Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

IJAMBO RY'UMUHUZABIKORWA W'URWEGO RBB  RYO KU ISABUKURU Y'IMYAKA 62 Y'UBWIGENGE BW'U RWANDA

Banyarwanda, BanyarwandakaziBanyamuryango b'Urwego RBB

Nshuti z'Abanyarwanda

Tubagejejeho indamutso yuzuye ubwuzu tubabwira tuti: "Ni muhorane Ubugingo bwiza, Amahoro asesuye mugire kandi umugisha w'Imana Yahanze Abakurambere bacu."

Ku itariki 1 Nyakanga 2024, huzuye imyaka 62 igihugu cyacu cy'u Rwanda kibonye UBWIGENGE.

Umunsi ngarukamwaka wo ku itariki ya 1 Nyakanga – ni igihe cyo kwibuka no guha icyubahiro Intwari zakoze Akazi gakomeye kugira ngo Igihugu cyacu kigere kuri ubwo bwigenge. Ni igihe cyo kwiyibutsa amateka y’inzira ikomeye izo  mpirimbanyi zanyuzemo, maze Abanyarwanda bakigobotora ingoyi ya gihake na gikolonize zari zarabaziritse ku nkingi 2 zabavukije uburenganzira bwabo bwose.

Ubwigenge u Rwanda rwabonye ku itariki ya 1 Nyakanga 1962 – ni Umusaruro w’Umulimo utoroshye wamaze imyaka myinshi ukorwa n’Ababyeyi bacu, Abagore n’Abagabo bacu, Basaza na Bashiki bacu. Uwo Musaruro wabonetse hamenetse n’amaraso ya benshi mu baharaniraga Uburenganzira bwuzuye n’ukwigenga gusesuye kwa buri munyarwanda mu Gihugu cye, ku Butaka twarazwe n’Abakurambere bacu.

Mbere y’uko uwo Musaruro ugerwaho hakozwe byinshi, kandi ibikorwa byabimburiye Umunsi w’Ubwigenge byagaragaye mu byiciro 4 by’amateka y’u Rwanda:

  1. Ibikorwa byasojwe na Revolution yabaye tariki ya 1 Ugushyingo 1959;
  2. itariki ya 28 Mutarama 1961 yaranzwe na Kongere yabereye i Gitarama ari na yo yasezereye ingoma ya cyami, maze u Rwanda ruba Repubulika;
  3. itariki ya 25 Nzeli 1961 yabaye iy’amatora Kamarampaka yashimangiye ku buryo budasubirwaho Demukarasi mu Rwanda, ingoma ya cyami isezererwa burundu;
  4. naho tariki ya 26 Ukwakira 1961, hagiyeho Guverinoma ya mbere iyobowe na Geregori KAYIBANDA.

Bityo rero, ibikorwa bikubiye muri ibi byiciro 4 ni byo byateguye mu buryo nyurabwenge UBWIGENGE Abakurambere bacu bagejeje ku Rwanda tariki ya 1 Nyakanga 1962: ni ho ibendera ry'u Rwanda ryazamuwe, maze iry'u Bubiligi ryururutswa burundu.

Uwo munsi waranzwe n’ibyishimo byinshi cyane, kuko Abanyarwanda bari bateye intambwe igaragara kandi ituma barangamira ibyiza bari baravukijwe, cyane cyane:  uburenganzira bwo kwishyira ukizana muri Gakondo warazwe n’Abakurambere, kwishyiriraho abayobozi muri Demukarasi isesuye no gusaranganya ibindi byiza bya Repubulika, kwishyira ukizana mu mahoro n'ubumwe bw’Abenegihugu ndetse no mu mibanire mwiza n'ibihugu by’abaturanyi.

Nyuma y’imyaka 62 Abanyarwanda na none bari mu gihirahiro cy’uko bongeye kuvutswa ibyiza Ubwigenge bwazaniye Gakondo yabo. Mu gihugu cyacu hagarutse ya ngoma kalinga ya cyami yaciwe n’Impirimbanyi zatumye rwigenga: FPR-Inkotanyi yafashe ubutegetsi ku ya 4 Nyakanga 1994 ni yo yagaruye iyo ngoma ngome, ndetse n’Ubutaka bw’Abanyarwanda ibusubiza mu biganza bya ba gashakabuhake. Muri ibi bihe by’isabukuru ya 62 y'ubwigenge abo bagashakabuhake bagumye gukingira ikibaba FPR-Inkotanyi mu kumena amaraso atagira ingano haba mu nzirakarengane z’u Rwanda haba no mu nzirakarengane zo mu bindi bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga binini by’Afurika. U Rwanda rwa FPR rwabaye urw’imbaraga mbisha zihonyora burenganzira bwa kiremwa muntu, rwabaye indili:

- y’ubwicanyi no kuburira irengero ku benegihugu;

- y’ifunga rya hato na hato, itotezwa n'iyicarubozo ry’abanyarwanda bazira ubusa;

- y’icuramigambi n’ibikorwa byo kurimbura impunzi mu bihugu zicumbitsemo;

- yo gufunga urubuga rwa Politiki no gukandamiza itangazamakuru;

- y’amabandi ya bagashakabuhake afasha agatsiko kigaruriye igihugu mu bikorwa bibi byo kumena amaraso no gusahuru umutungo w’ibihugu by’Afurika, cyane cyane muri RD Kongo;

Muri make, Abanyarwanda twasubiye muri bya bihe byo kurwanira Ubwigenge nyakuri, kugira ngo twibasure ubukoloni bwagaruwe na kalinga yongeye kwimikwa na fpr-inkotanyi.

Uyu munsi, twese hamwe turasabwa kurwana ishyaka tukagira n'ubutwali. Turasabwa kugera ikirenge mu cy’Abarwanashyaka bazanye Repubulika idahinyuka. Turasabwa guhagurukira rimwe, nk’Umuntu umwe, kugira ngo twe n’abazadusimbura tugere kuri ya Ntego yo kurubumbatira mu mahoro, mu kuri, mu bwigenge no mu bwumvikane bw’Abanyarwanda bose.

Banyarwanda, Banyarwandakazi

Banyamuryango b'Urwego RBB

Nshuti z'Abanyarwanda

Iyi myaka 62 ni igihe cyo kwiyibutsa no kumenya icyo twakora kugira ngo imihindukire Abanyarwanda bose bifuza ibashe kugerwaho. Ibi bikaba biri mu nshingano z’ Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda: kuva uru Rwego rujyaho, twiyemeje kwigira hamwe ibibazo byugarije u Rwanda, gushakira hamwe umuti wabikemura ku buryo burambye no gukusanyiriza hamwe ingufu zabo kugira ngo habe impinduka y’ubutegetsi mu Rwanda izazana amahoro arambye n’ejo hazaza heza. Twiyemeje ko kugira ngo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagire ingufu, ni ngombwa kurimbura inkuta zibatanya hakubakwa Iteme ribahuza aho gutatanya ingufu zabo.

Nk’uko byagaragaye muri iki gihe cy’imyaka mirongo itatu (30) u Rwanda rumaze rwigaruriwe n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi, abaremye ako gatsiko bashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bibi byo gusenya umuryango nyarwanda, kabiba urwango hagati y’abavandimwe kandi gatatanya inshuti.

Mu marorerwa yajyanye n’ubwo butegetsi, miliyoni z’abanyarwanda zarapfuye, izindi zihunga igihugu, abasigaye baba ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo. Abanyarwanda bagihumeka bose, barashaka ukuntu ubutegtesi bwa FPR – Inkotanyi bwavaho ku neza cyangwa ku nabi.

Imenamaraso y’inzirakarengane, iterabwoba rya buri munsi, ivanguramoko mu gihugu n’ubundi bugizi bwa nabi, agatsiko kabikora kubera ko kazi ko umunsi Abanyarwanda bongeye kwibumbira hamwe, imibereho yako izahita irangirira aho.

Uyu munsi rero ni utubere uwo kwibuka uko Abatubanjirije babyitwayemo kuko na twe Abanyamuryango b’Urwego RBB tuzi kandi dusobanukiwe neza n’intumbero Abanyarwanda nyamwinshi barangamiye. Ni mucyo dusobanurire abatarabimenya ko Urwego rwacu rugamije kubazamura bose, bamenye ko rwashyiriweho guhuza Abanyarwanda mu moko yabo y’inyabutatu – Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, ngo batekerereze hamwe u Rwanda bifuza hifashishijwe guhuza imbaraga z'imikorere no kungurana ibitekerezo ku ngamba zose n'ibikorwa byabafasha kwisuganya ngo bategurire hamwe mu buryo bwihuse ejo hazaza heza.

Iki rero ni cyo gihe cyo gushimangira uwo umuco wo gusuganya imbaraga z’impirimbanyi nshya Igihugu cyacu gihanze amaso. Dusangiye umujyo umwe, ni mucyo twese hamwe tumurikire ingamba n’ibikorwa byo kubaka u Rwanda. Iyo ni yo nzira igaragara izatuma no mu bihe bizaza u Rwanda rwigarurira Ubwigenge ntavogerwa.

Murakoze kandi muhorane Ubwigenge bwuzuye mu burenganzira busesuye.

 

 

Ibyifuzo n’ibibazo musabwe kubicisha kuri rbbnew2021@gmail.com

 Tubashimiye ukwitabira Inama Rusange.

Komite Mpuzabikorwa y’Urwego RBB

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article