Fondation Ibukabose-Rengerabose yamaganye ibinyoma bipfundikiye muli gahunda ya "Ndi umunyarwanda"
Pages
Catégories
Newsletter
Liens
Publié par La Tribune Franco-Rwandaise
Nkuko tubisoma mu nyandiko yiswe “Ndi Umunyarwanda drive to focus on youth” yanditswe na Eugene Kwibuka mu kinyamakuru The NewTimes, ingoma ya FPR igiye kwongeza umurego mu gukwirakwiza ya gahunda yayo y’ibinyoma, ihereye mu rubyiruko rutuye mu mahanga.
Twibukiranye : Mu nama yabereye i Buruseli, taliki ya 14 Ukuboza 2013, amashyirahamwe nyarwanda n’amashyaka ya politike atavuga rumwe n’ingoma ya FPR, bamaganye gahunda ya Ndi umunyarwanda yari imaze gutangazwa no gutangizwa ku mugaragaro mu Rwanda. Twibutse ko mu nama mbwirwa-ruhame bakoresheje hirya no hino mu Rwanda, prezida wa Republika n’abafasha be bikomye ubwoko bw’abahutu bavuga ko umuhutu wese yagize uruhari muli jenoside y’abatutsi. Bavuga ko n’abana b'abahutu bavutse nyuma ya jenoside bagomba gusaba imbabazi kubera ko jenoside yaba yarakozwe mw’izina ry’ubwoko bavukamo.
Fondation Ibukabose-Rengerabose yanenze kandi yagaye ayo magambo arangwa n’ivanguramoko ryibasira rikanatoteza igice kinini cy’Abanyarwanda, bazira ubwoko bwabo, kandi bizwi neza ko icyaha ali gatozi.
Kimwe n’abandi bareba kure, twasabye ko gahunda ya Ndi umunyarwanda yahagarikwa, ikabanza ikigwa bihagije mbere yo kuyikwirakwiza kandi bigaragara ko itanya Abanyarwanda aho kubunga.
______________________________________________
"Abanyarwanda ntibakeneye guhora bigishwa cyangwa bibutswa ko ari abana b'u Rwanda"
______________________________________________
Abanyarwanda bariyizi, ntibakeneye kubyigishwa cyangwa kubyibutswa. Iryo shema buri munyarwanda aryiyumvamo. Nyamara gahunda ya Ndi umunyarwanda ya Kagame ntizagira umusaruro wo kwunga Abanyarwanda mu gihe ishingiye ku kinyoma n'ivanguramoko.
Nta musaruro uzayivamo mu gihe Abanyarwanda bamwe baciwe mu mihango yo kwibuka ababo, bakavutswa n’uburenganzira bwo kurenganurwa mu butabera.
Kuba barashimangiye aya mahame Fondation Ibukabose-Rengerabose itahwemye kwibutsa kuva kera, nibyo byajyanye Victoire Ingabire Umuhoza na Kizito Mihigo mu buroko.
______________________________________________
"Ubutegetsi bwihariwe n'indobanure ntibushobora kuzana ubumwe, amahoro na demokrasi mu Rwanda"
______________________________________________
Nta musaruro uzava muri gahunda ya Ndi umunyarwanda mu gihe ingoma ya Kagame iririmba ko nta moko akiba mu Rwanda kandi ubutegetsi bwose buri mu maboko ya Kagame n'agatsiko ke k'indobanure zo mu bwoko bumwe nkuko byakorwaga muli Africa y'epfo mu gihe cya apartheid.
Iyo politike y’indobanure igaragarira cyane cyane mu bagize inzego z'ubuyobozi bw'igisirikare, iz'igipolisi n'iza services zo kuneka Abanyarwanda, aho imyanya yose yihariwe n'agatsiko gato k'ubwoko bumwe. Nyamara Leta y’u Rwanda ikihandagaza ngo nta moko abaho. Gukeka ko Abanyarwanda bemera icyo kinyoma ni ukubafata nk’ibicucu.
Abahezwa muri izo nzego ni Abatwa, Abahutu n'Abatutsi babaga mu Rwanda mbere yuko FPR ifata ubutegersi ku ngufu. Abanyarwanda barabibona bakicecekera kubera iterabwoba ribahoza ku nkeke.
Politike nkiyi y’indobanure ntishobora gutuma abanyarwanda bose bibona mu bayobozi, nta nubwo ishobora kwubaka amahoro arambye n’ubumwe busesuye. Demokrasi yo nta no kwirirwa tuyivuga.
______________________________________________
"Kuba Umutwa, Umututsi, Umuhutu nti biteye isoni, si umuvumo wazanywe n'abazungu ahubwo ni umurage w'abasokuruza bacu"
______________________________________________
Umuti nta wundi uretse gusezerera umuco w’ikinyoma wamunze ubutegetsi bw’u Rwanda kuva kera, ikinyoma kigasimburwa no kuvugisha ukuri. Uko kuri kujyanye no kwemera ko amoko yahozeho kandi abaho mu Rwanda, ko kuba Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa bidateye isoni, ko atali icyaha cyangwa umuvumo wazanywe n'abazungu, ko ahubwo ali impano y'Imana, ko nubwo amateka yacu atabaye meza mu binyejana byahise, Abanyarwanda bakomoka mu moko y'inyabutatu, hiyongereyeho n'abana babyaranye. Ibyo bigomba gusobanuka neza nta kubica ku ruhande. Abanyarwanda bagomba kwigira hamwe umuti watuma amoko twarazwe n'abasokuruza bacu ahinduka inyuzuzanyo aho kuba impamvu y'intambara z'urudaca.
______________________________________________
"Amoko yose arareshya kandi agomba gufatanya kuyobora igihugu mu buryo bwumvikanyweho, muli demokrasi isesuye"
______________________________________________
Nitumara kubonera hamwe umuti watuma Abanyarwanda b’amoko yose n'ingeri zose bumva ko u Rwanda ari urwabo kimwe, ko ubuzima bwabo bufite agaciro kamwe, ko bareshya imbere y’amategeko, ko ntabavukiye gutegeka abandi, ko ahubwo amoko yose agomba gufatanya (participation) kuyobora igihugu mu buryo bushingiye ku bwumvikane (consensus) no kuli demokrasi, icyo gihe Ndi umunyarwanda izaba isobanutse. Ngaho aho Fondation Ibukabose Rengerabose ihagaze kuli gahunda ya Ndi umunyarwanda no ku kibazo cy’amoko.
I Paris mu Bufransa, taliki ya 31/10/2015