Joe Ntezirizaza a partagé la vidéo de Twagiramungu Faustin .
AMA G na Bruce Melody baragira bati "Twarayarangije"
Muri iyi ndirimbo murabyumva neza ibibazo by'urubyiruko rwinshi rwarangije rutagira akazi.
Icyo babura gusa ni uburambe kukazi. Leta y'u Rwanda nta ngufu ishyira mu gukemura iki kibazo. Kuvuga gusa ngo urubyiruko rwihangire imirimo ntago bihagije.
Mu gihe urubyiruko rutazagira akazi ngo rwubake u Rwanda, hazaba ingaruka nyinshi cyane zizavamo imvuru, imico mibi n'uburara Leta itazashobora gukumira.
Leta ifite ubushobozi bwo kubonera uru rubyiruko uburambe rubura ngo rukore akazi:
1. Stages: abanyeshuri bagombye kurangiza barakoze ama stages kuburyo rumenya uko akazi gakorwa, rukamenyana n'abakoresha, ndetse rukagira references barusaba mu kwaka akazi.
Ibi byagabanya imisoro leta ica ibigo by'ubucuruzi naza serivisi biba byakoresheje abanyeshuri.
2. Ikigega cya entrepreneurship: Leta ikwiye gushyiraho ikigega gifasha abihimbira imirimo.
3. Gusaranganya umutungo: Leta ishinzwe gusaranganya umutungo w'igihugu kubaturage bacyo mu gufasha abishyira hamwe bakiteza imbere. Mugihe amafaranga aguma mu mifuka y'agatsiko, economy y'igihugu ntigenda neza. Niyo mpamvu ubukene ari bwinshi mu Rwanda.
Leta ya FPR, ikoresha amafaranga y'abanyarwanda, iyashyira mu bikorwa byungura agatsiko gusa:
- kuriha abantu hanze ngo bitabire za Rwanda day,
- Ingendo nyinshi zidafite agaciro Kagame akorera hanze, amahoteri na security bigendana nabyo,
- amafaranga atangwa hanze kugirango isura y'u Rwanda igaragare neza bahisha ibinyoma, n'ibindi n'ibindi.
RDI Rwanda rwiza yiyemeje gusaranganya umutungo m'ukuri, mu mahoro no m'ukwishyira ukizana. Amagambo agendana n'ibikorwa.
Murabisanga muri Manifesto : http://issuu.com/rdi-rwandarwi …/…/rdi-rwanda_rwiza_manifesto
Facebook: www.facebook.com/RDIRwandaRwizaParty
TWAGIRAMUNGU FAUSTIN
PEREZIDA WA RDI-RWANDA RWIZA
France-Rwanda : passe d'armes entre le PS français et le régime de Kigali
Prezida wa Tanzaniya Nyakubahwa Jakaya Kikwete yatangaje ko avuye ku butegetsi afite umunezero mwinshi cyane