare byose Ingoma-mpotozi ya Kagame n’abambari bayo baharabitse isura nyarwanda. Bagashyiraho ingamba n’Amategeko bizira amanyanga. Bakegera abaturage, cyane cyane ba rubanda rugufi. Bakabasobanulira, bakabigisha.

Mu mategeko bagakuramo inzitizi zose ziheza abakene mu bukene. Mu byemezo bifatwa hagashyirwa imbere igihe cyose icyasubiza ngo : Ni iki gifitiye inyungu rubanda? Bagasobanura kandi bagakingira buli gihe Uburenganzira bwa buli muntu.

IGIHANGO kigashimangirwa. ABANYARWANDA “bakishyira bakizana” mu mahoro, mu bumwe, mu butabera no mu bwuzuzanye. 

Mugire mwese UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2016.

Dr A. Gasarasi 26 12 2015". 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
C
En somme, Gasasira décrit exactement la situation de notre pays et les méfaits de Kagame et tous les oligarques de son régime. Le cas Kagame est sui generis. Il est dépourvu d'humanité élémentaire qui distingue l'homme de l'animal. En effet, aucun homme rationnel ne peut comprendre comment un être humain dit Président et Général au surplus, peut oser dire devant les Rwandais qu'il regrette de n'avoir pas fini le travail c'est-à-dire n’avoir pas exterminé tous les Hutu et Tutsi de second rang de sorte qu'il puisse diriger un pays ethniquement homogène, qui ose aller dans les écoles primaires pour terroriser les gamins Hutu de moins de dix ans en les sommant de demander pardon à leurs camarades Tutsi pour un prétendu génocide qui a été commis par leurs parents, grands-parents et arrière-grands-parents. Pour Kagame, tous les Hutu sont génétiquement génocidaires. Tous les gamins qui ont été terrorisés par lui sont tétanisés lorsqu'ils le voient à la télévision (ceux dont les parents en ont). Il a osé dire devant des millions de Rwandais qu'ils lui ont demandé d'être président à vie alors que devant ces mêmes Rwandais, il a dit publiquement qu'il respectera la constitution parce qu'il n'est pas dictateur et ne le sera jamais à l'instar de ses prédécesseurs à savoir Habyalimana et Kayibanda. Kagame est à la fois loi et justice. Il a transformé le Rwanda en patrimoine personnel. Le Rwanda lui appartient et les Rwandais sont ses sujets comme en témoigne la sommation à leur endroit afin qu'ils se présentent à leurs bureaux de vote le 18 décembre 2015 et répondre oui à sa question: sa décision de s'autoproclamer président à vie du Rwanda. Au regard de ses agissements et divagations publiques en tous genres depuis plus de vingt ans, des questions se posent: est-il mentalement normal? Que fait son conseiller spécial, Monsieur Tony Blair, pourtant chèrement payé? <br /> Quel homme qui prétend appartenir à l'humanité peut spolier des paysans rwandais, ses compatriotes et les envoyer dans la rue avec femmes et enfants en bas âge ou les réduire à l'échelle-infrahumaine? Tous les Rwandais qui s'intéressent à ce qui se passe dans notre pays ont vu des photos édifiantes des Rwandais du nord qui ont élu domicile dans les trous comme des rats avec femmes et enfants. Ces photos n'ont eu aucun effet chez Kagame qui les a nécessairement vues via les membres de sa police politique qui grouillent partout au Rwanda. Des centaines de Rwandais spoliés de leurs biens (les terres fertiles) par les oligarques du régime Kagame qui errent dans la rue comme des chiens sans maître, leur situation n'a suscité aucune compassion chez Kagame. Or, celui-ci a cyniquement osé dire que ces Rwandais lui ont demandé d'être président à vie. Il a prétendu avoir pris les armes contre le gouvernement légal du Rwanda afin de libérer les Tutsi qui étaient ligotés et vivaient dans des conditions infra-humaines. <br /> Les masques sont tombés. Son objectif était de s’emparer du pouvoir par la force, conditions impératives pour accéder aux caisses du Rwanda, sa priorité absolue. Il est dés lors raisonnable de s’interroger sur le point suivant : les Batutsi incarnés par Kagame ont pris les armes afin de s’emparer du pouvoir par la force et mettre en place un régime purement Tutsi sous la direction de Kagame et pour l’éternité. Pour ce faire, comme le rappelle Gasasira, il fallait impérativement que Kagame décapite l’opposition dans un premier temps et secondairement liquide Habyalimana. Pourquoi d’abord Gapysi, Gatabazi et Bucyana ? Parce que ces deux premiers avaient la fibre de président. Si Kagame avait d’abord liquidé le président Habyalimana, un d’eux pouvait prendre la relève avec l’appui des Rwandais. Il était dès lors stratégiquement efficace d’assassiner Habyalimana dans un second temps et ainsi créer le vide au sommet de l’Etat de sorte que le pouvoir se trouve dans la rue et le ramasser sans difficulté majeure. <br /> Le gouvernement des boutiquiers mis en place sous la direction de Kambanda, le banquier, ne pouvait sûrement pas constituer un obstacle pour Kagame quant à sa détermination de ramasser le pouvoir qui était dans la rue. Les massacres des Tutsi qui ont été qualifiés des génocide sont les conséquences inévitables de la guerre déclenchée par eux contre le Rwanda, les massacres à grande échelle des paysans du nord du Rwanda, les actes terroristes commis dans tout le pays par eux, la décapitation de l’opposition, la violation flagrante de l’Accord de Paix d’Arusha par Ka et l’assassinat du président Habyalimana par Kagame. <br /> Si les Batutsi n’avaient pas commis ses crimes irréfutables, y aurait-il eu des massacres à leur endroit de la part des Hutu ? Les Hutu ont massacré les Tutsi en réaction des crimes qui ne sont pas à prouver qui avaient été commis par les Tutsi. La vérité blesse celui qui n’a pas le courage de la regarder tout droit. Nul ne peut être victimes des conséquences de ses agissements.<br /> Il ne s’agit pas pour ma part de nier les massacres des Tutsi ou de les minimiser mais de dire la vérité telle qu’elle est irréfutablement. Sous peine d'être cynique ou d'entrer dans le club de Kagame, nul ne peut hiérarchiser les morts rwandais. Un mort est un mort et tout homem qui a une âme doit avoir la compassion élémentaire à l'endroit des morts innocents. Ce qui est inacceptable et minable est la hiérarchisation des morts rwandais et l'exhibition de leurs crânes comme des produits touristiques, le tout au mépris de la tradition séculaire des Rwandais, un Peuple qui vient du fond des âges. Sur décision de Kagame, les crânes des morts rwandais sont devenus des produits commerciaux destinés aux touristes.C'est affligeant de voir ça. Le Rwanda de Kagame est un Rwanda nouveau avec les dirigeants nouveaux dont le respect de la tradition séculaire de notre pays et la compassion humaine sont des points secondaires ou superfétatoires. Ce qui est gravissime, Kagame a maladroitement réécrit l'histoire du Rwanda. Il ignore que quel soit le pouvoir ou les moyens dont il dispose, il ne peut effacer les faits historiques. Toute manoeuvre ayant pour but de les effacer est inopérante.