Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Rwanda : Gen. Kabarebe yanenze abayobozi bahora biteguye guhunga u Rwanda
Élysée Mpirwa - izubarirashe.rw
Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe asanga amateka y’u Rwanda agaragaza ko Abanyarwanda bagiye bahunga mu bihe byashize, yatumye biba umuco ku buryo n’ubu hari abahora biteguye kwiruka.
Mu gihe u Rwanda rwizihiza Abarinzi b’Igihango, Gen. Kabarebe asanga hari ibintu byirengagizwa mu mateka y’Abanyarwanda bagiye batandukanwa n’igihugu cyabo bagahunga, bityo anenga abamaze kubigira umuco.
Ibi yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo ya munani y’Ihuriro ‘Unity Club Intwararumuri’ rihuriyemo abayobozi n’abahoze ari abayobozi hamwe n’abo bashakanye.
Dore uko igitekerezo cye giteye mu magambo ye bwite:
Mu mateka y’Abanyarwanda igihango cyashingiraga ku muryango n’igihugu, abantu bakibona mu gihugu. Amateka y’igihugu cyacu ni ibyo yasenye burundu arabishwanyaguza umuryango ucikamo ibice.
Buriya abakoloni baza muri Afurika yose, u Rwanda rwagizweho ingaruka n’ikintu gikomeye. Aho abandi bubakaga ubukungu nko muri Uganda, Tanzania, Kenya no muri Kongo, u Rwanda rwafatwaga nk’uruvanwamo abakozi.
Ariya makawa yose mujya mwumva y’igihe cy’ubukoloni na nyuma y’aho, ibyayi byose buriya byahinzwe n’Abanyarwanda bambuka imipaka bajya gupagasa, nta kintu kiri gutera imbere hano. Ubwo ni igihugu kigenda, ni umuco utakara, ni cya gihango gicika.
Ibyayi byo muri Kenya, n’ubu Abanyarwanda bariyo uragenda ukahabasanga. Muri Katanga hari Abanyarwanda buzuye akarere kamwe bagiye gucukura kopa, no muri Tanzania ni uko.
Ni ukuvuga ko muri icyo gihe cyose, aho ubukungu buri kuzamuka mu karere dutuyemo, u Rwanda rwo ruratanga abaturage barwo.
Abo bantu bose iyo bagiye iyo igihango kirashwanyagurika. Igihugu ubwacyo kigashwanyagurika, ntabwo kiba gisigayeho.
Tekereza umuntu wagiye agakurira i Burundi, buri gitondo akajya mu ishuri akaririmba “Burundi bwacu…”. Undi ari muri Kongo ni ho yavukiye, akabyuka akajya ku murongo akaririmba “Debout Congolais…” si umunyarwanda si Umunyekongo, nta gihugu afite. Undi ari hakurya hariya muri Uganda araririmba “Oh Uganda May God uphold thee…” ugakura ari ibyo urimo u Rwanda ntaho rugaragara.
Abanyarwanda bari iyo, ntibazi icyo bari cyo baratakaye kubera ayo mateka yose.
Nyuma ya 94 rero izi mbaraga zihari ni ibintu bijyanye no gusana igihugu, ni na yo mpamvu muri izi ngaruka zose First Lady yatubwiye mu ijambo rye (ubwo yafunguraga inama ya Unity Club), ibintu bimwe urabibona ukabona hari aho bihuriye na byo.
Ndatanga urugero iyo umuntu akoze amakosa ari umuyobozi, ari Minisitiri cyangwa ari umudiregiteri ari ahantu agakora amakosa abizi neza ko agira ingaruka akanamenya ko anagira ibihano, ariko we iturufu ye ikaba ngo mu gitondo ndiruka, ndahunga igihugu. Ni ukuvuga ko kubera iyo phenomenon yo guhunga yagiye mu bantu, bigera aho bikaba umuco.
Kuko nta kimuhuza n’igihugu cye, umuntu akaba ari aho ari on his/her marks yiteguye kwirukanka. Kuko guhunga byabaye umuco. Kuki byoroshye ku munyarwanda guhunga kubera ko yakoze amakosa, umunyekongo ntahunge, umutanzaniya ntahunge, umugande ntahunge kuko aguma mu gihugu cye yakora amakosa agahanwa.
Ariko twebwe no muri iyi myaka yose yashize, umuntu icyo akoze cyose yumva igisubizo ari uguhunga. Kubera iki? Nta kimuhuza n’igihugu cye, cyarashwanyaguritse, abifata nk’ibyoroshye cyane bityo guhunga ni igisubizo...
 
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
bahunga kubera ko baziko ntabutabera babona nibagumaho ntamunyarwanda numwe wifuza kubimpunzi.