Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Kizito yagenewe igihembo "cy'ubutwari bwo guhangara igitugu" - BBC News Gahuza

Kizito Mihigo umuhanzi w'umunyarwanda wapfuye mu kwezi kwa kabiri, yagenewe igihembo mpuzamahanga cya Václav Havel gitangwa n'umuryango Human Rights Foundation (HRF).

Kizito niwe muhanzi wa mbere utakiriho uhawe iki gihembo, HRF ivuga ko gihabwa abahanzi "bagira ubutwari mu gukoresha impano n'udushya mu guhangara ubutegetsi bw'igitugu".

Usibye Kizito, iki gihembo kizatangwa mu gikorwa kitwa 2020 Virtual Oslo Freedom Forum ku tariki 25 z'uku kwezi kwa cyenda, kizahabwa n'abandi bahanzi babiri.

Abo ni; Omar Abdulaziz umuhanzi wo muri Arabia Saoudite ukoresha impano yo gutebya muri politiki agaragaza kandi yamagana ibikorwa bibi bya leta y'icyo gihugu, ubu ni impunzi muri Canada.

Undi ni Badiucao umuhanzi w'umushinwa wahungiye muri Australia wakoze ibendera rizwi cyane nka 'Lennon Flag' rikoreshwa n'abigaragambya muri Hong Kong basaba demokarasi kuri leta y'Ubushinwa.

HRF ivuga ko Kizito Mihigo azahabwa igihembo kubera ibikorwa bye byo "guharanira amahoro, ubwiyunge no kurwanya gukoresha imbaraga".

Uyu muryango uvuga ko Kizito Mihigo yagize ubutwari bukomeye asohora indirimbo "igisobanuro cy'urupfu" yifatanya n'abiciwe ababo mu bwicanyi uvuga ko "bwakozwe n'ingabo za RPF nyuma ya jenoside yo mu 1994".

HRF ivuga ko iyi ndirimbo yahise ihagarikwa gukoreshwa mu Rwanda, kandi Kizito yayisohoye "azi neza ko ishobora kumugiraho ingaruka mbi cyane".

HRF isubiramo amagambo ya Kizito avuga ngo "Ubutumwa rimwe na rimwe buba ari ingenzi cyane kurusha intumwa".

Kizito Mihigo yaje kuregwa no kwemera ibyaha bitandukanye arafungwa, aza gufungurwa ababariwe na Perezida wa Repubulika, nyuma aza gupfira muri sitasiyo ya polisi mu buryo butavugwaho rumwe.

Ibyamubayeho nyuma ya 2014 asohora iyo ndirimbo, yabyanditse mu gitabo cye cyasohotse mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka.

Insiguro y'isanamu,gihembo Kizito Mihigo akiriho, yahawe nk'indashyikirwa mu rubyiruko mu Rwanda

Igihembo yagenewe cyitiriwe Václav Havel umusizi utaravugaga rumwe n'ubutegetsi muri Czech Republic wabaye umukuru wa HRF, bavuga ko yagize ubutwari bwo guhangara ubutegetsi bw'igitugu.

Abagenewe iki gihembo bahabwa umudari wa bronze urimo ishusho y'"Ikigirwamana cya Demokarasi", ikibumbano cyazamuwe n'abanyeshuri b'i Tiananmen mu Bushinwa mu myigaragambyo yo mu 1989.

Iyo shusho bivugwa ko isobanuye imbaraga z'ukuri n'ubwiza imbere y'ubugome n'ikandamizwa.

Abahawe iki gihembo bagabana amadorari ya Amerika $38,000 (ni agera kuri miliyoni 36 mu manyarwanda) nk'uko HRF ibivuga.

Igihembo cya mbere mpuzamahanga

Delphine Uwituze ukuriye umuryango Kizito Mihigo pour La Paix washinzwe na Kizito, yabwiye BBC ko bishimiye kuba Kizito yagenewe iki gihembo, cya mbere cyo ku rwego mpuzamahanga agenewe.

Uwituze ati: "Nta gushidikanya Kizito ari impano Imana yahaye Abanyarwanda, ni iby'agaciro kubona ibyo yaharaniye usibye n'Abanyarwanda n'isi ubu ibibona".

Uwituze avuga ko ikindi gihembo Kizito Mihigo yari yarabonye ari icyo yahawe na Madamu Jeannette Kagame gihabwa urubyiruko rw'indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda.

Uwituze avuga ko atazi uko HRF yateganyije abazashyikirizwa igihembo cy'uyu muhanzi utakiriho, avuga ko bishoboka kizahabwa KMP cyangwa se umuryango Kizito Mihigo avukamo.

Havel Prize ntabwo ari 'lobbying' Kizito yakorewe?

Uwituze avuga ko kugira ngo Kizito agenerwe iki gihembo KMP nta ruhare yabigizemo ahubwo ari "ibikorwa bya Kizito Mihigo ubwe byivugira".

Yagize ati: "Ntaho duhuriye n'akanama nkemurampaka ka bariya batanga kiriya gihembo, kuva Kizito yitabye Imana ni njyewe wamusimbuye [ku buyobozi bwa KMP] ariko sinigeze menya ibya biriya bihembo, kandi ntacyo KMP yakora ntabizi. Byadutunguye kandi bidushimishije cyane."

Ibihembo Kizito nawe yifuzaga gutanga

Delphine Uwituze avuga ko Kizito Mihigo yari amaranye igihe kinini umushinga wo gutanga ibihembo ku bahanzi bakoresha impano yabo mu kwimakaza indagagaciro z'amahoro.

Ati: "Akimara gusohoka muri gereza ni umwe mu mishinga yari afite, ubu rero nyuma y'uko yitabye Imana KMP yagerageje kuwukomeza, nibwo twatangije 'Mihigo Art Peace Prize'.

"Mu kwezi kwa karindwi mu isabukuru ye tunamwibuka nibwo twatanze bwa mbere ibi bihembo ku bahanzi icyenda mu byiciro by'abana, urubyiruko n'abakuru.

"Ni ibintu bitari byoroshye kuko turi mu gihe cya coronavirus, ariko buri mwaka bizakomeza kandi bizarushaho kugenda neza, kugira ngo dukomeze gukwiza indagaciro z'amahoro Kizito yaharaniraga".

Uwituze avuga ko bari gutekereza n'uburyo hazatangira ishuri ryitiriwe Kizito Mihigo nk'umwe mu mishinga uyu muhanzi yapfuye adasohoje.


 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article