BEN RUTABANA ATI « URUPFU RWA RWIGARA ASSINAPOL RWAGOMBYE GUHUMURA ABATUTSI »
Ijambo ry'ibanze rya IBUKABOSE-RENGERABOSE
Abasomyi ba TFR bagejejweho ikiganiro Ikondera Info yagiranye n'umuririmbyi Ben Rutabana akaba ali na muramu wa Rwigara Assinapol.
Twibutse ko kw'italiki ya 5 Gashyantare 2015 twamenye inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umuvandimwe Rwigara Assinapol wali umucuruzi w'inyangamugayo mu Rwanda. Ijambo rya Rutabana rikubiyemo ibitekerezo byubaka kandi byunga, ni ijambo ry'umuto ushyira mu gaciro kandi uzi amateka, akayabyaza amasomo yubaka mu by'ubuzima busanzwe no muli politike.
Fondation IBUKABOSE-RENGERABOSE yifatanyije n'umuryango wa Nyakwigendera, umufasha we, n'abana asize, n'abavandimwe be bose.
Abamenye Rwigara twese tuzi ko yali inyangamugayo n'intangarugero mu buzima bwe bwose no mibanire ye n'abantu muli rusange. Rwigara Assinapol yakundaga abantu atavangura, yafashije benshi kandi ntiyasibye gutabara benshi. Yagobotse abapfakazi n'imfubyi zitabarika nyuma y'itsembabwoko ryayogoje u Rwanda. Nyakwigendera Rwigara Assinapol witabye Imana amaze imyaka 62 avutse. Ntateze kuzibagirana mu mateka y'u Rwanda. Rwigara ntiyazize indwara, yewe ntiyazize n'impanuka nkuko ubutegetsi bwabitangaje. Ubuhamya bwa Ben Rutabana n'abandi babikulikiriye hafi bugaragaza ko yishwe na prezida Paul Kagame. Ben Rutabana ati Kagame yayogoje u Rwanda, yishe abato yica abakuru, yishe kandi akomeje kwica abahutu n'abatutsi benshi.
Fondation IBUKABOSE-RENGERABOSE ishyigikiye ibitekerezo byiza bya Ben Rutabana bihamagarira abanyarwanda kurenga amoko bakomokamo bakishyira hamwe kugira ngo bagarure amahoro, demokrasi n'ubwiyunge hagati y'abanyarwanda.
Fondation IBUKABOSE-RENGERABOSE yongeye kwifatanya n'umuryango wa Rwigara Assinapol n'abamukunda bose muli ibi bihe by'akababaro katagira ingano. Imana imuhe iruhuko ridashira.
IBUKABOSE-RENGERABOSE Mémoire et Justice pour tous
Kanda hasi hakurikira wumve kandi urebe interview ya Ben Rutabana :
/https%3A%2F%2Fi.ytimg.com%2Fvi%2FgTU5pqQMsoA%2Fhqdefault.jpg)
Ngo " URUPFU RWA RWIGARA ASSINAPOL RWAGOMBYE GUHUMURA ABATUTSI " Ben RUTABANA
Rwigara Assinapol ukomoka ku Kibuye, ngo yakuze akunda abantu n'umurimo. Rutabana Benjamini muramu w'uyu Rwigara aremeza ko uyu Rwigara Assinapol yishwe na PEREZIDA KAGAME, ngo azira imitungo ye ...