Rwanda : Ibyo Abadepite bita "kwesa umuhigo" ni ugushoza intambara simusiga
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, bishimiye ko babashije kubahiriza ibyifuzo by’Abanyarwanda, bakabafasha gutera intambwe ishimishije ya demokarasi.
Kuwa Mbere tariki 23 Ugushyingo, nibwo Abadepite bagejejweho raporo y’inama y’Abaperezida ku bugororangingo bwakozwe na Sena, ndetse banemeza bwa nyuma umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003, mbere y’uko ugezwa muri Guverinoma.
Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga watangijwe n’abaturage bagiye bandikira Inteko Ishinga Amategeko mu myaka ishize kugeza muri Nyakanga 2015. Hari n’abandi basabye ivugururwa babinyujije mu magambo y’ubutumwa bahaga Abadepite aho bahuriraga mu nama zitandukanye no mu bihe bitandukanye.
Abo bose bifuzaga ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 yavugururwa ku birebana na manda ya Perezida wa Repubulika, bagahabwa amahirwe yo kongera kwitorera Perezida Kagame.
Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabarisa, yavuze ko ibi byagaragaje intambwe ishimishije Abanyarwanda bamaze gutera, mu kumenya icyo bashaka kibanogeye kandi gifitiye igihugu akamaro no kumenya ndetse no gukoresha neza uburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko.
Yagize ati “Ibyo bijyanye n’intego Abanyarwanda twiyemeje yo gukoresha uburenganzira bwacu ntavogerwa kandi ntavuguruzwa bwo kwihitiramo uko igihugu cyacu kigomba kuyoborwa, bijyanye n’intego twiyemeje yo kubaka Leta ishingiye kuri demokarasi kandi twishakamo ibisubizo.”
Yakomeje ashima ubwitange n’umurava byaranze abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi babunganiye ngo basohoze ubutumwa bahawe n’Abanyarwanda.
Yagize ati “Nagirango mbashimire uburyo mwakoze mutizigamye, amanywa n’ijoro mugakora na za week-end kugirango twubahirize igihe twari twarihaye cyo gukora ibyo Abanyarwanda bari badusabye. Uwo muhigo rero tukaba tuwesheje, ni intambwe duteye uyu munsi wa none.”
Mukabarisa yongeyeho ko uyu ari umurimo mwiza utazibagirana kuko ari amateka yanditswe mu gihugu cy’u Rwanda no mu Nteko Ishinga Amategeko muri rusange.
Urugendo rwo kuvugurura Itegeko Nshinga
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuguruwe ku nshuro ya Gatanu kuva ryatorwa muri 2003. Ni ubwa mbere rivuguruwe bisabwe n’abaturage baba mu gihugu n’abo hanze yacyo babinyujije mu nyandiko no mu bundi butumwa bunyuranye.
Nyuma yo kwakira ubusabe busaga miliyoni eshatu mu byiciro bitandukanye, Kuwa 14 Nyakanga imitwe y’Inteko Ishinga Amategeko yasuzumye ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kuvugura Itegeko Nshinga, yemeza ko bufite ishingiro, ifata umwanzuro wo kureba n’izindi ngingo zikwiye kuvugururwa.
Habayeho kwegera n’abandi baturage mu mirenge yose y’igihugu ngo bageze ku nteko ishinga amategeko ibyifuzo byabo ku birebana n’ivugururwa ry’ingingo ya 101, n’izindi ngingo n’uko zavugururwa.
Abadepite bigomwe ikiruhuko cy’ukwezi kwa Munani basanzwe bafata kugirango bubahirize iby’Abanyarwanda babasabye.
Kuwa 10 Kanama nyuma yo kumva ibitekerezo by’Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa.
Uyu murimo unoze Inteko Ishinga Amategeko yawufashijwe na komisiyo yashyizweho ngo iyunganire mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga. Iyi komisiyo yanunganiye inteko mu gukora imbanziriza mushinga y’Itegeko Nshinga rishya.
Dufatiye ku ntambwe 15 zaranze iki gikorwa nkuko byatangajwe na Perezida wa sena Bernard Makuza, Umushinga wo kuvugura Itegeko Nshinga uragana ku musozo dore ko ugiye gushyikirizwa Guverinoma nayo igasaba Perezida wa Repubulika gushyiraho Kamarampaka n’itariki izaberaho.
Umwihariko w’Itegeko Nshinga rivuguruye
Iri tegeko nshinga niryo rya mbere rivuguruwe ku busabe bw’Abanyarwanda. Rigizwe n’ingingo 177. Mu Itegeko Nshinga rishya hakuwemo ingingo zitagezweho, nk’izavugaga ku nkiko Gacaca.
Hanongewemo ingingo nshya zirebana no kwigira no kwishakamo ibisubizo by’Abanyarwanda. Ibindi byavuguruwe ni manda za Perezida wa Repubulika, Abasenateri na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.