Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Nta muntu uvukana Politiki.
Michel Niyibizi
 
Nta muntu uvukana Politiki; Politiki ni uburyo bwo gutegeka umuryango, umujyi, igihugu.
Kuba umunyapolitiki biterwa n'ugushaka k'umuntu wifuza gukorera abaturage cyangwa igihugu muri rusange, agamije ibyiza bya buri wese, inyungu ze bwite (umuntu ku giti cye, umuryango we, inshutio ze) zikaza nyuma.
 
Ibi rero bisaba ubwitange budasanzwe bwo kwihebera abandi, ukoresha ibintu byawe, abawe, igihe cyawe, ndetse n'ubuzima bwawe.
Ingero ni nyinshi: Ghandi, Martin Luther King, Mandela, Kayibanda, Gitera, Kayuku, Gapyisi, Sendashonga, Rwisereka, Gisa Rwigema, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Mushayidi Déo, Théoneste Niyitegeka, Ntaganda Bernard.
 
Gukora Politiki si uguharanira imyanya y'ubutegetsi, nubwo igihe ushinze Ishyaka uba ugamije guhindura ibintu uri k'ubutegetsi, ahubwo ni ugushaka ko ibintu bihinduka, bikabera byiza abenshi bashoboka bose, dore ko ntawaneza bose kuko Politiki nziza ari kugira abo mutavugarumwe kugirango hatagira uwirara cyangwa wizera ko ariwe ufite ukuri kose. Bitegenze gutyo byaba ari igitugu!
 
Gukora Politiki ntabwo ari uguhangana kugera naho abantu bahinduka abanzi, ni ugukorera abaturage ugamije inyungu za bose mu bwisanzure, muri Demokarasi, mu kubahiriza uburenganzira bwa bose.
 
Gukora Politiki Abanyarwanda babihaye isura mbi yo kugambanira undi ugamije inyungu zawe cyangwa iz'abawe, bagira bati:"urankorera politiki cyangwa mitingi" bivuga ko umushakira ikibi!
 
Politiki ntiharirwa bamwe: buri muntu atanga umuganda we mubyo ashoboye nk'ibitekerezo byubaka, gutanga igihe cyawe cyangwa ibyawe n'abawe, ndetse n'ubuzima bwawe.
Twagomba rero kwirinda kuba ba Ntibindeba.
 
Politiki ikorerwa mu mashyirahamwe: Umuryango, Muvoma, Ishyaka.
Ntikorerwa muri Salon cyangwa kuri murandasi gusa!
Nibyiza rero kwifatanya n'abandi. Gutanga ibitekerezo ni byiza, ariko ntibihagije; ugomba gufatanya n'abandi kubishyira mu bikorwa!
 
Gukora Politiki ntabwo ari ukugaya abandi, uvuga, uryongora, wivovota cyangwa wigira Nyirandabizi. Erekana ibikorwa cyangwa wicecekere!
Niba ubona ibitagenda neza cyangwa ibirimo gukorwa kuburyo bushobora kurushaho kuba bwiza, sanga abandi mubikosorere hamwe, aho kwisararanga uvuga ngo njyewe sinkora Politiki ariko mwagombye gukora gutya!
Sibyiza kandi kujomba abandi ibikwasi wowe wigaramiye!
 
Politiki irahenda: isaba ubwitange kugeza k'ubuzima. Niyo mpamvu Abanyarwanda, cyane impunzi z'Abahutu, ubona baba ba Ntibindeba cyangwa ba Nyamwigendaho kuko batinya gutanga kubera kwikunda no kugira ubugugu. 
Bityo ugasanga ibyagombaga gukorwa bididindira.
 
Gukora Politiki bisaba gukomeza umutsi no kwihangana kuko kugera ku ntego bifata akenshi igihe kirekire: amezi, imyaka, ndetse n'ubuzima bwose.
Ntakunanirwa cyangwa kuzibukira, uretse ko impunzi nyinshi z'Abanyarwanda, ndetse n'abakandamijwe b'imbere mu gihugu, bakunze gucika intege vuba, , uretse ko Imana ari uko hakiri bamwe bagitsimbaraye ku ntego yo guhindura politiki mpotozi n'agacinyizo y'amabandi yitwaje intwaro (Dixit Evode Uwizeyimana) ayobora u Rwanda nk'akalima kayo.
 
Gukora Politiki bisaba gushirika ubwoba, gutinyuka, kurwanya ikibi icyaricyo cyose ufatanyije n'abandi nkuko Jean Népomuscène Mporamusanga ahora abitwibutsa mu kiganiro cye cyiza yise "Biza tubireba tukicecekera", nyamara uyu munsi ni njyewe, ejo ni wowe.
 
Gukora Politiki ni guhora uri maso, utituramiye, ngo uvuge ari uko ibintu bigeze iwa ndabaga cyangwa bikugezeho; nta gutura ngo wiruhutse ngo wageze iyo ujya nkuko Callixte Nsakara yahoraga abitwibutsa mu ndirimbo ye yise "Wishira impumu ngo wiyibagize icyakwirukansaga".
 
Nikoko rero Politiki ni urugendo nkuko Intwari Victoire Ingabire Umuhoza yabitangaje. Ni urugendo rusaba kwitanga utitangiye itama, gushishoza, kwihangana, gushirika ubwoba, kwigomwa, gukunda ukuri, kwitonda no gufata igihe.
 
Nkuko benshi babivuga, Politiki ni umukino, ariko usaba ubwitonzi, ubupfura no kwiyumanganya. Ntakunanirwa vuba cyangwa gucika intege kuko ntagahora gahanze, ntawutura nk'umusozi kandi nta mvura idahita!
Nubwo bwose Politiki iba igamije guhindura ubutegetsi buriho kugirango ibintu birusheho kugenda neza, igomba gukorwa mu mucyo no mu mahoro.
 
Hari abibwira ko badakora Politiki, nyamara hari umugani uvuga ko niba udakora Politiki, Politiki yo izagukurikirana.
Politiki ikorwa igihe cyose, ntabwo ari ukuyikora nyuma y'akazi cyangwa igihe udafite icyo ukora.
Madame Victoire Ingabire Umuhoza ati Politiki ukora nyuma y'akazi ntabwo ari Politiki kandi ntacyo izakugezaho. Akomeza agira ati:"Nimushirike ubwoba mwitandukanye n'ikibi kandi mukirwanye! Ntimugatinye guharanira ukuri n'icyiza, mutinya gupfa kuko buri muntu wese azapfa kandi afite icyo azazira!"
Arangiza adusaba kwishyira hamwe no kutarambirwa agira ati:"Twese hamwe tuzatsinda!"
 
Ntabwo nazinduwe no gutanga amasomo ya Politiki, ahubwo nashatse gutsindagira ukuri kuzuye mu magambo ya Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ya Majoro Callixte Sankara n'aya Jean Népo Mporamusanga baduha cyangwa baduhaye impanuro.
Ndangije ngira nti:"Abishyize hamwe ntakibananira kandi turi kumwe niba umugambi ari umwe!"
 
Michel NIYIBIZI.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article