AMASHYIRAHAMWE YA SOSIYETE SIVILE N'AMASHYAKA YA OPPOSITION NYARWANDA AKORERA MU BUHUNGIRO ARAMAGANA MANDA YA GATATU YA PREZIDA PAUL KAGAME
Mu rwego rwo kwungurana ibitekerezo ku bibazo u Rwanda n'abanyarwanda bahura nabyo muri iki gihe, amashyirahamwe ya sosiyete sivile nyarwanda n’amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya FPR-Inkotanyi, yahuriye i Paris mu Bufransa, taliki ya 2 Gicurasi 2015, yiga ikibazo cya manda ya gatatu prezida Paul Kagame ashaka kwiha ku ngufu.
Abari mu nama y’i Paris bafashe imyanzuro ikurikira :
______________________________________________
IHINDAGURA RY'ITEGEKO-NSHINGA NI IKINAMICO RYO KURANGAZA ABANYARWANDA
______________________________________________
1. Nk’uko bigaragazwa n’impaka z’ikinamico zikoreshwa n’ishyaka FPR-Inkotanyi n’andi mashyaka akorera mu kwaha kwayo mu rwego rwa Forum y’amashyaka, abari mu nama y’i Paris basanze Prezida Paul Kagame na FPR bashaka kurangaza abanyarwanda kugira ngo bababuze gutekereza no guharanira uburyo bwiza bwo kuzana Demokarasi mu Rwanda.
___________________________________________________________
AMASHYAKA YA OPPOSITION NA SOSIYETE SIVILE BAZAKORA IBISHOBOKA BYOSE, KU BURYO BWOSE, KUGIRA NGO BABOHOZE URUBUGA RWA POLITIQUE (ESPACE POLITIQUE, POLITICAL SPACE) ISHYAKA RYA GISILIKARI RYA FPR-INKOTANYI RYAHINDUYE AKARIMA KARYO
____________________________________________________________
2. Abanyarwanda n’amahanga bazi ko ingoma ya FPR-Inkotanyi irangwa no kugundira ubutegetsi, gutegekesha igitugu, gukandamiza abaturage, kwivanga mu bucamanza, kwima ubuhumekero itangazamakuru, guhohotera uburenganzira bw'ikiremwa-muntu, kunigana ijambo abatavuga rumwe n'ubutegetsi no kubahoza mu buroko, gukurikirana mu mahanga impunzi n’abatavuga rumwe na Leta, bakabatoteza, byarimba bakabicirayo nk’uko byagaragaye kenshi.
3. Abari mu nama basabye abaharanira Demokrasi mu Rwanda bose ko batagomba kurangazwa n’induru ndende yibanda gusa ku ihindurwa ry’ingingo imwe y’Itegeko-nshinga Kagame yishyiriyeho hagamijwe kugira ngo azategeke u Rwanda bitagira iherezo, ko ahubwo amashyaka n'amashyirahamwe agomba gukaza umurego mu gukora ibishoboka byose kugira ngo babohoze urubuga rwa politique (espace politique, political space) rwikubiwe n’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi.
4. Niyo mpamvu, mu gihe hategerejwe amatora ya Perezida wa Repubulika mushya mu mwaka w’i 2017, imiryango n’amashyaka yateraniye mu nama y’i Paris yiyemeje kwibanda ku byihutirwa kugira ngo u Rwanda rugere kuli Demokrasi isesuye, mu bwigenge, mu bwisanzure, mu kwishyira ukizana, mu bwubahane. U Rwanda rugomba kugira inzego z’ubuyobozi zihuza abanyarwanda aho kubateranya no kubatanya, inzego z’ubutegetsi abanyarwanda bose bibonamo nta vangura cyangwa ubwironde ubwo aribwo bwose.
_____________________________________________
PREZIDA PAUL KAGAME AGOMBA GUTANGAZA KU MUGARAGARO KO ATAZIYAMAMAZA NYUMA YA MANDA YE IZARANGIRA MULI 2017
_____________________________________________
5. Kugira ngo Demokarasi isesuye izagerweho mu mucyo, hatagombye kumeneka amaraso nk’uko bigaragara muli iki gihe mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika, abari bateraniye mu nama y’i Paris basanze hari ibyemezo by’ibanze kandi bidakuka bigomba gufatwa mu bwumvikane hagati ya Leta iyobowe na Paul Kagame, sosiyete sivile, n’amashyaka ya politike y’abatavuga rumwe na FPR.
6. Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi yamaganye bikomeye ihindagura ry’ingingo ya 101 y’Itegeko-Nshinga ryo mu 2003 ibuza perezida Paul Kagame kwongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
7. Aho kurangaza abanyarwanda mu ihinduka ry’ingingo imwe y’Itegeko-Nshinga imubuza kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame na Leta ayobora bagomba gufungura urubuga rwa politike kugira ngo ejo u Rwanda rutazasubira mu ntambara kubera ubutegetsi bubi bushingiye ku iterabwoba, ivanguramoko, n’ikandamizwa rya rubanda.
8. Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi barasaba bihanukiriye Perezida Paul Kagame gutangaza bidakuka kandi ku mugaragaro ko atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Republika nyuma ya manda ye ya kabiri azarangiza mu mwaka wa 2017.
____________________________________________
FORUM Y'AMASHYAKA IGOMBA KUVAHO BYIHUTIRWA
____________________________________________
9. Kugira ngo urubuga rwa politique rubere bose, ntihagire umwenegihugu wongera kubaho yububa, Forum y’amashyaka ishyirwaho n’ingingo ya 56 y’Itegeko-Nshinga igomba kuvaho byihutirwa kuko itonesha FPR ikabuza andi mashyaka ubuhumekero n’ubwinyagamburiro. Igomba kuvaho mbere y’impera z’uyu mwaka wa 2015 kugira ngo amashyaka yemewe mu Rwanda abone uburenganzira bwuzuye bwo kwitegurira amatora yo mu 2017, kwiyereka rubanda no gushyira mu bikorwa imishinga n’inshingano zayo.
10. Niyo mpamvu amategeko agena ingingo zigomba kuzuzwa n’amashyaka akorera mu buhungiro nayo agomba kuvugururwa, hagakurwamo ingingo zose zashyiriweho kunaniza no gukumira nkana amashyaka ya politike akorera mu buhungiro.
__________________________________________________________
ABANYAPOLITIKE N'ABANDI BOSE BARI MU BUROKO KUBERA IBITEKEREZO BYABO BAGOMBA GUFUNGURWA MU MAGURU MASHYA
___________________________________________________________
11. Demokarasi ntishobora gushinga imizi mu gihe abatavuga rumwe na perezida Paul Kagame baborera mu buroko, cyangwa bakicwa. Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi yongeye gusaba Perezida Paul Kagame na Leta ayobora gufungura mu maguru mashya abanyapolitike, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bari mu buroko, bazira gusa ibitekerezo byabo.
________________________________________
INZEGO Z'UBUYOBOZI BWA GISIVILE N'IZ'INGABO Z'IGIHUGU ZIGOMBA KUVUGURURWA BYIHUTIRWA KUGIRA NGO ABANYARWANDA B'AMOKO YOSE N'UTURERE TWOSE BAZIBONEMO NTA VANGURA IRYO ARIRYO RYOSE
________________________________________
12. Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka ya opposition barasaba ko mu gihe kitarenze igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’i 2016, ni ukuvuga hasigaye byibura umwaka umwe ngo amatora ya prezida wa Republika yo mu 2017 abe, hatangira inama mpuza-mashyaka na sosiyete sivile, abayobozi b’amadini, n’abantu b’inararibonye bazwiho ubutabera n’ubwigenge, kugira ngo bigire hamwe imiterere mishya y’inzego z’ubutegetsi Abanyarwanda bibonamo batishishana, nt’abahozwa ku nkeke y’ibyaha byakozwe na bamwe mubo bahuje ubwoko cyangwa akarere, bityo u Rwanda rugasezerera burundu itotezwa rishingiye ku bitekerezo bya politike, ivangura-moko n’ivangura-turere, n’ibindi byose byagiye bituma amaraso menshi y’inzirakarengane ameneka mu gihugu cyacu.
13. Inzego zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage n’ubusugire bw’u Rwanda zigomba guhindura isura, zigahumuriza rubanda aho kubahoza ku nkeke no kubica umusubizo. Niyo mpamvu hagomba kwigwa byihutirwa ibyakorwa kugira ngo ingabo z’igihugu, polisi n’izindi nzego zose zishinzwe kubahiriza amahoro mu gihugu, ntizikomeze kuba ingabo z’ishyaka riri ku butegetsi nk’uko bimeze kuri uyu munsi.
14. Nk’uko byateganywaga n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono Arusha kw’italiki ya 4 Kanama 1993, inzego z’ubutegetsi muli rusange, zaba iza gisivile cyangwa iza gisilikari na polisi, zigomba kuba ishusho ry’u Rwanda, zikaba intabera, zigahurirwamo n’abanyarwanda bakomoka mu moko yose, ibitsina byose, n’uturere twose, bityo rubanda bakazibonamo, bakarushaho kuzizera.
15. Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi yemereye Abanyarwanda kuzakora ibishoboka byose kugira ngo inshingano zose zavuzwe haruguru zigerweho bidatinze.
Paris, 2/5/2015
Liste y'imiryango ya sosiyete sivile n'amashyaka yitabiriye inama :
I) Imiryango yigenga ya sosiyete sivile yaje mu nama :
- CUPR - Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge
- RIPRODHOR - Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l'Homme au Rwanda
- FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE
- CSRF - Cercle de Solidarité des Rwandais de France
- FONDATION Y’UMWAMI KIGELI V
II) Amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya FPR yaje mu nama :
- UDFR-IHAMYE
- FDU-INKUBIRI
- RDI-RWANDA RWIZA
- ISHEMA PARTY
- FPP-URUKATSA