Ba gashakabuhake bakomeje kwambura abaturage ubutaka bwabo babifashijwemo n'abategetsi b'u Rwanda
Ivugurura-butaka cyangwa Inyagwa-butaka na ba Gashakabuhake n'Ibikotesho byabo
Iyi nkuru tuyigejejweho na Nzirorera Tom, umusomyi wa Tribune Franco-Rwandaise i Kigali aho amariye gusoma inyandiko y'ikinyakuru Igihe.com cy'ingoma y'igitugu
Aba baherwe barimo BUFFETT ni abazwi mu bihugu bikennye mu kwambura ubutaka abaturage bashyigikiwe n'ubutegetsi bw'igitugu.
Icyo bahemba ubwo butegetsi ni ukubutangira bitugukwaha iyo ibwotamasambi no kubufasha kuburizamo ukuri gutangazwa n'abatavuga rumwe nabwo yaba amasyaka, amashyirahamwe, amadini,...
Mu mpande enye z'igihugu cy'U Rwanda, abaturage barimujwe, abandi barasemberezwa, abandi bategekwa gusenya ubuhinzi bari basanganywe ukurikije ubuto bw'u Rwanda none hadutse ba Mesiya mu Buhinzi n'Ubworozi.
Igihe FPR yateraga kuwa 1.10.1990 aba bagiranabi bitwa abagiraneza bari bayiri inyuma. Ubutaka bw'abanyarwanda bugiye kubohozwa nk'ubw'abahinde byose bikuriwe n'umicanyi wayogoje u Rwanda wagize uruhare mu matsembabantu yose yabaye mu karere k'ibiyaga bigari, na n'ubu bugikomeza.
Nzirorera Tom i Kigali.