I BRUSELI TALIKI YA 6/6/2015 : MISA YO KWIBUKA NO GUSABIRA ABAYOBOZI BA KILIZIYA GATOLIKA N'UMWANA RICHARD SHEJA BICIWE I GAKURAZO KW’ITALIKI YA 5/6/1994
I Bruseli taliki ya 6/6/2015
Hazabera Misa yo kwibuka no gusabira abayobozi ba Kiliziya gatolika, n'umwana Richard Sheja, biciwe i Gakurazo
kw'italiki ya 5/6/1994
Imiryango nyarwanda irengera ikiremwamuntu, yifatanyije n’umuryango wa Mme Espérance Mukashema, ibatumiye mu Misa yo kwibuka no gusabira abasenyeri, abapadiri, abafurere, n’umwana Richard Sheja, biciwe i Gakurazo kw’italiki ya 5/6/1994. Hashize imyaka 21 iryo shyano ribaye.
Misa izabera i Bruseli mu Bubiligi, ku wa gatandatu taliki ya 6/6/2015 guhera saa saba n’igice (13h30’), kuli adresse ikulikira :
Eglise Saint Albert
Rue Victor Hugo 147
1030 Bruxelles (Schaerbeek)
Izasomwa na Musenyeri Linguyeneza Vénuste, ali nawe wasomye Misa yo gushyingura ba nyakwigendera muli 1994.
Nyuma ya Misa, abashyitsi bazahurira mu nzu yabiteganyirijwe. Tuzaze tuli benshi kwifatanya n’imiryango y’izo nzirakarengane, na Kiliziya Gatolika, no gusabira abandi banyarwanda bose bazize ubwicanyi ndengakamere mu Rwanda no mu bindi bihugu by’isi.
*********************
Misa yasabwe n'aba bakulikira :
- Mme Espérance Mukashema, mama wa Nyakwigendera Richard Sheja
CLIIR (Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda)
- FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE (Mémoire et Justice pour tous)
- CPCH (Centre de prévention des crimes contre l’humanité)
- CORWABEL (Communauté des Ressortissants Rwandais en Belgique)
- HOTEL RWANDA RUSESABAGINA FOUNDATION
*********************
Contacts : + 32 487 616 651 / +33 659 222 780/ +31.113.350.254
Kanda ahakulikira usome itangazo rya PDF ITANGAZO_Misa_Gakurazo 06 06 2015.pdf