Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Itangazo ry’umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE kw’ihohoterwa, itotezwa n’ivangura rikorerwa Abayislamu mu Rwanda

Kigali 22/3/2022

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE ubabajwe n’icyemezo cyafashwe na Leta ya FPR-Inkotanyi cyo kubuza Abayislamu kwubahiriza umuhango wo guhamagarira amasengesho rusange (Adhan mu cyarabu) ya mu gitondo mu misigiti imwe n’imwe yo mu Rwanda.

Twibutse ko ingingo ya 37 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu 2003 (ryahinduwe mu 2015) ryemeza "ubwisanzure mu bitekerezo, bwo kugaragaza ibitekerezo, umutimanama, ubwisanzure bw’idini, gusenga no kwigaragaza mu ruhame".

Umudendezo w’amadini unavugwa mu ngingo ya 10 y’Itangazo ry’uburenganzira bwa muntu n’umuturage ryo mu 1789 aho rigira riti : « Ntawe ukwiye guhungabanywa kubera ibitekerezo bye, cyangwa kubera idini rye, mu gihe bikozwe mu buryo butabangamiye umutekano rusange wateganyijwe n’amategeko. »

Icyemezo cyo kubuza abayislamu gukora adhan nticyubahirije amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwemeye kwubahiriza.

Kuva idini rya Islam ryagera mu Rwanda, nta ngoma n’imwe yigeze ibuza gukora adhan uretse iy’Inkotanyi. Iki cyemezo kirashimangira ko iyo ngoma itubahiriza uburenganzira bwa muntu, ko ivangura amadini, kuko ku nsengero za kiriziya gatulika inzogera zivuga kandi nta wigeze ahagarika uwo muhango. Byongeye kandi ari adhan, ari inzogera bikoreshwa mu bindi bihugu mu mihango yo guhamagarira amasengesho rusange.

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE usanga icyemezo cya Leta ya FPR kigayitse kuko ari ivanguramadini ridashobora kwihanganirwa.

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE usabye ko icyemezo kibuza adhan mu misigiti gihita gihagarikwa, bityo abayislamu bagakomeza kwidagadura no kwisanzura mw’idini ryabo, mu gihugu cyabo nk’abandi banyarwanda bo mu yandi madini.

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uboneyeho gusaba Leta y’Inkotanyi kudakomeza gusuzugura, gutoteza no gupyinagaza abanyarwanda ku mpamvu izo arizo zose. 

Ishami rikorera mu Rwanda ry’umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE

Kigali kuwa 22/3/2022

 

Icyitonderwa : Iri tangazo rigejejwe ku nzego zinyuranye z'ubutegetsi bw'ingoma ya FPR-Inkotanyi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article