Igitabo INKUNDURA cyanditswe na NKULIYINGOMA YOHANI BATISTA kizasohoka kw'italiki ya 25/04/2011
ÉDITIONS LA PAGAIE
ITANGAZO
IGITABO« INKUNDURA » CYANDITSWE NA
BWANA NKULIYINGOMA YOHANI BATISTA
KIZASOHOKA KW’ITALIKI YA 25/04/2011
Inzu y’ubwanditsi « La Pagaie » ifite icyicaro Orléans ho mu Bufaransa yishimiye kumenyesha abantu bose, cyane cyane abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ko igiye gusohora igitabo ku mateka y’intambara yabereye mu Rwanda guhera tariki ya mbere ukwakira 1990, iyo ntambara ikaba yarabereyemo amarorerwa akomeye, arimo itsembabwoko n’itsembatsemba.
Icyo gitabo cyitwa « INKUNDURA », kikaba cyaranditswe na Nkuliyingoma Yohani Batista wabaye umunyamakuru muri ORINFOR no mu kinyamakuru Imbaga, akaba na ministiri w’itangazamakuru muri guverinoma ya Fawusitini Twagiramungu.
Nk’umuntu wari ufite uburyo bwo gukurikirana ibyaberaga mu gihugu, umwanditsi asobanura nta ruhande abogamiyeho amavu n’amavuko y’intambara, akerekana uburyo ibibazo byariho mbere y’uko itangira byagize uruhare rukomeye ku myitwarire y’abaturage muri iyo ntambara. Igitabo kivuga ku buryo burambuye ivuka ry’amashyaka n’ibibazo yateje, ku bibazo by’itangazamakuru ryo muri icyo gihe, ku mvururu zabaye mu turere twinshi ndetse no ku mishyikirano y’amahoro yakorewe Arusha.
Igitabo « INKUNDURA » kigaruka ku buryo burambuye ku iyicwa rya Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe ku ya 6 mata 1994, kikerekana inzitizi zabaye muri anketi kuri urwo rupfu ndetse n’aho zigeze muri iki gihe. Igitabo gisobanura ku buryo butabogamye amahano yakurikiye ruriya rupfu rwa Habyarimana, kikerekana uburyo ubwicanyi bwakwijwe mu gihugu. Umwanditsi, ashingiye ku buhamya bwizewe no ku bushakashatsi bwakozwe n’abandi, yerekana n’ubwicanyi bwakozwe n’abasirikare ba FPR.
Ku birebana na poritiki, umwanditsi asobanura uburyo guverinoma ya Twagiramungu yagiyeho n’ibibazo byariho icyo gihe, ndetse n’impamvu yahirimye nyuma y’umwaka umwe gusa.
Igitabo kivuga ku buryo burambuye ibibazo by’umutekano n’amakimbirane ya poritiki yaranze inzibacyuho yagombaga kumara imyaka itanu ikaba yaramaze imyaka icyenda hamaze gusimburanwa abaministiri b’intebe batatu, abaperezida b’inteko ishinga amategeko batatu n’abaperezida ba repuburika babiri.
Mu gice cya nyuma umwanditsi asesengura ibibazo biri mu gihugu muri iki gihe, akerekana ko hari ibibazo bikomeye bikomeje kugariza igihugu. Ati « wirukana umugore uguguna igufwa ukazana urimira bunguri ».
Igitabo « INKUNDURA » gifite amapaji hafi 400 yanditswe mu kinyarwanda cyumvikana neza. Nta bintu bipfa kuvugwa muri icyo gitabo bidafite igisobanuro n’impamvu nyazo. Mu by’ingenzi biranga icyo gitabo hari ukuba gisesengura mu buryo butababarira kandi butabogamye ibibazo byabaye n’uburyo abantu cyangwa amashyaka yabyitwayemo. Umwanditsi, mu bibazo binyuranye agenda yerekana, ashyigikira ibyo abona bihuje n’inyungu rusange z’igihugu, ibyo bikaba byaragiye bimugiraho ingaruka kuko mu makuba abanyarwanda bagize habayemo no kutihanganira abo mudahuje ibitekerezo. « INKUNDURA » ni igitabo cy’abantu bashaka kumenya ukuri kuri iriya ntambara yahekuye abanyarwanda benshi.
Igitabo « INKUNDURA » kizatangira gucuruzwa tariki ya 25 z’uku kwezi kwa mata (25/04/2011), abagishaka bakaba bashobora gutangira kugitumiza banyuze kuri :
Email : editionslapagaie@yahoo.fr
Abo mu Bubiligi bashobora kubariza kuri iyi adresse y’umwanditsi wacyo :
jean.baptiste.nkuliyingoma@telenet.be
Éditions La Pagaie - B.P. 36535 – 45065 Orléans Cedex 2
Téléphone : +33(0)659222780