Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Yanditswe kuya 15-11-2013 - Saa 19:19' na James Habimana
"Ibihugu bya Afurika biyobowe n’u Rwanda nibyo byari byarajyanye iki cyifuzo muri Loni" (Igihe, 15/11/2013)


Loni yanze icyifuzo cya AU ku kwimura urubanza rwa Kenyatta na Ruto muri ICC

Nyuma y’aho Isi na Kenya by’umwihariko byari bihanze amaso Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi mu kureba niba icyifuzo cya Afurika cyo kwimura urubanza rwa Perezida Uhuru Kenyatta na William Ruto mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) cyatorwa, byabuze ubwiganze kuri ubu busabe, mu matora yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2013.

Ibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika(AU) byari byasabye ko Perezida Kenyatta na Visi Perezida Ruto urubanza rwabo baregwamo na ICC ku byaha by’intambara byabaye muri Kenya numa y’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2007, rwakwigizwayo mu gihe cy’umwaka , kugira ngo babanze guhangana n’ibibazo by’iterabwoba bikomeje kwibasira iki gihugu bikozwe n’umutwe wa al-shabaab.

 
Ibihugu 7 gusa ni byo byemeje ko aba bayobozi bahabwa umwaka wo kuburana, mu gihe hasabwaga kubona byibuze amajwi 9 mu bihugu 15 bigize Akanamagashinzwe amahoro ku Isi. U Bwongereza, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byifashe mumatora.


Akanama ka Loni mu matora yo kwemeza niba urubanza rwa Kenyatta na Ruto rwakwigizwa inyuma

Ibihugu 8 muri 15 biri muri aka kanama byashyize umukono wemeza ishyirwaho rya ICC.
Ibihugu bya Afurika biyobowe n’u Rwanda nibyo byari byarajyanye iki cyifuzo muri Loni.

The Daily Nation yatangaje ko Ambasaderi wa Guatemala muri Loni, Gert Rosenthal, yatangaje ko kuba bimwe mu bihugu byanze gutora iki cyifuzo, ari bumwe mu buryo bwo kurwanya bimwe mu bihugu bifite ingabo zishaka kugarura amahoro muri Afurika no gushaka guteza imbere ubutabera kuri uyu mugabane. U Bushinwa n’u Burusiya byo byashyigikiye Afurika.

 
Kenyatta na Ruto baregwa na ICC ibyaha by’intambara byakorewe muri Kenya nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2007, abantu barenga 1200 barishwe. Ruto we yatangiye kwitaba uru rukiko ariko Kenyatta we magomba ku kwitaba tariki ya 5 Gashyantare umwaka utaha nyuma yo kwimura itariki inshuro zirenze eshatu.


Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na Visi Perezida William Ruto bakurikiranwe na ICC
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article