Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Muli iki kiganiro gisa n'ikarasisi ryo guterana amagambo muli Amerika bita  Yo mama jokes, Kagame yirinda gusubiza ibibazo abajijwe.

Ikindi kigaragara : ministri w'amashuli ntashobora gusubiza ibibazo mu KInyarwanda. Bisobanuye iki ? 

Wagira ngo ni théâtre ifasha Kagame kwishyira heza, agasa n'ugereka ibibi byose ku bandi bayobozi kugira ngo abaturage bakeke ko abandi bose ali abaswa n'abanebwe, ko badakora neza, ko umuntu muzima uvugira abaturaga ali Kagame wenyine. Ahasigaye ati "Next.." Uwahoze ali umusilikare wa FDLR nawe ati "FDLR ni umutwe w'iterabwoba". Kagame asubiza agira ati "iryo terabwoba ntacyo ridutwaye, rizabera muli RDC ntirizagera mu Rwanda".

Ku byerekeye guhindura itegeko-nshinga, asa n'uwicira ijisho abafana be, ati mugende murangize impaka hagati yanyu, nimurangiza muzaze mbabwire uko tuzabitekinika.

UMVA BIRENGE NI WOWE UBWIRWA !

Murebe iyi vidéo kandi muyumve mwitonze, kuko ilimo "amayele" menshi cyane!

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article