Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Urukiko rwa EAC rwagize Perezida Nkurunziza umwere -

Tariki ya 3 Ukuboza 2019 i Arusha muri Tanzania, urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba rwanzuye ko manda yitwa iya gatatu ya Perezida Nkurunziza yakurikije itegekonshinga ry’u Burundi.

Iyu manda ya Perezida Nkurunziza yatangiye mu 2015, ikaba izarangira mu 2020. Atangaza ko agiye kwiyamamariza manda yiswe iya gatatu, byakuruye impaka ndetse n’umutekano muke mu Burundi.

Abatarishimiye ko yakongera kuyobora, bifashishije itegekonshinga rivuga ko Umukuru w’Igihugu atagomba kurenza manda ebyiri, buri imwe ikagira imyaka itanu.

Umucamanza Monica Mbokanyi ati: "Turemeza ko manda ya perezida kuva mu 2015 kugeza mu 2020 idahabanye n’itegekonshinga."

Perezida w’uru rukiko na we yemeje ko manda ya Pierre Nkurunziza yubahirije ingingo ya 96 yo mu 2005, yemeza ko umukuru w’igihugu agomba kuyobora manda ebyiri, buri imwe ikagira imyaka itanu.

Uru rukiko rwafashwe nk’urwirengagije ukuri nkana kandi ngo byarugiraho ingaruka zo gutakarizwa ikizere ku bwo kutimakaza demukarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse n’imiyoborere myiza nk’uko Vital Nshimiyimana, umwe mu bagize umuryango uharanira inyungu z’abaturage yabitangaje nk’uko twabibonye mu nkuru ya SOS Media.

Manda Perezida Nkurunziza amaze kuyobora u Burundi

Perezida Nkurunziza yatangiye kuyobora u Burundi mu 2005 adatowe ahubwo bishingiye mu biganiro by’abari bahanganye byasojwe n’amasezerano yiswe ay’Arusha yatumye hajyaho inzibacyuho y’ubutegetsi busaranganyijwe. Yamaze imyaka itanu ku nzibacyuho (transition). Yatowe bwa mbere n’abaturage nk’Umukuru w’Igihugu mu 2010, yongera gutorwa bwa kabiri mu 2015.

Ku ruhande rwa Pierre Nkurunziza, imyaka itanu yamaze ayoboye inzibacyuho ntigomba kubarwa kuko ntiyatoye. Ubusanzwe no muri politiki z’ibindi bihugu, ntabwo igihe umuntu amaze ku nzibacyuho kibarwa kandi burya inzibacyuho ntigira igihe.

Mu nzibacyuho, Umukuru w’igihugu yayobora umwaka umwe, ibiri, itanu cyangwa icyenda kandi nyuma yayo yakwemererwa kuyobora nk’umuyobozi mushya. Wakwibaza uti: " ese iyo Nkurunziza aza kuyobora inzibacyuha imyaka iri munsi cyangwa irenga itanu, hari kubamo uku kutumvikana?" Twibaze iyo uyu Mukuru w’igihugu ayobora inzibacyuho imyaka itatu gusa; yari kubarwa nka manda?

Ikibazo abatumva ibya manda yo mu 2015 bafite bivugwa ko ari ugusobanukirwa itegekonshinga (interpretation de la loi fondamentale, constitution) kuko ngo ntibumva ukuntu imyaka itanu ya mbere Nkurunziza yamaze itabarwa nka Manda, ariko abandi bati: "yabarwa ite kandi ataratowe?"

Kutumva kimwe ibijyanye n’itegekonshinga byakuruye imvururu mu gihugu, umutekano uba muke, abantu barapfa igihugu kijya mu kaga katoroshye kahungabanyije ubuzima bwacyo muri rusange.

Habayeho ibiganiro binyuranye biyobowe n’uwari perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete ndetse na Museveni wa Uganda ariko ntibyagize icyo bigeraho gifatika.

Hakurikiyeho kandi ’coup d’état’ tariki ya 13 Gicurasi 2015 yaburijwemo ibintu birushaho kuzamba kuko nyuma yaho havuzwe imitwe itandukanye ya gisirikare irwanya Nkurunziza kugeza ubu igihugu kikaba kimeze nk’ikiri mu ntambara.

Kubera ibyo bibazo byose byatumye ubukungu busubira inyuma, imibereho y’abaturage irazamba, ikindi Umukuru w’Igihugu ntasohoka ajya mu mahanga.

Ikirego muri urwo rukiko cyari cyatanzwe n’abaharanira inyugu z’abaturage bari mu buhungiro. Uyu mwanzuro ukaba usohotse nyuma y’imyaka 4 hasigaye amezi arindwi gusa ngo manda ya 2015-2020 irangire. Uyu mwanzuro w’urukiko waba ufasha ishyaka rya Nkurunziza kugira akanyabugabo ko kuzatsinda amatora ataha? Ni ibyo gutega amaso. End.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article