ABAHUTU BATISHWE, PEREZIDA KAGAME ABAFATA NK’ABENEGIHUGU BACAGASE (Dr MBERABAHIZI J-B)
Jean-Baptiste Mberabahizi ibyo avuga arabizi, kuko ngo yabaye umudepite : Intumwa ya Rubanda ku ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, ngo akaba yaraniboneye ubwicanyi bwabaye mu Rwanda ari mbere y’uko FPR ifata ubutegetsi burundu muri Nyakanga 1994, na nyuma y’aho, aho ashinja Perezida Kagame gutsemba abahutu bari mu nkambi z’i Kibeho no kwica impunzi z’abanyarwanda zari muri ZAIRE : (Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo)
Bwana Mberabahizi Jean Baptiste yemeza ko mu Rwanda nta demukarasi ihari, ko ahubwo ngo hari « ISURA YA DEMUKARASI ».
Bwana Mberabahizi arasaba abanyarwanda kwigarurira ubutegetsi Perezida Kagame yabambuye ; akabasaba cyane gushirika ubwoba kuko avuga ko « INGUFU ZA KAGAME ARI UBWOBA BW’ABANYARWANDA ».
Bwana Mberabahizi arabwira n’abandi banyarwanda bakomeza guha ingufu Perezida KAGAME bamwita UMUKIZA W’ABATUTSI ko bibeshya kuko ngo Leta ya KAGAME idashobora mu gihe ABAHUTU bafatwa nk’ABENGIHUGU BACAGASE ».
Naho ku birebana n’amatora yo muri 2017, Bwana Mberabahizi arasanga Perezida Kagame adashobora gutsinda abaturage, kuko ngo FPR ishingiye ku gatsiko gato k’abanyarwanda.
Ndetse yewe kuri Mberabahizi ngo impaka zijyanye n’itegeko-nshinga ngo ni izo kurangaza abaturage mu gihe badafite uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza.
Ariko ibyo aribyo byose, ngo Perezida KAGAME AMENYE KO LETA YE IDASHOBORA KUBAHO.
Ikonderainfos