Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

IGISOBANURO CY'URUPFU

 

Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi (4)

Aliko rutubera inzira, inzira igana icyiza kiruta ibindi

~~~~~~~~~~

Urupfu niwo muryango ugana Imana nyirubuzima

Aliko kugira ngo uwo muryango ukinguke hagomba ijwi ry’Imana

Mu kinyarwanda gupfa ni ukwitaba Imana (3)

~~~~~~~~~~

Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi (2)

Aliko rutubera inzira, inzira igana icyiza kiruta ibindi

~~~~~~~~~~

Nta rupfu rwiza rubaho

Byaba génocide cyangwa intambara

Uwishwe n’abihorera

Uwazize impanuka cyangwa se uwazize indwara

Abo bavandimwe aho bicaye baradusabira (3)

~~~~~~~~~~

Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi (2)

Aliko rutubera inzira, inzira igana icyiza kiruta ibindi

~~~~~~~~~~

Génocide yangize imfubyi, aliko ntikanyibagize abandi bantu

Nabo bababaye bazize urugomo rutiswe génocide

Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira

Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabakomeza

Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabazirikana

~~~~~~~~~~

Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi (2)

Aliko rutubera inzira, inzira igana icyiza kiruta ibindi

~~~~~~~~~~

Ishema n’urukundo byanjye sibyo mvana mu  buzima bw’aha munsi

Sinibyo mvana mu bintu, ahubwo mfite ishema ry’ubumuntu

Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu (3)

~~~~~~~~~~

Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi (2)

Aliko rutubera inzira, inzira igana icyiza kiruta ibindi

~~~~~~~~~~

Iyo myumvire yo gucungurwa niko kabando kanjye ku rugendo

Nayivomye mu kwemera mfitiye Yezu Kristu

Ubwo bukristu nibwo bwunganiye ubunyarwanda (3)

~~~~~~~~~~

Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi (2)

Aliko rutubera inzira, inzira igana icyiza kiruta ibindi

~~~~~~~~~~

Urupfu rwunga abantu n’Imana yabahanze

Bakaba mu rukundo rwuzuye rwaa Data

Urwo rukundo nicyo cyanga cy’ubuzima bwanjye

Urwo rukundo ni yo mizero y’ubugingo

Urwo rukundo nicyo cyerekezo cy’ubuzima-hame

~~~~~~~~~~

Urupfu nicyo kibi kiruta ibindi (2)

Aliko rutubera inzira, inzira igana icyiza kiruta ibindi

~~~~~~~~~~

Igisobanuro cy'urupfu, indirimbo yigisha kwibuka bose

Kizito Mihigo na bagenzi be basomerwa urubanza

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article