MURI KAMINUZA ZA ULK GISENYI NA INES RUHENGERI NGO HABA HARATORAGUWE INYANDIKO ZAMAGANA MANDA YA 3 YA KAGAME
imirasire.com
Mu mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2015, mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri (Institute of Applied Sciences) no muri kaminuza yigenga ya Kigali ULK, hatoraguwe inyandiko zamagana manda ya gatatu ya Perezida Paul Kagame.
Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bumaze kwemeza amakuru y’inyandiko idasinyeho (Tract) ko yatoraguwe n’abanyeshuri ikaza gufatwa na Bienvenu umunyeshuri uhagarariye abandi, na we akayishyikiriza ubuyobozi bw’ishuri.
Prosper Ziganibuga, umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri INES-Ruhengeri yagize ati “Mu kanya saa moya na 45 abanyeshuri batoraguye inyandiko izwi nka tract, ihita ifatwa n’uhagarariye abanyeshuri itaragera mu kigo hose.”
Twamubajije amagambo yari yanditse muri iyo tract atubwira ko atabashije kuyamenya kuko inzego zishinzwe umutekano zahise ziyijyana ariko zikavuga ko iyo nyandiko ngo yanditswe n’abasanzwe basebya u Rwanda.
Si aha gusa hatoraguwe tract, kuko no muri kaminuza yigenga ya Kigali ULK ishami rya Gisenyi hatoraguwe tract mu gihe cya saa kumi z’umugoroba.
Umuyobozi wa ULK ishami rya Gisenyi Dr Cyeye, yahamije ko inyandiko itariho umukono yatoraguwe n’abanyeshuri ariko ngo nta mwanya wo gutanga amakuru afite kuko twamuvugishije arimo kwigisha. Nyuma twagerageje kumuvugisha telefoni ye ntiyacamo.
Umwe mu banyeshuri twaganiriye yavuze ko iyo tract yatoraguwe muri ULK, yarimo ubutumwa bugenewe urubyiruko n’abanyeshuri.
Yagize ati “Iyo nyandiko yatangiraga yerekana ko perezida Kagame yayoboye imyaka 5 RPF-Inkotanyi igifata ubutegetsi, akaza kuyobora imyaka 4 nyuma ya Bizimungu, mu myaka 23 amaze ku butegetsi akaba ntacyo yagejeje ku rubyiruko.”
Undi munyeshuri wavuze ko yisomeye iyo nyandiko yavuze ko ngo abanyamuryango ba RFP-Inkotanyi ko nta mwisanzure bahabwa, ikindi kandi gahunda z’ubudehe n’ingando bikorwa ngo nta mumaro bifitiye abanyarwanda.
Iyo nyandiko kandi ngo yagaragazaga ko ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda ntaho ritandukaniye n’ayandi nka MRND na CDR yayoboraga mbere ya jenoside yakorewe abatutsi nk’uko iyi nkuru dukesha mugenzi wacu ukorera ikinyamakuru cya hano mu Rwanda ikomeza ivuga.
Umwe mu bayobozi ba kaminuza yigenga ya Kigali ULK, batubwiye ko ngo iyo nyandiko yasabaga amadini n’amashyaka guhagurukira hamwe bakamagana manda ya 3 kuko ngo nta cyiza RPF yakoze kuva yagera ku butegetsi.
Izi nyandiko zishishikariza urubyiruko, abanyeshuri, amadini n’amatorero kwamagana manda ya gatatu ya perezida Kagame, zigaragaye nyuma yaho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2015, perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatila Mukabalisa yakiriye amabaruwa y’abasaba ivugurwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101, barenga miliyoni ebyiri.
Emmanuel Nsabimana - imirasire.com