Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Nkurunziza_Russ-Feingold.pngPerezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama, Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga John Kerry na Russ Feingold intumwa idasanzwe ya Perezida Obama, uko ari 3 babaye intumwa za rubanda muri icyo gihugu mu mutwe wa sena, uko ari 3 bakaba baranengaga cyane uburyo igihugu cyabo kitwara mu bibazo biteza umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari ;bakavuga ko baramutse aribo bayobora bahindura imikore maze ibihugu bituriye ibiyaga bigari bikagira amahoro n’umutekano ; kubw’amahire abo basenateri uko ari 3 ubu nibo bayobora igihugu cy’Amerika ;umugambi wabo wo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari bakaba barawutangiye ubwo Perezida Obama yashyiragaho intumwe ye idasanzwe mu karere k’ibiyaga bigari ,ubu akaba atangiye kuvuguta umuti wagarura amahoro n’umutekano mu karere kose ! Intumwa idasanzwe ya perezida Barack Obama wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari by’Afurika Russ Feingold arimo akorera urugendo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari mu gushakisha umuti wagarura amahoro n’umutekano birambye mu bihugu bigize ako karere. Kuwa mbere taliki ya 9/09/2013 yabonanye na Perezida Pierre Nkurunziza w’igihugu cy’u Burundi. Intumwa ya perezida Obama yasobanuriye Perezida w’u Burundi ko aje muri icyo gihugu kugira ngo amenye neza uko igihugu cy’u Burundi cyabonye umuti wo guhosha amakimbirane y’intambara yakirangwagamo mu bihe byashize nk’uko ubu bimeze mu gihugu cya Congo. Russ yagize ati : « ndimo ndakora ingendo muri aka karere k’ibiyaga bigari kugirango menye neza uko ibintu byifashe mukarere k’ibiyaga bigari maze igihugu cy’Amerika gishobore kugira icyo cyafasha kugira ngo umutekano n’amahoro birambye bigaruke muri aka karere, bitewe n’ibirimo bibera mu gihugu cya Congo aho umutekano ukomeza kugenda uhungabana. Nje kureba uburyo u Burundi bwabyifashemo kugira ngo bushobore kugera kubwumvikane, nkareba neza ingorane mwahuye nazo n’ibyo mwashoboye kugeraho kugira ngo mugere kuri ayo mahoro ». Intumwa ya Obama isanga u Burundi ari icyitegererezo mu bihugu bigize akarere kuko icyo gihugu cyashoboye kugera ku mugambi w’amahoro ukajya no mu bikorwa. Igihugu cy’u Burundi cyashoboye gukora ibiganiro, nyuma kigera kumasezerano avuye muri ibyo biganiro noneho biba akarusho kuko u Burundi bwashoboye no gushyira mu bikorwa amasezerano bwagezeho avuye muri ibyo biganiro, kugeza ubwo bamwe mubarwanaga barambitse intwaro hasi bagasubira mubuzima busanzwe byose bikagenda neza kuburyo muri iki gihe usanga abarundi bashishikajwe n’ibikorwa by’amajyambere kurusha ibyo kwibanda k'umutekano. Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yabwiye intumwa ya Perezida Obama ko u Burundi buhangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano mucye uri muri Congo kuko ushobora kugira ingaruka mbi ku gihugu cy’u Burundi kikongera kugira ibibazo by’umutekano mucye bitewe n’impunzi ziba ziva muri icyo gihugu zigahungira mu Burundi, Nkurunziza avuga ko Perezida Museveni akora ibishoboka byose kugira ngo agerageze guhuza abayobozi b’ibihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari ariko akaba asanga ibyo bidahagije hakenewe gushakisha ibindi bisubizo bishobora kuzana amahoro n’umutekano mu karere. Nkurunziza yabwiye intumwa ya Obama ko hakenewe uburyo bwo gushaka abahoze ari abayobozi b’ibihugu bazi neza ibibazo by’inkomoko y’amakimbirane mu karere k’ibiyaga bigari bagashaka umuti wagarura amahoro mu karere ;

Nkurunziza yavuze ko nk’u Burundi bushobora gutanga Pierre Buyoya, Sylvestre Ntibantunganya na Domiciani Ndayizeye babaye abayobozi bakomeye b’u Burundi, bakaba bazi neza ibibazo biri mu karere bityo bakaba bafasha mu gushaka igisubizo cyagarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari ! N’ubwo igihugu cy’u Burundi gifatwa nk’impanga y’igihugu cy’u Rwanda, ibyo bihugu byombi bikaba bihuje amateka , bivuga ururimi rumwe , bifite ubukungu bujya kungana, bikaba bijya guhurira ku muco umwe , bikaba bifite ibibazo by’abahutu n’abatutsi… umuntu ashobora kwibaza niba koko umuti wo guhosha amakimbirane watanze umusaruro mu gihugu cy’u Burundi ukagarura amahoro ushobora no gukoreshwa mu Rwanda. Gusa rero ikigaragara cyo ni uko igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kiyemeje guhagurikira ikibazo cy’intambara no gushyiraho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi mu karere k’ibiyaga bigari, amahoro n’umutekano byagaruka muri ako karere mu gihe gito cyane kuko Amerika ibifite ubushobozi buhagije.

Source

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article