Itangazo ry’Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda ku mihango y’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Email: rbbnew2021@gmail.com Téléphone : +337 85 64 67 93
IR№ 01-DA /22 Kuwa 03 Mata 2022 |
Itangazo ry’Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda ku mihango y’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. |
Inteko Rusange isanzwe y’Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuza amashyirahamwe ategamiye kuri leta n’amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera hirya no hino ku isi, mu magambo make y’ikinyarwanda Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda – Rwanda Bridge Builders - RBB, yateranye mu milimo yayo yo ku matariki ya 02 na 03 Mata 2022
Ishingiye ku mahame y’Urwego rw’Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda agamije:
- Kureshyeshya Abanyarwanda imbere y’amategeko y’Urwababyaye
- Kurwanya ivangura iryo ariyo ryose hagati y’abanyarwanda, by’umwihariko kurwanya ivanguramoko mu mihango yo kwibuka no mu butabera hagati y’inzirakarengane zazize intambara, ubwicanyi bwibasiye inyokomuntu n’ubw’itsembabwoko guhera italiki ya 1 UKWAKIRA 1990 mu Rwanda no muri Zaïre-RDC
- Kwimakaza ubutabera ku banyarwanda bose biciwe mu Rwanda no mu bihugu by’abaturanyi.
Ishimangira icyemezo cya Jenoside yakorewe Abahutu cyafashwe n’Inteko Rusange Isanzwe y’Urwego yateranye ku matariki ya 6, 7, 20 na 21 Ugushyingo 2021, (ubwo yari imaze kwiga no gusesengura ibirebana n’ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Zaïre/Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) guhera mu w’i 1990, noneho ikemeza ku buryo budakuka ko ubwo bwicanyi ari Itsembabwoko ryakorewe abahutu, bivuze génocide contre les Hutu mu gifaransa, genocide against Hutu mu cyongereza);
Igambiriye kubahiriza no gushyira mu bikorwa icyemezo cya Jenoside yakorewe Abahutu,
Ishingiye ku mpamvu zisobanutse kandi zuzuzanya, zikurikira :
-
- Jenoside yakorewe abahutu mu turere twose tw’u Rwanda yatangiranye n’intambara Inkotanyi zagabye ku Rwanda kw’italiki ya 1 Ukwakira 1990 kugeza muri 1994, ikaba yarakomeje na nyuma ya 1994 ;
- Igitero ku nkambi z’impunzi muri Zayire cyagabwe na FPR Inkotanyi mu Ukwakira 1996 ; iyo ntambara nshya ya FPR Inkotanyi yari igamije gutsemba impunzi ni yo yahindutse jenoside yakorewe abahutu b’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo mu cyari Zaïre icyo gihe, nk’uko byemejwe na Rapport Mapping ya Loni yasohotse kw’italiki ya 01 Ukwakira 2010.
Inteko Rusange yafashe ibyemezo bikurikira :
- Urwego rw’«Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda» (RBB - Rwanda Bridge Builders) rwemeje ko imihango ngarukamwaka y’icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo izajya iba mu kwezi k’Ukwakira kwa buri mwaka;
- Urwego rw’«Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda» (RBB - Rwanda Bridge Builders) rwiyemeje kandi ruzakomeza kwifatanya n’abandi banyarwanda mu mihango yo kwibuka no gusabira ubutabera inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kwezi kwa Mata kwa buri mwaka (yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye);
- Urwego rw’«Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda» (RBB - Rwanda Bridge Builders) rushyigikiye kandi ruzifatanya mu mihango no mu bikorwa by’abanyamuryango cyangwa abandi banyarwanda bose mu mihango yo kwibuka ababo mu bindi bihe babitewe n’impamvu z’amateka yabo.
Byemejwe n’ Inteko Rusange isanzwe
y’Urwego rw’«Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda» ku wa 03 Mata 2022
Bitangajwe na Komite Mpuzabikorwa
y’Urwego rw’«Abubatsi b’Iteme rihuza Abanyarwanda»
Paris, ku wa 17 Gicurasi 2022
#Amateka y'u Rwanda, #Attentat du 6 avril 1994, #Droits de l'homme, #Génocide hutu, #HISTOIRE DU RWANDA, #IBUKABOSE, #Justice, #MEMOIRE, #MappingRDC, #Politique, #RDC-RWANDA, #RWANDA