Impinduka zitunguranye mu buyobozi bwo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2015 habaye impinduka mu myanya imwe n’imwe y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu.
Itangazo ryashyizweho Umukono n’Umuvugizi w’Ingabo Brig Gen Joseph Nzabamwita rigaragaza ko ibi byakozwe n’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, hisunzwe ububasha ahabwa n’amategeko.
Abasirikare basanzwe mu buyobozi bukuru bw’ingabo bagumye mu myanya yabo, abayinduriwe bo bakaba ari aba bakurikira:
Brig Gen Charles Karamba yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, umwanya asimbuyeho Brig Gen Demali. Brig Gen Charles Karamba yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama (RDF /SCSC - Senior Command and Staff College). Mu gihe cy’urugamba, Charles Karamba yari akuriye ubutasi muri Batayo ya 3 y’abasirikare 600 ba FPR bari bakambitse mu Ngoro Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo (CND)
Maj Gen Jean Bosco Kazura, yagizwe Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF / SCSC). Maj Gen Kazura amenyerewe mu bikorwa by’ubuyobozi mu gisirikare, yahoze ari Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu mu birebana n’Igisirikare, yabaye umugaba wumgirije w’Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe i Darfur muri Sudani, yabaye kandi Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mali (MINUSMA - Mission multidimensionnelle intégrée des Nations unies pour la stabilisation au Mali )
Maj Gen Richard Rutatina yagizwe Umuyobozi Mushya wa J2 (Benshi bita DMI – Directorate of Military Intelligence), Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare. Imirimo y’ubutasi si mishya kuri we, kuko yigeze kuyobora Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubutasi n’Umutekano (NISS). Maj Gen Richard Rutatina yigeze kandi kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano n’Ubwirinzi (Secutiry & Defence).
Brig Gen Innocent Kabandana yagizwe Umuyobozi w’Umutwe wihariye w’Ingabo zidasanzwe (SOF - Special Operations Force). Brig Gen Innocent Kabandana yari Umujyanama wihariye mu by’Umutekano (Defense Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Col Vincent Nyakarundi yagizwe Umujyanama wihariye mu bya Gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda i Washington D.C, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uretse kuba yaragaragaye mu butumwa bw’Ingabo Nyafurika zibungabunga amahoro n’umutekano, Col Vincent Nyakarundi yahoze ari Umujyanama uhagarariye Inyungu z’u Rwanda mu bya Gisirikare mu butumwa buhoraho mu Muryango w’Abibumbye.
Lt Colonel Raoul Bazatoha yagizwe (wazamuwe mu ntera avanywe ku ipete rya Major) yagizwe Umujyanama uhagarariye inyungu z’u Rwanda mu bya Gisirikare i New York mu Muryango w’Abibumbye (Defence Advisor, Rwanda Permanent Mission at UN)
Brig Gen Joseph Demali na Lt Col Rutagengwa Franco bo bagizwe abayobozi mu biro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Brig Gen Joseph Demali yari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere naho Lt Col Franco Rutagengwa yari Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, (DMI).
Impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (Etat-Major Général) zaherukaga kubaho kuwa 22 Kamena 2013, nazo zakurikiraga izari zabayeho kuwa 18 Nyakanga 2012, nazo zari zabanjirijwe n’izabayeho kuwa 10 Mata 2010.
NTWALI John Williams
intwarane@gmail.com
Twitter: @ intwarane