Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Paris taliki ya 1 Nyakanga 2015

 

Ku Muvandimwe Maitre Bernard Ntaganda, 

Umuyobozi mukuru wa PS IMBERAKURI

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE wishimiye kukugezaho indamutso y’ubwigenge, ubumwe, demokrasi isesuye n’amahoro hagati y’abanyarwanda.

Tuboneyeho umwanya wo kukumenyesha ko dushyigikiye ubutwari n'ubushishozi ugaragaza, urukundo no guharanira ukuli, demokrasi n'imibereho myiza y'abanyarwanda.

IBUKABOSE-RENGERABOSE irasaba amashyaka yose na sosiyete sivile bikorera mu mahanga kwisuganya bagashyigikira  amashyaka na sosiyete sivile bikorera mu Rwanda, cyane cyane mu mushinga w'URWEGO RWO KWUNGURANA IBITEKEREZO (cadre de concertation) amashyaka atavuga rumwe na Leta yagombaga gutangiza uyu munsi, i Kigali.

Amashyaka akorera mu Rwanda akomeje kugaragaza ubutwari budasanzwe kuko aliyo arwana intambara ya buli munsi kugira ngo idukize Leta ndyabantu (didacture carnassière), tutirengagije na none ibikorwa bikomeye by'amashyaka na sosiyete sivile bikorera mu buhungiro.

Turamagana byimazeyo itotezwa rya Maître Ntaganda na bagenzi be bakomeje kubuzwa ubuhumekero na Leta y'u Rwanda, kandi bakoresha uburyo buhuje n'amategeko arengera ubwigenge no kwishyira ukizana kw'ikiremwamuntu.

Kwisuganya no guhuriza hamwe ibikorwa nibyo bizadufasha kwikiza igitugu cy'ingoma ndyabantu iyobora u Rwanda.

IBUKABOSE-RENGRABOSE Mémoire et Justice pour tous 

************************

Ubutumwa Maître Ntaganda yagejeje ku nshuti ze uyu munsi

"NYUMA YO GUHAMAGARWA GUHATWA IBIBAZO NA CID UBU NSOHOTSEYO AMAHORO

Nk'uko benshi bari babizi ko uyu munsi aribwo hari gutangazwa imbere y'abanyarwanda ihuriro ry'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali,ngirango abenshi mwamenye neza ko abarigize bahamagawe kwitaba inzego zishinzwe iperereza mu Rwanda

Nejejwe no gutangariza abanyarwanda bose ko nk'uko navuze ko igihe cyo gukama imbogo kigeze ninako nkomeje gushimangira ko ntawe uzantera ubwoba mu rugamba natangiye rwo guharanira impinduka mu rwatubyaye,

Uyu munsi rero nitabye nemye kandi ubu nibwo ngeze murugo,nkomeje kwizeza abaharanira impinduka bose ko ntateze na rimwe kwihadika amatugunguru mu mahina yarwo kandi tuzaharanira impinduka kugeza ibonetse kuko twiyemeje no gupfa umwanya wo gufungwa.

Nimpuguka neza ndababwira neza ibibibazo nahatwaga.

Mugire umunsi mwiza w'ubwigenge

Bikorewe I Kigali kuwa 1 Nyakanga 2015

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri

Me NTAGANDA Bernard"

Ubutumwa umuryango Ibukabose-Rengerabose wagejeje kuli Maître Bernard Ntaganda ukomeje gutotezwa n'ingoma ya Paul Kagame.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article