Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Tribune Franco-Rwandaise

Éditions La Pagaie, Collection Ibukabose, 10€

BISHE UMUMALAYIKA copier

 

Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya bwa Espérance Mukashema, umubyeyi wa Richard Sheja, umwana w’igitambambuga abasilikari ba FPR-Inkotanyi bishe kw’itariki ya 5/6/1994, yicaye ku bibero bya Musenyeri Innocent Gasabwoya, mu cyumba bari bateranyirijemo abihayimana ba Kiliziya Gatolika, bababeshya ngo bagiye kubakoresha inama  y’umutekano. Richard Sheja yarasiwe hamwe n’abihayimana cumi na batatu, balimo abasenyeri batatu.

 

Espérance Mukashema ntahwema guharanira ukuri n’ubutabera, kugeza igihe azarenganurwa, abishe umwana we bakabihanirwa mu butabera. Nyamara mu kababaro ke, Mama wa Sheja yirinze kwiheba cyangwa kuganzwa n’umujinya. Ahubwo yemeza ko abamuhekuye baramutse bemeye icyaha, bakamusaba imbabazi ku mugaragaro, ukuri kukajya ahagaragara, nawe yiteguye kubababarira, ashyize imbere ya byose ubwiyunge hagati y’abanyarwanda. Agira iti : « N’uhura n’umwana w’uwakwiciye akaza agusanga, uzamwakire, ntuzakore nkabo,  wowe uzagire impuhwe, ubutwari, n’ubumuntu. Uwo nguwo utakigira ubumuntu ahubwo uzamusabire ku Mana ».

 

Kibalizwa muli Éditions La Pagaie

Niba wifuza kukagura, andikira editionslapagaie@yahoo.fr

 

Igiciro

10 euros (+ 2€ y'iposita) mu bihugu byo ku mugabane w'i Bulayi

10 euros (+ 5€ y'iposita) ku mugabane wa Amerika n'uwa Afrika.


Guhera ku bitabo icumi (10)

Posita izishyurwa na Editions La Pagaie. Iyi ngingo irareba cyane cyane amashyirahamwe y'abanyarwanda, n'abandi bose bifuza kwifatanya bakagurira hamwe.

 

 

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article