None se izi mandwa turazibandwa tuzerekeza hehe ?
Byanditswe na Yohani Pawulo HABIMANA
Paris
Maze iminsi nsoma kandi nunva ibyo Leta y’ U Rwanda ivuga ku bijyanye n’urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya ndetse nkanasoma n'ibinyamakuru bitavugarumwe na Leta n’imbwirwaruhamwe zabo bintera kwibaza ibabazo igihumbi ku bibera mu gihugu cy’imisozi igihumbi. Nk’umunyamakuru wabigize umwuga, nanga kubiceceka nubwo bwose guceceka atari ubucucu ahubwo ari ugucengerwa n’ibyuzi ugacira ibuhoro bwawe nk’uko umusizi Rugamba Sipiriyani abivuga mu muvugo we yise “Nugururiye inyange”. Nuko ndibaza nti ni iki gituma abantu bamarana kandi dusangiye ibyiza byinshi kurusha ndetse barutuku? Ni iki cyaruta kuba dusangiye urulimi rumwe ? umuco umwe ? None se ni iyihe mpanvu tumarana ? None se twakora iki ngo uguhangana kw’impembe ebyeri zibashe gusasa inzobe no kurebana mu maso ku yandi ngo basenyere umugozi umwe mu kugangahura umurwa wacu? None se ko turi abavandimwe dufite byinshi biduhuza dusangiye ibyiza byinshi, igihugu kimwe, ubukene n'ubukire, uburanga n'ibindi koko Imana yo mw' ijuru yadufashije tukareka kumarana kuko ibyo dupfana biruta kure ibyo dupfa. Gusenyera ku mugozi umwe ni yo ntero yakagombye kuranga abavukarwanda maze tukubaka twese hamwe igihugu cyacu cyashegejwe n’intambara z'urudaca.
Dore bijya gucika !
Kera byaraziririzaga guhemukira urugo washatsemo, urugo rwagukamiye, umuryango wanywanye igihango, kwica umuvandimwe wawe cyangwa inshuti yawe mwasangiye akabisi n’agahiye. None ubu dore kiliziya yakuye kirazira ! Ibyaziririzaga, ibyari amahano byabaye ibintu bisanzwe maze umwana agahemukira umubyeyi n'umuvandimwe, umubyeyi nawe agahemukira umwana , umwana nawe agahemukira uwamwonkeje ibere none se mwokabyara mwe, izi mandwa turamenye tuzibandwa tuzerekeza hehe ? Ariko mwaba muziko ko umuhango wo kubandwa wahuzaga abantu ukabaziririza gutatirana igihango cy’ubumwe n’urukundo ? Bavuga ko uwo mwabandwanye utahirahiraga umuhemukira cyane uwakubyaye mu mandwa. Turutwe n'abakera koko ?
Kera byari byifashe bite ?
Ubundi uko nzi umuco gakondo wacu wa kera, ibintu bitari byajya i wa Ndabaga ; iyo habaga hari ibyago, inzara, amakuba, amahano, ibyorezo, inzangano, umukuru yajyaga guterekera byaba na ngomwa akajya kuraguza ngo atsinde ibyo bibi byose byabaga bigwiriye igihugu cyangwa umuryango. Akenshi byari mu rwego rwo kwirwanaho ngo ntibizagire ingaruka bitera igihugu cyangwa umuryango runaka. None se ko mbona bishyira cyangwa bigeze i wa Ndabaga, abantu barahigirana kumarana bapfa ubutegetsi ngaho inzangano zariyongereye ndetse n'urwikekwe none se umukuru muri twe yadufashije byaba na ngomwa akajya guteza inzuzi akareba instinzi yo kugira ngo tutasazubira muri yamage matindi yagwiriye Yeruzalemu yacu.
Kera tukira abana batubwiraga ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda none se yaba ari ya Mana y’abasokuru bacu abapasitori n'abapadiri n’izindi ntama z’Imana badahwema kutwigisha ? None se iyo Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda yaba yaragiye hehe ? Mana wakagombye kurengera akarwa kacu kagatahamo amahoro tugatsinda amahano ukundi koko ibyo twabonye ntibyakabaye biduha isomo ? Ubundi se iyo abavandimwe barwanaga ko umukuru muri bo yabagobokaga akabajya hagati twe umukuru azava hehe ? Yakagombye kutujya hagati akadukiza inzangano zishingiye ku miyoborere y’umurwa wacu bishobora no kudusubiza mu icuraburindi. Ubundi se ko icyo dupfa kiruta kure icyo dupfana ? Twarebye uburyo twakwumvikana tukabana neza muri uriya murwa wa Yeruzalemu, igihugu cy’imisozi igihumbi n’ibazo igihumbi ! None se izi mandwa turazihungira hehe ?
Urugero rutari kure , Umwami Mutara Rudahigwa-Nkubito y’Imanzi- yashwanye na Gitera Habyarimana bapfa ubutegetsi. Uyu mugabo Gitera, Makuza na Kayibanda bahoraga bateza ubwega i Bwami i Nyanza bambwira umwami ko natabaha ku butegetsi nabo bakaba abatware, ngo bazarwana ikibyimbye kimeneke nka byabindi bya Ntaganda uri mu gihome ngo « Tura tugabane cyangwa bimeneke. »
Umwami Rudahigwa abaza Gitera ati ariko wakagabo we urashaka iki ngo nkikugire ? Nuko Gitera ati ndashaka kuba icyo uri cyo ! Umwami ararakara, yihina mu nzu ngo azane ingabo ye yikize Gitera.Umwamikazi Gicanda kubera ubumanzi n’ubupfura bwe n’umutima wa kibyeyi, arya urwara Gitera ati Gitera hunga umwami yarakaye.Nuko Gitera akizwa n’amaguru ye. Umwami agarutse asanga Gitera yayabangiye ingata .
Umwami yari umuhanga cyane ageza aho aratekereza hanyuma aza gusanga wenda Gitera afite ikibutera nibwo yavuze ati ndabimenye « Aho kwica Gitera, wakwica ikibimutera »! Yavugaga ahari abazungu bashukaga Gitera. Uyu Gitera yitwaga Yosefu Habyarimana bavuga ko yiyise Gitera kuko yarazi gutera umupira bijyanye n’icyivugo « Gitera kidaterwa ubugabo n’urwagwa.» Gitera ari mu bantu barwanyije umwami Mutara Rudahigwa ku mugaragaro ariko ntabwo yigeze ashaka kumwambura ubuzima Imana yamuhaye. Twabibutsa ko Gitera yageze aho arwanya ingoma Kalinga ku mugaragaro ku buryo yahoraga ajya kubwira Musenyeri Andreya Perraudin ko Umwami Mutara atagomba guhabwa ukarisiitiya kuko asenga Kalinga.
Gitera yagereranya Kalinga nk'ibishitani ko nta muntu wakagombye kuramya abami babiri.Yashinjaga i bwami ko baramya Kalinga hanyuma bakarengaho bakajya guhabwa umubiri wa Yesu. Aha ndashaka kwerekana ko amakimbirane ashingiye ku miyoborere y’igihugu no gusangira ku byiza by’igihugu ku mahirwe angana nk’abana b’abanyarwanda, ntabwo ari ibya none bifite imizi, imva n’imvano. Gusa ikibabaje ni uko nta somo bidusigira. Kera iyo wigomekaga k’ubutegetsi bw’umwami ntabwo yaguhanishaga igihano cy’urupfu; yaragucaga bivuga ku kwirukana mu gihugu cye ari byo by'ubu bya kijyambere twaka ubuhunzi ukazagwa ishyanga cyangwa ukazategereza igihe umwami atanga ukagaruka mu gihugu. Nko ku ngoma ya Musinga twavuga umwiru waciriwe ishyanga witwaga Gashamure; naho ku ngoma ya Mutara Rudahigwa hakaba umutware Bucyana waciriwe i Gishari muri Kongo mbiligi.
Abandi yashoboye kubacira mu Burundi na Kongo mbiligi ariko ntawe yigeze yica kubera ko amuvuguruza n' uko batumvikanaga mu miyoborere y’igihugu. Birabaje kubona magingo aya abantu bamarana kubera inyota y’ubutegetsi.Nniho nibaza nti se izi mandwa mwokabyara mwe tuzazibandwa tuzerekeza hehe?
Tuzataha Yeruzalemu mu mahoro !
Ni ryari politiki ya « ceceka mvuge » cyangwa « vamo njyemo » cyangwa « humuriza nkuyobore » izahanaguririka mu bavukarwanda ? None se nta buryo twashyira hamwe bwatuma tubasha kwizerana tukayobora Yeruzalemu yacu mu mahoro ? Aha ni ho ngaruka mvuga nti umukuru muri twe arava hehe ngo atujye imbere atunywanishe igihango avuga ati musigeho bana banjye mwese ndabakunda nta mpanvu yo kugira ngo mumarane nibiba na ngombwa azadutereze inzuzi arebe intsinzi yo kugangahura Yeruzalemu yacu binyuze mu bumwe no mu mahoro y’abavukarwanda bose. ! Erega ababiri bishyize hamwe baruta umunani barasana!
Jyewe mbona ari cyo gisubizo cyatuma dutaha Yeruzalemu nta maraso yongeye kumeneka. Ntibikabe ! Umuntu nahabwe uburenganzira bwo kubaho mu mudendezo kabone niyo yaba yarakoze ibyaha yabihanirwa cyangwa akabarirwa aho kugira ngo imivu y’amaraso yongere kumeneka mu gihugu cy’imisozi igihumbi n’ibibazo igihumbi. Nagize amahirwe yo kuganira na sogokuru n’abatubanjirije kubona izuba kandi ngo utaganiriye na se ntamenya ibyo sekuru yavuze ! Bambwira ko twagarukira umuco karande w'abasokuru bacu tukawuvomamo ibyiza byaduhuzaga dore ko ari byinshi. Muri yo twavuga nko kunywana igihango. Muti se byagendana gute ?
Kunywana igihango, inkingi y’ubumwe bw’abanyarwanda?
Kera byakorwaga gute ? Ubuse bigezweho ? Kera, umuntu ujya kunywana n’undi, yabanzaga agashaka icyuma n’ifu y’amasaka n’ikibabi cy’umuko. Nuko abanywana bagasezerana aho bazahurira. Ku munsi wo kunywana bakazana ikirago bakakicaraho.Ubanywanisha akenda icyuma agaca ururasago ku nda z’abanywana, amaraso akayatega ikibabi cy’umuko, akenda ifu akayitoba muri ya maraso, yarangiza agaha abanywana bakanywa. Ubatongera akenda icyuma akagikubira mu kiganza agira ngo:” Ndabateranyije”. Uzahemukira undi, cyangwa agahemukira uwo bava inda imwe, cyangwa inshuti ye, igihango kizamwice. » Bakazana icyuma cyogosha. Utongera ati: ”lyi ni kimwa, uramutse uhemukiye munywanyi wawe, kimwa ikagutuka ku rubyaro no ku matungo no ku myaka, urahinga ntiweza, urahaha nturonka; uramutse umuhemukiye kimwa ikakubuyereza hose ».
Utongera akongera agatongera undi. Yarangiza abanywanye bagahagurutswa aho bicaye n’uko umwe agaha undi ikintu, inka cyangwa ihene cyangwa isuka; kirazira ko bahaguruka ari nta cyo bahanye, kandi bahagurukira rimwe bombi, ntawe utanga undi. Abanywanye bazira guhemukirana, bazira kugirirana inabi iyo ari yo yose. Uhemukiye undi igihango kiramwica, kandi imipfire ye ni ugupfa yatumbye. Kirazira no kurahira igihango ibinyoma, kuko cyamwica. Uhemukiye undi aramuhongera, ngo aticwa n’igihango. Muti se ubu bigezweho ? Byose birashoboka gusa twakabaye tubikora mubundi buryo kubera cyane ibyorezo bya SIDA n’ibindi byandurira mu maraso.
Ikibazo ntabwo ari ukunywana amaraso abantu bashobora kwishyira hamwe bagasangira inturire cyangwa inkangaza cyangwa se amata n’ibindi bakemeranya ko batazahemukirana ikabazo si amaraso ikigenderwa ni igihango amagambo atongerwa abanywanye. Erega burya guhana inka n’abageni nta gihango gisubye icy'abasekuru banywanaga amaraso. Ndunva abakuru muri twe bakagombye kubiganiraho bakareba uburyo uwo muhango wakorwa bya kijyambere.
Nguwo umurage nakagombye kuraga abavukarwanda bakibagirwa ibibatanya n’ibindi byose bagasenyera umugozi umwe bakitsamurira icya rimwe bati twanze inzika, amatiku, inzangano gusebanya, kwicana, kwikubira ibyiza by’igihugu twimirije imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Erega burya uwo mutavuga rumwe muri politiki ntabwo ari umwanzi, ahubwo ni ubukungu mu bitekerezo no muri politiki!
None se ntabwo muzi ko abasokuruza bacu bemeraga ko nta mugabo umwe! Abandi bati « ababiri baruta umwe » ! None se mwaba muzi ko « nta gihanga kigira inama uretse gusara »! .None se ni iki kibura ngo dushyire hamwe tureke kwunvana imitsi ! None ntabwo mwemerako « ahari amahoro, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batatu » ! nyamara « abwirwa benshi akumvwa na bene yo » ! Reka twimirize imbere urukundo rwakivandimwe maze ngo murebe ko Yeruzalemu yacu tutayibanamo mu mahoro kandi ikaba umurwa mwiza kurusha Paris cyangwa izo za Washingtonbirwa batubwira. Erega ntabwo ari ngombwa ko twumva ibintu kimwe ntabwo byo byashoboka gusa muri politiki ikimirizwa imbere ni inyungu z’abanyagihugu no kutavogera ubusugire bw’igihugu.
Intsinzi ndayikozaho imitwe y’ intoki !
Uko mbibona !Ni uko twagarukira Yezu ku bakristu hanyuma tugatura tukabarirana kandi tubikuye k’umutima. Aya mahano yateye igihugu cyacu, kera bari bafite uburyo bwo gutsinda ibyago iyo inkuba yakubitaga umuntu baramugangahuraga, iyo icyorezo cyateraga baragitsindaga bakoresheje ababizobereyemo; umupfumu agatera inzuzi akabyamaganira kure.None se twe intsinzi irava hehe ? Mbona nta yindi ari ukubabarina tukajya mu rusengero abapasitori n’abapadiri bakabidufashamo badutera icyuhagiro tugatsinda uwo mwanzi w’inzangano, wo kwiharira ibyiza by’igihugu, wo kubeshyera no gusebanya ngo ubone amaronko no guhiga mugenzi wawe ngo umwambure ubuzima Ruremabintu yamutije.
Ese byaba ari bya bindi baca umugani ngo « Aharaye inzara haramuka inzigo » ! Uyi Sekibi utuma usebya mugenzi wawe dore ko noneho hadutse isebanyabuhanga, shitani ituma ugambanira umuvandimwe wawe kandi mwaranyoye ibere rimwe, mwarabanye mwarasangiye akabisi nagahiye, igisubizo ni ukwatura tukajya muntebe ya penetensiya tukabarirana tukanywana igihango tukarebera hamwe uburyo twataha Yeruzalemu mu bumwe no mu mahoro atazira urwango aho ruva rukagera. Ahubwo imbaraga n’ubuhanga bwatatanye byagirira akamaro igihugu tukabihuriza hamwe kandi ngo « Ababiri bajya inama Imana iba ihari » abapadiri bakundaga kirimba batura bati « Ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari ». Abaromani bati « Mens sana in corpore sano » bivuga « Esprit saint dans un corps saint » kwezwa mu bitekerezo no mu bikorwa reka bibe mu nshingano z’umunyarwanda wese aha ava akagera ko agomba kurangwa n' amagambo meza yifuriza mugenzi we aherekejwe n 'ibikorwa byiza kandi ngo « Agati gateretswe n’Imana ntawe ugahungabanya »!
Yohani Pawulo HABIMANA